Gregg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace yirukanwe mu Rwanda

Umuryango wa Pastor Gregg Brian schoof i Kigali mu Rwanda.

Gregg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe mu Rwanda, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi i Kigali ejo ku wa mbere, yahise yoherezwa iwabo muri Amerika.

Bwana Schoof yafashwe na polisi ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gihita kiburizwamo, gusa yari amaze guha abanyamakuru itangazo rikubiyemo ibyo yashakaga kubabwira.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari “umwimukira utifuzwa” nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Times kibogamiye ku butegetsi.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki kigo cyemeza ko uyu Munyamerika atari abangamiye amategeko y’u Rwanda gusa ko yari yaranimwe uruhushya rumwemerera gukomeza gukorera mu Rwanda.

Mu kwezi kwa gatanu avuye mu rukiko Bwana Schoof yavuze ko “ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa mu Rwanda nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ryarwo”.

Radio ye yafunzwe nyuma y’uko inkiko zihamije ko yavugiweho amagambo y’ivangura kandi atesha agaciro umugore mu kwezi kwa mbere 2018.

Bwana Schoof ejo yabwiye abanyamakuru ko yari yarajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ariko hari hashize amezi atatu atabona igisubizo.

New Times isubiramo amagambo ya Regis Gatarayiha avuga ko Bwana Schoof “uburenganzira bwe bwo gukorera mu Rwanda bwarangiye mu kwezi kwa karindwi 2019”.

Ko “yagiye mu bikorwa bibangamira ituze rusange ubwo yarimo yitegura kuva mu Rwanda bigatuma ahita yoherezwa iwabo”.

Mbere yo gutaha, Bwana Schoof yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru ari nacyo cyaburijwemo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

BBC