Gisenyi: Daihatsu yagonganye na Hiace zirashya, umushoferi ahita yitaba Imana

Mu ma saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yahiye ihita itwika na Hiace (taxi) yari itwaye abagenzi iva mu Mujyi wa Rubavu yerekeza Mahoko.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagali k’Amahro mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.

Umushoferi w’’iyi Daihatsu ifite puraki RAA787B witwa Mbarushimana yahiriyemo mu gihe abagenzi 18 bari muri taxi bo bahise basimbuka ntihagira n’umwe ukomereka nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba abyemeza.

Hakizimana Aimé wari utwaye taxi avuga ko yabonye Daihatsu yaka umuriro igenda yizunguza agashaka kuyikwepa ariko bikanga kuko yabonaga imodoka ashobora kuyiroha mu mugezi wa Sebeya.

Yagize ati “Nabonye imodoka nko muri metero eshanu igenda yaka umuriro mparika ku ruhande komvwayeri akingura urugi abantu bahita bavamo na njye ndasimbuka”

Inkuru irambuye>>>