Green Party irasaba Perezida Kagame kudasinya itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegekonshinga

Dr Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) arasaba Perezida Kagame kudakora amakosa ngo afate icyemezo kitaboneye.

Mu nyandiko ngufi yacishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyamabaga Facebook, Dr Frank Habineza yagize ati:

“Mu gihe Abasenateri bamaze kwemeza umushinga w’ itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegekonshinga, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) rirasaba Perezida Kagame kudasinya iryo tegeko.

Ibyo bizatuma hatabaho ikibazo mu bijyanye n’amategeko mu gihe ikirego cyacu kijyanye no kudahindura Itegekonshinga kikiri mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanzuro ukaba uzafatwa ku itariki ya 09 Nzeli. Perezida wa Repubulika, nk’umurinzi mukuru w’Itegekonshinga, ntiyagombye kugwa mu makosa nk’ay’Inteko Ishinga Amategeko ngo afate icyemezo kitaboneye.”