Green Party yibanze cyane kuri Politiki yibagirwa ibidukikije?

Dukunze kumva kenshi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) n’umukuru waryo Dr Frank Habineza bavuga cyane ku bijyanye n’ibibazo bya politiki ariko ntabwo dukunze kumva bavuga ku kibazo kijyanye no kwangiza ibidukikije akenshi bikorwa na Leta y’u Rwanda yitwaje iterambere.

Aha si ukunenga Dr Habineza ku bijyanye na politiki kuko ntako atagira ngo agerageze kurwanya ihindurwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo ya 101 akoresheje inzira zose z’amategeko zimushobokeye n’ubwo zirimo inzitizi nyinshi.

Mu minsi yashize nabwo yinubiye uburyo ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba icyo gihe yarinubiye uburyo inoti zasohorwaga na Banki nkuru y’igihugu zabaga ziriho ikinyarwanda n’icyongereza gusa.

Ariko ku bijyanye n’ibidukikije ho uretse kubona Dr Habineza mu manama no mu mahugurwa mu mahanga ntabwo twumva avuga byinshi ku bijyanye n’ibidukikije.

Mu Rwanda ubu hari ikibazo gikomeye cy’iyangizwa ry’ibidukikije ritangiye kugaragaza ingaruka zitigeze zibaho mu mateka y’u Rwanda.

Urugero ntabwo ruri kure ni umugezi wa Nyabarongo ugiye gukama, nyamara bitarigeze bibaho mu myaka ibihumbi uwo mugezi umaze.

Ubundi hari amasezerano y’ibihugu by’Afurika bituriye uruzi rwa Nili ayo masezerano yabuzaga ikoreshwa ry’imigezi igize amasoko ya Nili bitumvikanyweho hagati y’ibyo bihugu ariko akeshi wabonaga aya masezerano yarabaga ashingiye ku nyungu z’ibihugu nka Misiri cyane cyane ubuzima bwabyo bushingiye ku mazi ya Nili.

Ubu aya masezerano asa nk’ayatewe ishoti ku buryo ibikorwa bitashobokaga mu myaka yashize ubu byatangiye gukorwa ku migezi igize isoko ya Nili mu Rwanda.

Ntabwo turi abahanga mu kubaka ingomero z’amashanyarazi n’ibijyanye nabyo ariko n’umuntu usanzwe ujijutse yabona ko ikama rya Nyabarongo ridashingiye ku zuba ryacanye gusa ahubwo binashingiye ku bikorwa bikorerwa ku mugezi wa Nyabarongo n’indi migezi iwuha amazi.

Duhereye ku ngomero nyinshi ziri mu Rwanda zubatswe kera, nka Rusizi, Ntaruka, Mukungwa usanga zose zisohoka mu biyaga ndetse ukabona bisa nk’aho habanje gukorwa inyigo ihagije ku ngaruka izo ngomero zashoboraga kugira ku mazi n’ibidukikije hafi y’ahubatse izi ngomero.

Iyo umuntu yumvise ngo harimo kubakwa urugomero kuri Nyabarongo  abantu benshi bahise batangira kwibaza impamvu urwo rugomero rutubatswe mbere kuva kera kandi Nyabarongo ari umwe mu migezi ifite amazi menshi mu Rwanda. Ariko nyuma yo kubaka urugomero kuri Nyabarongo no kuri Rukarara umwe mu migezi iyiha amazi ingaruka zagaragaye zerekanye impamvu n’ubundi kuva kera na kare nta rugomero rwubatswe kuri Nyabarongo.

Kubaka urugomero rwa Nyabarongo ni umushinga utwaye miliyoni 98.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahindi y’Iterambere, dore ko rwanubatswe na sosiyete y’Abahinde Angelique International.

Hamwe na hamwe nyabarongo irenda gukama neza neza
Hamwe na hamwe nyabarongo irenda gukama neza neza

Ntawapfa gusuzugura abahinde mu bijyanye no kubaka ariko ntabwo byabuza umuntu kugira impungenge kw’iyigwa ry’uyu mushinga n’uburyo washyizwe mu bikorwa.

Amwe mu makuru atugeraho yemeza ko iyi sosiyete yubatse uru rugomero ari bwo bwa mbere yari ikoze akazi nk’aka! Ikindi cyo kwibazaho n’uburyo inguzanyo iva mu buhinde maze n’ikiraka cyo kubaka kigahabwa abahinde! Ntawabura gukeka ko haba harabaye icyo twakwita ruswa cyangwa bitugukwaha!

Mu gihe urugomero rwa Nyabarongo ya 1 rwuzuye ndetse rukanatahwa ubu rusa nk’aho nta musaruro rutanga kubera kubura amazi ahagije si ibyo gusa kuko bisa nk’ibyahuriranye n’igurishwa ry’ingomero z’amashanyarazi 22 ku masosiyete tutashidikanya ko hari aho ahuriye n’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Tudasize n’ibibazo by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi bihoraho aho gukemurwa ahubwo ababishinzwe bagahitamo kwizamurira ibiciro!

Dr Habineza nk’umunyapolitiki uvuga ko ari muri opozisiyo, nk’abaturage b’abanyarwanda dufite byinshi twibaza ku bijyanye na politiki ndetse n’ibidukikije ndumva iki cyaba ari igihe cyiza cyo kutubariza ku bibazo tumaze kuvuga haruguru no gufasha bamwe muri twe gusobanukirwa kuko hari byinshi biteye urujijo.

The Rwandan

Email: [email protected]