Green Party nitsinda amatora ngo izubaka urukuta hagati y’u Rwanda n’ibihugu birushotora!

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryatangaje ko umukandida waryo natorwa mu bikorwa rizakora mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu harimo no kubaka urukuta rugabanya u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi byatangarijwe mu nama rusange y’iri shyaka (Kongere) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 19 Werurwe 2017.

Muri iyi nama niho hemerejwe bidasubirwaho ko Dr Frank Habineza ari we mukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ni rimwe mu mashyaka yemewe n’amategeko mu Rwanda ndetse rikaba ryaranamaze gutangaza ko rizitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

Ubwo Tuyishime Jean Deo ushinzwe itumanaho muri iri shyaka yagezaga ku barwanashyaka baryo bitabiriye inama rusange politiki na gahunda y’ibikorwa rizakora niritsinda amatora ya Perezida wa Repubulika, yavuze ko mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu no kurwanya imitwe y’iterabwoba bazashyiraho urukuta rugabanya u Rwanda n’ibihugu nka Kongo n’u Burundi rubuza abahungabanya umutekano kwinjira mu Rwanda.

Tuyishime yagize ati: “Mu rwego rw’umutekano w’igihugu haracyari byinshi bigomba kunozwa, haracyari ibibazo ku mipaka y’u Rwanda aho hakiboneka ubushotozi bw’imitwe yitwaje intwaro kandi nta mutekano nta majyambere, umutekano ni ingenzi mu miyoborere y’igihugu. Hari ibyakozwe ariko natwe hari ibyo twitegura gukora. Tuzakomeza duharanire kubungabunga ubusugire n’umutekano w’igihugu”

Yakomeje agira ati:”Igisubizo cy’iriya mitwe yitwaje intwaro ni uko tuzubaka urukuta rurerure cyane ruzibe icyuho ahantu hose umwanzi ashobora kwinjirira.Ni urukuta ruzaba rukomeye cyane ku buryo rurinda umutekano w’igihugu ubudahungabana ahubwo ubungabungwe mu buryo bwisumbuye”

Ibi byanashimangiwe na Frank Habineza uyoboye iri shyaka mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yagize ati: “Dufite uburyo bwinshi tuzifashisha mu kurinda umutekano kandi bumwe muri ubwo ni ukubaka urukuta ku mipaka y’u Rwanda”

Uru rukuta ngo ruzaba rufite uburebure bwa metero umunani rukazaba runafite kamera zicunga umutekano. Iri shyaka ngo ntabwo riranoganya neza ingengo y’imari uru rukuta ruzatwara ariko ngo ibikorwa byo kwiyamamazabizatangira byose byaranoganijwe.

Imodoka ku bayobozi b’utugari bose

Mu rwego rwo kunoza imiyoborere no kunoza imikorere y’inzego z’ibanze, iri shyaka ngo rirateganya kugurira imodoka abayobozi bose b’utugari two mu Rwanda mu rwego rwo kuborohereza akazi.

Ati: “Tuzongerera ubushobozi inzego z’utugari n’imidugudu kuburyo akagari kazaba gafite abakozi bane, tuzashakira abayobozi b’utugari imodoka mu rwego rwo kwihutisha akazi”

Iyi modoka ngo imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Gukura abazunguzayi mu muhanda

Kimwe mu bibazo iri shyaka ryiteguye gukemura rivuga ko cyananiye Leta cyane cyane mu mujyi wa Kigali ni ikibazo cy’abacururiza mu muhanda n’abacururiza mu kajagari. Iri shyaka mu byo riteganya ngo harimo no gukemura burundu iki kibazo binyuze mu kubaha amahugurwa n’inguzanyo zo gukoresha bakiteza imbere.

Kuzamura umushahara w’abarimu, abapolisi n’abasirikare

Iri shyaka rivuga ko akazi izi nzego z’uburezi n’umutekano zikora bidahuye n’imishahara bahabwa, bityo ngo muri gahunda bafite kuzashyira mu bikorwa ubwo umukandida wabo azaba atorewe kuyobora u Rwanda, ngo aba bose imishahara yabo izazamurwa ihuzwe n’agaciro k’ibyo bakora.

Minisiteri y’itangazamakuru n’ikigega gitera inkunga itangazamakuru

Nyuma yo kubona ko itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane iryigenga rihura n’ibibazo by’ubukene , iri shyaka ryiyemeje kuzashyiraho Minisiteri ishinzwe kuvuganira itangazamakuru ndetse n’ikigega cyihariye kizaba gishinzwe gutera inkunga itangazamakuru ry’u Rwanda.


Dr Frank Habineza (hagati) n’abagize biro politiki y’ishyaka rya Democratic green Party of Rwanda