Gisagara: Ukwiyamamaza kwa Kagame kwagaritse ingogo

Abaturage benshi bagaragazaga umunaniro ku maso kubera inzara n'inyota

Amakuru atugeraho ava ku Gisagara aravuga ko ubwo Kagame yajyagayo kwiyamamaza abashinzwe kumurinda bazwi nk’abajepe bagonze umwana w’aho bita mu ntobo za Muzenga ahita apfa. Abantu bagaragara nk’abakora mu nzego z’iperereza bahise bamutoragura byihutirwa babwira ababyeyi ko batabisakuza.

Ayo makuru akomeza avuga ko uwo mwana bamushyinguye ngo mw’isanduku ihenze cyane, banatanga amafaranga 50.000 yo kugura inzoga zo gukaraba.

Kubera ko se w’umwana ali umukene bamwemereye kuzamwubakira inzu kandi ngo bazamuha n’andi mafaranga. Ngayo yayandi bazajya bayoresha agatebo!!

Muri uku kwiyamamaza abaturage ba Gisagara bahahuriye n’uruva gusenya, bamwe ku gitutu cy’abayobozi b’inzego z’ibanze bahagurutse mu ngo zabo isaa saba z’ijoro (1:00 am) bagenda n’amaguru kwamamaza Kagame. Benshi bari ahagombaga kubera ibyo birori guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kandi ntawe wari wemerewe no kuba afite icyo kurya cyangwa agacupa k’amazi. Aho basakirwaga na Polisi n’abajepe basabwaga kurya no kunywa ibyo bafite byose bakinjira aho bagomba gutegerereza Kagame hazitiye nta kintu na kimwe bafite. Umuntu akibaza uburyo abaturage bamaze icyo gihe cyose badashobora no kujya mu bwoherero kuri iryo zuba ry’igikatu.

Kagame we yabagezeho saa kumi nyuma ya saa sita (16:00pm) ahamara igice cy’isaha (iminota 30).

Si ibyo gusa kuko kubera umubyigano bamwe mu baturage urukuta rw’ihoteli rwarabagwiriye bamwe barapfa abandi barakomereka bikomeye.

Baba ari abayobozi bo muri FPR cyangwa abandi ntabwo bigeze bageza ubutumwa bw’akababaro kuri iyo miryango yabuze ababo ahubwo bikomereje ibirori nk’aho ntacyabaye ndetse n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda nta na kimwe kigeze gihirahira ngo gitangaze aya makuru.

2 COMMENTS

  1. Nigute bakoherereza inkuru itagira ikimenyetso na kimwe ukihutira kuyitangaza, ubuse niba nari i gisagara mukwiyamamaza nkaba mbibona ko ubeshya, kuzindi nkuru uzatangaza zo urumva nzabifata gute? Duharanire icyateza imbere abanyarwanda, Dufatire ku byiza byagezweho niyo wabyita bike ariko birahari , dukosore ibitaragenze neza ubundi turusheho kwiyubakira igihugu cy’amahoro.

Comments are closed.