GISAGARA: Nyuma yo kwamburwa isambu, inzu n’ibiraro yabuze kirengera

Uyu ni umugabo witwa Alphonse Rutagambwa utuye mu mudugudu wa Ruhuha, Akagali ka Gahabwa, Umurenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara wambuwe isambu ye kugira ngo yubakwemo ibiro by’Umurenge wa Kigembe. Iyi sambu ifite 84m/38m kuri 106m yarimo ibiraro by’inka ze, inzu, n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi yaje kuyamburwa; ategereza ko leta izamuha ingurane y’indi sambu akishyurwa n’ibikorwa bye araheba ahubwo bongeraho no kumwima irangamuntu nshya.

Nyamara kandi uyu mugabo yari ahafitiye icyemezo cyo ku itariki ya 29 Kanama 2000 afite na gitansi no. 48841 y’amafaranga 12,000 yahishyuriye iriho umukono wa comptable w’icyahoze ari Komini Kigembe Minani Joseph (hatangiye hitwa Komini Kigembe hahinduka Akarere ka Kibingo ubu hitwa mu Karere ka Gisagara) ariko mu ibarura rya vuba aha ubuyobozi bwanze ko yiyandikaho ubutaka bwe bamutegeka kwiyandikaho inzu yonyine bayiha no. PC585 bityo babimuhera icyemezo cyanditseho Ruhuha no.430447RNRA.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge tumubajije kuri iki kibazo cya Rutagambwa Alphonse yasubije ko yagishikirije Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere kugira ngo ibe ariyo izacyigaho.

Aho irangamuntu nshya ziziye uyu mugabo atangaza ko ubuyobozi bwayimwimye kuko ajya kuyaka nk’abandi aho atuye ubu mu Murenge wa Nyanza bakamwohereza kuyisaba ku Karere nk’aho ari umunyamahanga cyangwa utahutse vuba; kandi nyamara afite imwe ya kera ifite numero 00167 bisaba kuyihindura agahabwa inshya.

Gukurikirana umutungo we yambuwe n’Umurenge ntibizamuviramo kwitwa umunyamahanga? Tubitege amaso! Ikizwi n’uko abaturage b’aka Karere ka Gisagara bagiye bakunda guhungira i Burundi ku bwinshi ku mpamvu tutarabasha gusobanukirwa neza kuko bamwe bavuga ko babaga bahunze inzara, abandi ngo Gacaca, abandi babaga bashutswe… Byose ukumva bitumvikana neza.  Aho se ibibazo nk’ibi by’akarengane ntibyaba byari mu mpamvu zatumaga bahunga?

KANUMA Christophe
E-mail:[email protected]
https://www.facebook.com/kanuma.christophe