Walikale: Raia Mutomboki irahiga abanyarwanda bukware!

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ndetse agatangazwa na Radio Okapi, aravuga ko inyeshyamba za Mai Mai Raia Mutomboki zirimo guhiga abanyarwanda bukware, abibasiwe cyane ni impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’abahutu b’abanyekongo mbese umuntu wese uvuga ikinyarwanda cyangwa ujya gusa n’abanyarwanda ntabwo bamucira akari urutega.

Mai Mai Raia Mutomboki yari yafashe icyicaro cya Territoire ya Walikale n’utundi duce two muri Walikale kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012, ariko amakuru atangazwa n’ingabo za Congo (FARDC) aravuga ko izo ngabo zashoboye kwirukana abo bamaimai zigasubirana uduce twose twari twigaruriwe.

Ifatwa rya Walikale na Maimai Raia Mutomboki ryakurikiwe n’ibikorwa byinshi by’ubwicanyi ku burya hari ababonye abantu bacibwa amajosi bazizwa ko ari abanyarwanda. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nakanga 2012, Radio Okapi yatangaje ko MONUSCO yahungishije abahutu b’abanyekongo bagera kuri 48 ibakuye i Walikale ibajyana i Goma. Mu buhamya bwabo bavuga.

Kuva inyeshyamba za M23 zafata umupaka wa Bunagana, tariki ya 6 Nyakanga 2012, hatangiye umwuka mubi n’ibikorwa byibasira abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo. Abayobozi ba Congo nka Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo Lt Gen Didier Etumba baragerageza gukangurira abaturage ngo kutagwa mu mutego w’u Rwanda na M23 wo kwishora mu bikorwa by’urugomo byatuma U Rwanda na M23 bibona urwitwazo rwo gukomeza intambara ngo bararengera abanyarwanda cyangwa abavuga ikinyarwanda bahohoterwa n’ubwo bigaragara ko M23 n’u Rwanda bigira icyo bivuga iyo ari abatutsi bahohotewe gusa.

Hagati aho amakuru ava mu duce twa Rutshuru y’amajyaruguru ahitwa Bwito, aravuga ko abaturage baho basigaye bishyura FDLR ngo ibarindire umutekano kuva aho ingabo za Congo ziviriye muri utwo duce zigiye kurwana na M23, ngo umucuruzi atanga amadolari 60 (60$) naho buri rugo idolari rimwe (1$) bose buri kwezi. Nk’uko bitangazwa na Major Rubayiza uyoboye FDLR mu gace ka Nyanzale, aravuga ko iyo mikoranire yabo n’abaturage yatangiye ubwo umuzungu wakoreraga umuryango Médecins sans Frontières yafatwaga bugwate n’amabandi akabohozwa na FDLR.

Marc Matabaro