Green Party aho gutabariza Omar Leo Oustazi yahisemo kumukura ku mirimo ye!

Amakuru atangazwa n’umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda, Bwana Frank Habineza, aravugako ngo nyuma y’inama ngishwanama za komite nshingwabikorwa y’ishyaka zabaye ku ya 1 Gashyantare n’iya 2 Gashyantare 2013, ngo hafashwe icyemezo cyo gukura ku mirimo ye y’umunyamabanga ushinzwe itumanaho Bwana Oustazi Omar Leo kugeza ubu waburiwe irengero.

Impamvu itangwa na Bwana Habineza mu nyandiko yacishije ku rubuga rwa facebook ngo inama yafashe icyo cyemezo kubera ko Bwana Oustazi Omar Leo ngo afite imyitwarire idahwitse mu byo atangaza byaba mu mvugo cyangwa mu nyandiko acisha ku mbuga mpuzambaga nka facebook.

Ibi bije nyuma y’aho Bwana Habineza yatangaje ko yabonanye inzego za giporisi zitwa CID agiye gutanga ubuhamya ku ibura rya Bwana Omar Leo.

Iki cyemezo cy’ishyaka Green Party cyo gutererana umwe mu bayobozi bayo cyateye benshi kwibaza icyaba kihishe inyuma y’icyo cyemezo.

Hari abasanga Bwana Franka Habineza yaba yarabwiwe n’inzego z’umutekano ko arizo zifite Omar Leo cyangwa zimushakisha ndetse akabwirwa n’ibyo ashinjwa bityo Bwana Habineza agahitamo gukuramo ake karenge dore ko n’ishyaka rye ritaremerwa kwandikwa ndetse n’amatora y’abadepite akaba yegereje.

Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b'ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?
Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b’ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?

Abandi bo basanga n’ubwo Bwana Habineza yaba ari mu gihirahiro nta makuru ya Omar Leo afite yaba yagiriwe inama n’abantu bamwe na bamwe cyangwa n’inzego za polisi ko yareka Omar Leo akirwariza kugira ngo bidatuma Leta yijundika ishyaka ryabo bigatuma ritanandikwa.

Ikigaragara n’uko inyandiko n’ibitekerezo bya Omar Leo kuri facebook bitashimishije benshi dore ko ataryaga iminwa igihe yabaga ashaka gutanga ibitekerezo bye. Ariko ikindi umuntu yakwibazaho ni ukuba inyandiko zose zigaragara ku rubuga rwa facebook zitirirwa Omar Leo ariwe wazanditse koko dore ko byagaragaye ko hari abandi bantu bashyize ubutumwa kuri facebook biyita we ariko abamenyereye kuganira na Omar Leo bakabivumbura.

Abakunze gukoresha urubuga nkusanyambaga facebook banenga ibibi bikorwa na Leta y’u Rwanda bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’uko inzego z’iperereza za Leta zikoresheje abantu bari kuri urwo rubuga rwa facebook cyangwa ubundi buryo bameze iminsi bahiga abantu baba bandika kuri facebook banenga Leta cyane cyane kuva aho hagaragariye ku rubuga rwa facebook agasanduku k’ubutumwa kitwa RNC Kigali. Benshi mu bandika banenga Leta kuri facebook baba bari mu mahanga cyangwa baba bari mu gihugu bagakoresha amazina y’amahimbano cyangwa bagahinduranya aho bandikira kenshi ariko Bwana Omar Leo we yandikaga atihishe kandi ari no mu gihugu!

Umuntu akaba yasoza yibaza icyo ishyaka Green Party cyangwa Bwana Frank Habineza bagamije mu gihe abarwanashyaka babo babura abandi bakicwa ariko bigasa nk’aho ntacyo bibabwiye. Ese uyu musore ntiyaba yaribeshye ishyaka igihe yajyaga muri Green Party?

Abantu benshi bakomeje kwibaza uko Bwana Habineza yakwifata uyu musore aramutse abonetse yaciwe umutwe nka Bwana André Kagwa Rwisereka wari Visi Perezida wa Green Party kugeza na n’ubu iperereza rikaba ntacyo ryagaragaje.

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. Frank Habineza urubanza ararwiciriye ntazongere kubeshya ko yaba ari muri opposition. Omar Leo ari mu maboko ya police kandi Habineza yarabimenyeshejwe, bamusaba kwitandukanya na mugenzi we arabyemera ndetse ahita anamwirukana ku mirimo yari shinzwe mu ishyaka. Kuki yamwirukanye igitaraganya kandi ari bwo yari agitangaza ko arimo kumushakisha yamubuze? Conclusion ni uko Frank Habineza arimo gushakisha imyanya muri FPR none yemeye kuba igikoresho cya yo acisha umutwe mugenzi we. Mubikurikiranire hafi.

  2. Habineza ariyerekanye kandi rwose yitesheje agaciro (discredit himself). Kuva aho yiyemeje gutaha i Kigali, nako ngo ni ugucyura ishyaka i Rwanda as if ishyaka ari umuntu umwe, yigengeseye icyagaragara nkaho avuga nabi ubutegetsi bwa kigali. njye nkaba mbona ari ya politiki mbi ya mpemuke ndamuke, igamije gusa kwishyirira mu gifu. Ibigaragarira amaso ni uko Habineza ashaka byanze bikunze ko ubutegetsi bwa Kigali bumubona neza hanyuma bukaba bwamwemerera kwandika ishyaka RYE kabone niyo bamutegeka kuzaba agakingirizo, maze byaba amahire bakamugororera kuba umudepute reka nawe akirira dore hanze aha ubukungu bwifashe nabi!

    Pole kuri Omar ndetse n’abandi bakomeje gutotezwa dore ko hashobora kuba hari n’abandi batari bake bamerewe nabi n’inzego zineka abenegihugu.

    A luta continua!

  3. ariko basomyi mujye mwitonda guca imanza uyu Omar arahari yakwepye umuntu yari afitanye nawe diru za cash,kuba umunyepolitike sukuba malayika,ubwo rero sibyakwitirwa FPR cyangwa Green party

Comments are closed.