Gihembe:Impunzi z’Abanyekongo zirarebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda

“ Umwanzi agucira akobo; imana igucira icyanzu, impunzi zitegereje igisubizo ku Mana”

Amakuru dukura mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe; iherereye mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda aravuga ko ubu umwuka ari mubi hagati y’izi mpunzi n’Abakozi bahagarariye Leta y’u Rwanda muri iyi nkambi, ubu izi mpunzi zikaba zitakambira umuhisi n’umugenzi kugira ngo azikorere ubuvugizi zirenganurwe.

Aya makuru avuga ko abahagarariye Leta y’u Rwanda mu nkambi ya Gihembe bakomeje kurenganya izi mpunzi mu buryo bwose, bakaba barabigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntihagire igikorwa.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati : “ … ubundi wiruka ku mbwa cyane wagera aho ukayimara ubwoba. Ubundi nta rupfu rurenze urwo aba bagabo bahagarariye u Rwanda batwica ubu natwe tugiye guhangana nabo mu buryo bweruye”.

Izi mpunzi zivuga ko zirenganwa cyane n’umukozi uhagarariye urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (Migration) ukorere muri iyi nkambi witwa Innocent Ngirabatware ubabuza uburenganzira bwose burimo no guhagarika abantu bagize amahirwe yo kujya muri Amerika.

Izi mpunzi zakomeje zigira ziti: “Akarengane tugakorerwa na Ngirabatware Innocent uhagarariye Migration mu nkambi. Uyu mugabo yatangiye imirimo ye tariki ya 23 Gashyantare 2017; yaje asimbura umusaza witwa Enock. Uyu mugabo kuva agitangira imirimo kugera ubu araturembeje kugera n’aho ahagarika dossier z’abantu bagize amahirwe yo kujya muri Amerika izo adahagaritse bisaba ko nyirayo yigura agatanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana atandatu na Miliyoni by’Amanyarwanda. Hari bagenzi bacu bayatanze ubu bageze muri Amerika kandi biteguye gutanga ubuhamya bw’iyo nzira y’umusaraba banyuzemo n’uko batanze ayo amafaranga”.

Iyi mpunzi yakomeje igira iti: “ Ubundi iyo gahunda yawe yo kujya gutuzwa muri Amerika iramgiye; werekeza I Kigali aho bita muri League. Kugira ngo wemerwe gusohoka mu nkambi kugira ngo ujye I Kigali muri League, Migration y’u Rwanda iguha icyangombwa kikwemerera gusohoka inkambi, ubu rero kubona icyo cyangombwa birakomeye cyane ukibonye aba asimbutse urupfu. Ubu twahise akazina ka “MUGUNGA”. Mugunga ni agace ko muri Kongo abantu bacu baguye bava Kongo bahungira mu Rwanda habaga abicanyi benshi cyane bari bashinzwe kugirira nabi abari guhunga ku buryo uwabaga ahambutse yabaga ari umurame”.

Izi mpunzi zivuga ko uyu Ngirabatware Innocent azibangamiye cyane; ibi byose akaba abikora abayobozi be babirebera; ubu hakaba hibazwa niba atari umugambi waba Sebuja wo kuvutsa izi mpunzi amahirwe yo kujya muri Amerika dore ko iyi gahunda igitanga bakomeje kuyirwanya nkuko byakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Leta y’u Rwanda ikomeje kubangamira iyi gahunda yo gutuza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda muri Amerika mu gihe Ambassaderi wa Amerika mu Rwanda ubwo yaherukaga gusura izi mpunzi yazimenyesheje ko n’ubwo umubare w’abajya muri Amerika uzagabanukaho ariko gahunda igikomeje kandi ko impunzi za Gihembe ziri muzitaweho kubera ibibazo zahuye nabyo muri Mudende.

