RWANDA: TWIBUKE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI Z’ABAHUTU MURI RDC N’AHANDI

Justin Bahunga, umuvugizi w'ishyaka FDU-Inkingi

Hashize imyaka ikabakaba 20 ingabo za FPR zisutse ku mpunzi z’abanyarwanda  mu burasira zuba bwa RDC zikazimishaho amasasu. Nubwo biruhije kumenya umubare nyawo w’inzirakarengane zahasize ubuzima, imiryango irengera ikiremwa muntu yemeza ko uwo mubare uri hagati ya 300 000 na 500 000.

Ubu bwicanyi bwavuzwe n’impuguke ya ONU, Roberto Garreton bwongera gushimangirwa muri rapportMapping report. Ndetse yo yemeje ko bumwe muri ubwo bwicanyi bushobora kwitwa “génocide” ikibazo kiramutse gishyikirijwe Inkiko.

Kuva iyo “rapport” yasohoka, ababifitemo inyungu bakomeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo ubwo bwicanyi bukomeze kuba ubwiru. Inkiko zagombaga kujyaho zabaye inzozi. Abarokotse ubwo bwicanyi bakiri muri RDC na bo baribagiranye. Ubu babaho bunyamaswa. Igisubizo cyonyine bahabwa n’abari bashinzwe kubarengera ni ukubabwira ngo batahe, basange ubutegetsi bwashatse kubarimbura.

Ishyaka FDU Inkingi ntirishaka gusimbura ubucamanza, ngo ritangire gutunga agatoki uyu n’uyu. Ariko rero ntiryabura kwibutsa ko abishwe n’abo basize bakeneye ubutabera. Kuko ari bwo nkingi y’ubwiyunge mu gihugu cyacu.

Ni yo mpamvu igihe twibuka imyaka 20 y’ayo mahano, ishyaka FDU INKINGI ryongeye kwibutsa ibikurikira.

  • FDU Inkingi itizakura mu ruge, mu gusaba ko Inkiko zasabwe muri “Mapping report” zijyaho kugira ngo zisuzume ikibazo cy’ubwo bwicanyi.
  • FDU Inkingi irasaba abarokotse ubwo bwicanyi, gukomeza gukusanya ibimenyetso, kugirango bizashyikirizwe inzego zibishinzwe igihe izo Nkiko zaba zitangiye gukora.
  • FDU Inkingi yemera ko nta bwiyunge nyabwo bushobora kugerwaho, igihe iki kibazo kizakomeza kuba ubwiru. Gusa nta we ugomba kugishakamo inyungu ya “politique”, nk’uko ubutegetsi bwa FPR bubikora mu bireba “génocide” yakorewe Abatutsi.
  • FDU  INKINGi izakomeza kuba hafi y’abarokotse ubwo bwicanyi aho bari hose kugeza babonye na bo ubutabera.
  • FDU Inkingi irasaba abanyarwanda bose aho bava bakagera, gukomeza guharanira ukuri no gushira ubwoba, kuko igihe cyose ubutegetsi bubi bwa FPR buzaba butarahindura imitegekere, nta bwiyunge nyabwo igihugu cyacu kizageraho. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kubwuka igitutu.Mu rwego rwo kwibuka iyo myaka 20 ishize ayo marorerwa abaye, FDU INKINGI ikaba iri mu kubategurira ikiganiro mbwirwa ruhame kizabera i Bruxelles tariki ya 29 Ukwakira 2016. Ikaba ibararitse ngo muzaze muri benshi tumarane amatsiko ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu birimo n’ingirwa matora iteganijwe umwaka utaha.Bikorewe i Londres tariki ya 02 Ukwakira 2016Justin BahungaKomiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi

[email protected]

PDF : RWANDA – TWIBUKE UBWICANYI BWAKOREWE IMPUNZI Z’ABAHUTU MURI RDC N’AHANDI

2 COMMENTS

  1. NITWA NTAHOMVUKIYE ROGER NAJE NDIHANZE KUKO NAJE NITEGUYE GUTANGA UBUHAMWA NAJE NARI MUNKOTANYI IVYABEREYE MURIKONGO NDABIZI NITEGUYE GUTANGA UBUHAMYA ? KUVA GOMA GATARE TONGO GICONGA RUCURO KIBIRIZI KWAMBUKA INSHYAMBA RYAWARIJJARE UWO NUMUHUTU YAPFA NARI MUBURIGAD YAYOBORWA NA LT CLN L AREX KAGAME 408 BURIGAD BATAYO 59 YATWARWA NAMUTEMBE NABA KUMUKAMIRA TURAZI VYSHYI?

Comments are closed.