Gereza ya Rusizi mu bucuruzi bwa Mobile

Abacungagereza bo kuri gereza ya Rusizi, barimo gupfa ubucuruzi bwa magendu (ibitemewe) bagashwana maze Directeur SSP Gerard Habimana akadukira abafungwa n’abagororwa agahondagura ku buryo bamwe bakomeretse kandi bikabije.

Uti bimeze bite rero?

Umucungagereza witwa Sgt Mutamaniwa akaba anashinzwe iperereza kuri iyo gereza, niwe wadukanye kuranguza abanyururu za telefoni, ni uko anashyiramo serivisi za Tigocash na Mobile Money ku buryo yari amaze kubona agafaranga gafatika mu gihe gito yari ahageze asimbuye uwitwa Ruhinda utarabikozwaga.

Ku itariki ya 8 z’uku kwa kane rero nibwo umuyobozi mukuru muri RCS ushinzwe “operations” yaje kuri gereza ya Rusizi ahazanye abandi bagororwa babiri abavanye kuri gereza ya NYANZA aho yaravuye guhosha imyigaragambyo ishingiye ku bucuruzi nk’ubwo aho Director Wungirije Nshimiyimana yari yashwanye n’uwitwa Mukono, noneho akimura abo bagororwa babacururizaga, ni uko rero uwo mu komiseri ushinzwe “operations” twavuze haruguru witwa Tom Nkezamihigo akoresha akanama gato i Rusizi, maze abafungwa bamubwira ko naho zihari kandi ko zishyigikiwe na ba Director ndetse na IO , banamubwira amazina y’abagororwa babacururiza maze komiseri abiraramo arazibambura, atwara mobile 28.

Maze amaze kugenda nibwo Director Gerard Habimana wari amaze gukorwa n’ikimwaro yahise afatanya na Mutamaniwa batangira gukubita abagororwa ngo bazizane ngo n’ubwo bwose ariwe wazibagurishije, ubu abagororwa 18 bakomeretse bikomeye kuko basohotse hanze abahamagaye ku mubare wa 6 ,6 ibyiciro 3 abasaba mobile bamubwiza ukuri ko batazimuha keretse niyabasubiza amafranga baziguze; niko guhita abiraramo nabo abacungagereza be arakubita kandi agakubita aho abonye, imbavu ,mu mutwe, mu mugongo, ibirenge, mbese ubu abagororwa bariye karungu bavuze ko ntawongera kumwitaba hanze, kandi ko barindiriye ko icyumweru cy’icyunamo kivamo ubundi bakigaragambya.

Abantu mufite abanyu bafungiye i Rusizi nimutabare, amafaranga y’abanyururu bahaye director SSP Gerard na Sgt Mutamaniwa yatumye bakomeretsanya. Musure abanyu murebe. ESE urukiko ruba rwarakatiye abo bafungwa n’abo bagororwa ntirukwiye kubasura? Ese izo nkoni ziri mu byemezo bafatiwe? Ngayo nguko.

Ikindi kandi mu kanwa k’uwo Gerard Habimana, habamo imvugo :” Nakwica!”, ” twe turica!” Mbese urwego rwose rushinzwe ikiremwamuntu nirutabare. ESE ko ku muryango w’iyo gereza ya Rusizi hariho icyuma gisaka ku buryo bwa electronic, izo telefoni zinjira zite niba atariwe wazigurishijemo ahubwo akaba yararezwe na ba bandi badafite amafranga yo kuzigura, maze yabona komiseri Tom afashemo zimwe ikimwaro kikamukora agashaka kwambura izo yagurishijemo none abagororwa bagize “resistance”!

Biragenda bite?

Tugarutse gato ku mazina yabo bagororwa Tom NKEZAMIHIGO yambuye za telephone bigatera ipfunwe n’ikimwaro uyu mu Director Gerard Habimana wazigurishijemo ndetse na IO Mutamaniwa, abo bagororwa ni RWAKA Marcellin, YAMFASHIJE J.Baptiste, KARARA, Semikeke Jean, RUTANGUSA Patience(uyu we yageze muri Gereza ya RUSiZi avuye Ku kimironko mbere y’uko hafatwa n’inkongi y’umuriro apfuye ubucuruzi bwa “Mobile Money” n’umudirector witwa Muhizi Protais amwimurira i Rusizi amaze kumwambura miliyoni ebyiri z’amafranga yari amaze gucururizamo aho Kimironko hanyuma ageze Rusizi arabikomeza n’abandi.

Abandi bakubiswe bagakomeretswa kubera kwanga gusubiza Gerard Habimana na IO Mutamaniwa telefoni babagurushije harimo: Mikidadi, Vincent, Kaburame, Makambo, Claude, n’abandi tutari kubasha kumenya amazina muri aka kanya turi kwandika iyi nkuru.

Ubu ibiganiro by’icyumweru cy’icyunamo ntabwo biri gukorwa neza muri gereza ya Rusizi. Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana neza. Ababishoboye mutabarize abagororwa bo muri gereza ya Rusizi!

Umusomyi wa The Rwandan 

Rusizi