Ikindi kibangamiye izi mpunzi ni uko benshi nta byangombwa bafite bitewe n’uko inzego zibishinzwe zitabishyiramo imbaraga bitewe n’impamvu zitazwi.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati : “ Urebye abantu bafite icyangombwa kiranga impunzi muri twe (Irangampunzi) ni mbarwa. Iyi Rangampunzi tuyihabwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gutanga Irangamuntu. Baraje baradufotora, abari bujuje imyaka bose nyuma Irangampunzi barazitanga. Nyuma y’Igihe gito kuzitanga byarahagaze ku buryo abatarazibonye byarangiranye n’icyo gihe ntazo babonye nanubu ntazo barabona. Iyo umuntu agize amahirwe yo kujya muri Amerika atayifite nawe ntibamwemerera barayimusaba akababwira ko ntayo yabonye ntibabyemere. Hari n’abahuye n’ikibazo cyo kuzita nabo ntibahabwa amahirwe yo kubona izindi. Ubundi byari biteganyijwe ko uru rwego buri mwaka ruza gufotora kubera ko buri mwaka hari abuzuza imyaka yo gufata icyangombwa ariko hashize imyaka itatu. Iyo rero urwo rubyiruko narwo rubonye ayo mahirwe yo kujya muri Amerika narwo barubaza ibyagombwa kandi batarigeze bafotorwa. Ibi byose babisabwa n’inzego zishinzwe kubibaha”.

Ubundi amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ateganya ko impunzi zandikwa zigahabwa ikarita y’ubuhunzi izemerera guhabwa serivisi zigenerwa impunzi nk’aho kuba, ibiribwa no kurindirwa umutekano nk’abantu batari mu gihugu cyabo; ariko aya mabwiriza ntabwo akurikizwa kuko benshi muri izi mpunzi batangake ko bafite iki kibazo. Ibi byose bakaba bakomeje gusaba ko byakemurwa, iki kibazo kandi cyagarutsweho muri Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ku mibereho y’impunzi ya 2014/2015.

Izi mpunzi zitangaje ibi mu gihe raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yakomeje kugaragaza u Rwanda nk’Igihugu kibangamira uburenganzira bwa muntu. Iyi miryango kandi yakomeje gutunga u Rwanda agatoki kuba rukoresha impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda muri service zitandukanye zirimo Igisirikare; igipolisi n’izindi nzego.

Bibaye kandi mu gihe u Rwanda n’Igihugu cy’Igituranyi cya Uganda barebana ay’Ingwe; bikaba bivugwa ko bashobora kurwana bityo u Rwanda rukaba rushobora kuzifashisha abasore bari muri izi nkambi nkuko byakozwe mu myaka yashize mu ntambara za Kongo bikaba bikekwa ko yaba ariyo mpamvu ubu umusore ufite dossier yo kujya muri Amerika bahimba impamvu yo kuyihagarika.

Olive B. M

2 COMMENTS

  1. Mwatubwira abavugizi kuko ibi birarenze pe! Kuko uwo Migration akora nabi kubona avutsa umupfakazi, imfubyi ndetse numushonji udafite icyo yiririrwa cg ngo ararire ngo abe yakwiyizira muri America ahubwo akumva yamubeshyera ibyo yishakiye kugirango akunde amwice urwagashinyaguro tu. Ariko niyitonde Imana izabishyurira kandi azababara kuruta abo ngabo yirirwa ababaza abahora ubusa. Kandi mugihe abikora abamukuriye babireberera bakirengangiza amarira yabababaye nabo bajye bamenyako isi idasakaye kandi iyisaha yageze ntawe itinya waba ukomeye. Izo mpunzi zavuze bikeya kubera gutinya ko noneho zitotezwa kurutaho ariko zikorerwabyinshi bibi kandi Leta y’u Rwanda izabiryonzwa byanze bikunze kuko abantu babantu dutinya kubivuga ngo turamuke ariko Imana yo mwijuru yo izabituvugira kandi ibakubite urushyi.

  2. Nd’impunzi y’umunye congo ivuga ikinyarwanda ubu nkaba ntuye muri America.
    Mbabajwe nibyo impunzi zacu ziri mu rwanda zicamo.
    Niba zisoma iyi comment yanjye
    Ushishikajwe no guharanira uburenganzira bwazo twafatanya nkageza icyifuzo cyabo kuri office nkuru hano USA face to face.
    Murakoze

Comments are closed.