Goma/Gisenyi: M23 imaze gufata umupaka

Mu gihe ku minsi w’ejo taliki 19 Ugushyingo 2012 imirwano yacaga ibintu mu mujyi wa Goma kugeza n’ubwo ibisasu biremereye byarashwe mu mujyi wa Rubavu hagakomereka batandatu babiri bakaba bamaze kwitaba Imana, muri iki gitondo cyo kuwa 20 Ugushyingo 2012 imirwano yakomeje mu mujyi wa Goma aho bivugwa ko ikibuga cy’indege cya Goma cyamaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 ariko amasasu akaba akomeje kumvikana ku ruhande rwa Kongo ku buryo ariko budakabije cyane nk’uko byari byifashe ku munsi w’ejo.

N’ubwo ariko imirwano isa n’iyahinduye isura ku buryo bisa n’aho bigaragara ko haba harimo gukorwa gahunda y’imirwano ikaze ku mpande zombie, ubu abaturage ba Gisenyi (Rubavu) bakwiriye imishwaro ndetse abenshi bakaba bamaze kuva muri uwo mujyi abandi bagishaka guhunga ariko abayobozi b’akarere ka Rubavu barimo umuyobozi w’akarere ubwe Bahame Hassan, bakaba bakomeje gusaba abaturage kudahunga kuko ngo nta kibazo gihari ariko abaturage ibyo ntibabikozwa kuko bazi neza icyo urugamba ari cyo. Bamwe ubu bahunze berekeza ku ruganda rwenga inzoga BRALIRWA, abandi bava mu ngo zabo ariko ntibabone aho berekeza, abandi bamaze gufata iya Ruhengeri na Kigali, abandi bategereje kubona uko bahambira utwabo. Kugeza magingo aya tike iva Gisenyi igera Kigali yavuye kuri 3 700 Frw igera kuri 7 000 Frw kandi nta cyizere ko iki giciro kitaza gukomeza gutumbagizwa niba ibintu bikomeje kumera nabi.

Impamvu aba baturage ba Gisenyi barimo guhunga ni ukubera amakuru akomeje kuvugwa ko ingabo z’amahanga zaba zageze I Goma zije gutabara Kabila. Izivugwa cyane ngo ni iza Zimbabwe ku buryo abaturage baba bagize ubwoba bwinshi ko ibintu bishobora gukomera bakabura uko bava mu muriro ushobora kugurumana ukaba wabageraho. Hagati aho imitogoto y’imbunda nini irakomeje I Goma ariko ku ruhande rwa Gisenyi nta bisasu byongeye kuhagwa nk’uko byari byifashe ku munsi w’ejo. Abaturage I Gisenyi uwo muhuye wese arijujutira iyi ntambara kugeza n’ubwo abantu batangiye kwikoma leta ya Kagame ko ariyo nyirabayazana w’iyi ntambara dore ko n’ubwo ubutegetsi bwa Kigali bukomeza guhakana bwivuye inyuma ko nta ruhare bufite muri iyi ntambara noneho abasirikari b’u Rwanda barimo kwambuka ku mugaragaro bajya kurwana I Goma. Ibi si ibintu bigihishe kuko buri wese arababona si impuha nk’uko abatari hano ku mupaka babitekereza.

Birumvikana rero ko ubu intambara irimo guhindura isura kuko Kongo ivuga ko ihanganye n’u Rwanda naho u Rwanda rukabihakana ariko aho ni ku maradiyo nyine kuko ku rugamba biragaragara neza. Abasirikari b’u Rwanda n’abapolisi ni benshi cyane mu mujyi wa Rubavu kandi bamwe baranambuka bajya Kongo ku mugaragaro abandi bakomeje kuryamira amajanja I Gisenyi dore ko ku munsi w’ejo ubwo ibintu byari bikaze baba abapolisi, abasirikari n’abaturage hano mu mujyi wa Gisenyi bagendeshaga inda kubera gukwepa amasasu.

Ubu nanone umupaka uhuza Goma na Rubavu witwa petite barrière uragenzurwa n’ingabo za M23 zifatanyije n’iz’u Rwanda ari nazo zazifashije kugera kuri icyo gikorwa. Hagari aho imirwano ikomeye irabera ku musozi wa Goma Mont Goma. Ibintu ntibyoroshye kandi nta n’icyizere ko bishobora koroha kuko Kabila ubu usa n’uwicecekeye ashobora kwitabaza inshuti ze ibintu bikaba byarushaho kuba bibi.

Karasanyi G.
Rubavu

RLP

4 COMMENTS

  1. Cyakora barutwitsi baragwira!!?? ngo ingabo z’u rwanda Goma, ahaa nzaba mbarirwa cyakora icyo muzarikira kirahagazwe! njye ubwanjye nari nibereye kuri petite ejo yewe na FARDC iturasaho nari mpahagaze, ingabo zacu zacu zose zaje zahagararaga kumupaka wacu na Congo, kuko abahungaga congo bavugaga ko FARDC ishaka kuza kwinjira mu Rwanda no kurasa, bityo baza kubakumira. cyakora niba atari ukwirengagiza ukuri nkana mukunda byacitse!!?

  2. ndabizi mukunda byacitse kdi nta cyiza mwavuga ku Rwanda na KAGAME.
    nagukanguriza gusakuza kuko kuvugisha ukuri byarakunaniye. courage ariko umenye ko Imana yirirwa ahandi igataha i RWANDA

Comments are closed.