GEREZA YA RUSIZI: INKOKO Z’ABACUNGANGAGEREZA ZARIYE IBIGORI BIGABURIRWA IMBOHE ZIRAPFA ZOSE ZIRASHIRA!!!

Amakuru atugeraho aravuga ko ku gicamunsi cyo kuwa 14/02/2019 inkoko z’abayobozi bagereza zariye ku ifunguro ry’abagororwa zigapfa zose .

Ibi bije bikurikira amakuru yavugaga ko kuwa 13/02/2019, abafungiye muri iyo gereza batahawe ifunguro rya mu gitondo ry’igikoma ngo kubera kubura inkwi.

Ariko amakuru yizewe avuga ko byari byatewe no kubura ibyo babagaburira. Hakaba hibazwa impamvu batangiye kubura icyo bagaburira abafungwa mu Rwanda kandi bavuga ko rwose bihagije mu biribwa ndetse basagurira n’amasoko yo hanze.

Kuwa 12/02/2019 umwe mu barinda gereza yaduhamagaye kuri telefoni adusaba gutabariza imbohe barinda kuko ngo yari yamenye ko ibigori bigiye kugaburirwa abagororwa bashinzwe kurinda biroze kuko ngo byabanje guterwa umuti batazi icyo urinda we na bagenzi be bakaba bakeka ko ari uburozi umwe muri bo ngo yahise ahamagara umuryango utabara imbabare CICR.

Dukomeje kubona amakuru ko hashobora kuba hamaze gupfa abatari bake kandi ko abandi barwariye mu bitaro bya gereza imbere ko ntawe bemerera kwoherezwa kujya kwivuza ku bitaro byo hanze ya gereza.

MUTABARE ABACU BATADUSHIRAHO

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi