Gisenyi:Abarwaye Kolera bagiye gushyirwa mu nkambi yihariye

Inzego zifite ubuzima mu nshingano mu karere ka Rubavu zamaze kwemeza umwanzuro wo gushyiraho inkambi yihariye, izajya ishyirwamo abaturage bamaze gufatwa n’icyorezo cya Kolera, kirimo kwiyongera cyane muri aka karere.

Imibare mishya itangwa n’izi nzego, iragaragaza ko abaturage bafashwe na Korera bavuye kuri 30 ubu bakaba bamaze kuba 60, kandi hari impungenge ko iyi mibare ikomeza kuzamuka.

Imibare y’abafashwe n’iki cyorezo iriyongera mu gihe hari n’abatangiye guhitanwa n’iki cyorezo, dore ko mu cyumweru gishize abagera kuri 4 bo mu kagari kamwe ka Rusangati mu murenge wa Kanama, bapfuye bazize iki cyorezo.

Dr Maj. Kanyankore William, umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko bafashe uwo mwanzuro wo gushyiraho inkambi mu rwego rwo kudahagarika ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati:”Imibare yarushijeho kwiyongera, tugiye gushyiraho inkambi ku buryo buri muntu wese ufashwe na Kolera aho yaba ari hose azajya ahita ajyanwa muri iyo nkambi. Tubikoze kugira ngo ibintu byo gufunga ahantu hatandukanye ubuzima bugahagarara biveho, turasaba abaturage kurushaho kongera isuku.”

Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko iki kibazo cya Kolera cyari cyageze mu mirenge itatu, ariko ngo bahisemo kugikumira mu karere kose, ari nayo mpamvu bagiye gutangiza inkambi.

Ati:“Kolera yaragaragaye, ingamba dufata ni ugutuma idakomeza gusakara mu baturage batuye akarera, mu cyumweru gishize twari dufite abagera kuri 30 bafashwe na Kolera, ariko biyongereye barenga mirongo 60.

Inkuru irambuye>>