Ibirayi ku isoko biragurwa n’uwifite, kandi mu mirima birimo kuboreramo

Yanditswe na J.L. Ishimwe

Ibirayi ku isoko biragurwa n’uwifite, kandi mu mirima birimo kuboreramo, Abahinzi baratakamba mugihe narya kusanyirizo bahawe ryahawe indi campany.

Abahinzi basaga ibihumbi 3 bibumbiye muri koperative KOTEMUGI ihinga ibihingwa birimo ibigori n’ibirayi mu karere ka Gicumbi barashinja Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubambura ikigega (ubuhunikiro) yari yabahaye ngo bahunikemo imyaka hanyuma ikagiha company ya EAX mu buryo bita ko budasobanutse; none kuri ubu imyaka bejeje babuze aho bayihunika bayirekera hanze ku buryo yatangiye kubora.

Aba bahinzi bavuga ko mu mwaka wa 2015 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabahaye ikigega cyo guhunikamo imyaka binyuze mu mushinga wayo LWH none ngo bacyambuwe mu buryo bw’amaherere. Mu gihe aba bahinzi bashinja iyi company kubambura ikigega, “amakuru agera kuri The Rwandan Olivier Ngoga ushinzwe ibikorwa muri EAX (East Africa Exchange) arabihakana akavuga ko bagihawe na MINAGRI gusa akemera ko bahunikamo imyaka ariko itavuye ahandi.

Ikindi kandi ngo ntibigeze babuza aba bahinzi guhunikamo imyaka ahubwo akabashinja gushaka guhunika imyaka idafite ubuziranenge.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nzeyimana Jean Chrisostome uyihagarariye mu karere ka Gicumbi unashinzwe ubuhinzi by’umwihariko muri aka karere maze yemera ko iki kigega bari bagitije iyi company ngo ihunikemo imyaka ariko ngo abahinzi bagaragaza ko bagikeneye kugira ngo umusaruro wabo udakomeza kwangirika dore ko ngo batari banakizi.

Ni mugihe mu Karere ka Rubavu naho mu mirenge ya Cyanzarwe, Migeshi na Busasamana ibirayi bikomeje kuborera mu mirima.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana yavuze ko ibirayi bikomeje kwangirikira mu mirima by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana igize akarere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Bwana Vincent Munyeshyaka ubwo yagiraga icyo avuga ku kibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi mu minsi ishize, yavuze ko impamvu Minisiteri ayoboye yashyizeho uburyo bwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hashyirwaho igiciro kizwi mu gihe rubanda bari basanzwe aribo bacyishyiriraho bitewe n’uburyo ibiciro ku isoko bihagaze.

Uyu muyobozi yatangaje ko Minisiteri yabikoze mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bw’ibirayi hirindwa akajagari kari gasigaye kagaragara ndetse anatangaza ko hari ibihano bikarishye kuri buri wese uzakora ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko. Ibaze nawe ?ngo nuwajya kubicyuruza yahanwa ,ubwo ninkaho baba bategetswe kubireka bikaborera mu mirima.Ese leta yo ntireba igihombo itera aba bahinzi?

Ikibazo cy’ubucuruzi bw’ibirayi cyasize benshi mu bayobozi b’amakusanyirizo mu karere ka Burera batabwa muri yombi ubwo Minisitiri w’intebe yasuraga aka karere.

Reka twitege ko wenda leta yakwikubita agashyi kuko abaturage b’Uturere turenga 5 mu Rwanda iki kibazo kiri kubageraho usibye kuvuga ko kiri mu ntara y’ Amajyaruguru n’igice cy’intara y’uburengerazuba.