Gufunga Madame Ingabire byatumye havuka ba Ingabire 8: JMV Minani

Mu minsi ishize twabonye inyandiko yasohowe na Bwana JMV Minani ivuga ko yashinze ishyaka rya politiki ryiswe ISANGANO-ARRDC. Ubwanditsi bw’urubuga The Rwandan rwifuje kuganira na Bwana Minani ngo tumubaze ibijyanye n’iryo shyaka rye. Yasubije ibibazo bya Mariko Matabaro.

Bwana Minani mbanje kubasuhuza,
Ikibazo cya mbere nababaza ni iki: mwagize gute igitekerezo cyo gushinga ishyaka? Byaba bituruka ku mujinya w’uko wambuwe urupapuro rw’inzira (passport)? Cyangwa n’uburyo bwo kugira ngo ushobore kubona ubuhungiro ku buryo bworoshye mu gihugu cy’u Budage? Ese ko wabaye muri FPR ntabwo byaba ari uburyo bwo gukomeza gukorera FPR waracengeye muri opposition?

Bwana Matabaro uyobora ikinyamakuru the Rwandan ndabasuhuhuje kandi mbonereho akanya ko gusuhuza Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda bose mbifuriza urukundo n’amahoro.

Igitekerezo twagize (njye n’abo dufatanyije) cyo gushinga ishyaka/umutwe wa politiki witwa ISANGANO-ARRDC mu magambo arambuye akaba ari ISANGANO RY’ABANYARWANDA BAGAMIJE IMPINDUKA ZA REVOLISIYO NA DEMOKARASI mu ndimi z’amahanga ni ‘Allliance of Rwandans for Revolution and Democratic Change’ cyangwa ‘Alliance des Rwandais pour la Révolution et le Changement Démocratique’ tugisangiye n’abanyarwanda benshi bari mu Rwanda ndetse n’impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino muri Afurika, hano i Burayi, Australiya, Amerika ya ruguru ndetse na bamwe muri China na Japan. Abo bose rero ntabwo bambuwe impapuro z’inzira kuko bamwe b’impunzi muri bo baranabizi iyo wabaye impunzi ntabwo uba ukinakeneye gukoresha passport y’igihugu wavuyemo.

Nta mujinya mfite kuko umunyapolitiki mwiza ntagira umujinya. Kwambura Abanyarwanda bamwe passports zabo ni akarengane, ariko ni agatonyanga gato mu nyanja y’ibibazo u Rwanda rwacu rufite muri iki gihe. Impamvu zikomeye zatumye ISANGANO-ARRDC rivuka mwakongera mukazireba kuri http://isanganoarrdc.unblog.fr/.

Gukorera FPR ntabwo aribyo. Izo ni za ‘propaganda’ zizanwa n’abakorera Agatsiko ka P. Kagame na FPR ye bagamije kuduteranya n’abandi bashaka impinduka baducamo ibice (divide and rule). Izi ‘propaganda’ mbona ari imwe mu ntwaro iri gukoreshwa muri iki gihe mu kurangaza no guheza abantu mu BWOBA butuma batagira icyo bakorera hamwe. Simpakanye ko FPR itakoresha iturufu yo kohereza abantu bo gusopanya OPPOSITION, ariko ku byerekeye ISANGANO-ARRDC nanjye Minani by’umwihariko nabwira abashaka impinduka gushyira umutima mu gitereko, ntabiriho kandi ntibizabaho. FPR yaratumye JMV Minani uyu muganira hano yaba yaramwibeshyeho. Abatizera neza ibyo mbabwira ubwo bazategereze barebe imikorere yacu.

Twe mu ISANGANO-ARRDC dushyigikiye ko ABALIDERI (Leaders) b’impinduka (OPPOSITION) bumvikana ku mikorere imwe n’imwe yibyo bakwiye kujya bakorera hamwe ariko si na ngombwa ko habaho ikintu cy’ubwato bw’ishyaka rimwe ryitwa OPPOSITION. Ibi bizafasha kwirinda amakosa yagiye abaho mu banyapolitike muri ibi bihe no mu bihe byatambutse. Mu bintu dushyize muri gahunda ya vuba cyane harimo rero no gufatanya n’abo dusanze mu kibuga cya politiki bashaka impinduka ko habaho ‘platform’ yo kuganiriramo no guhurizamo zimwe na zimwe mu ngamba z’IMPINDUKA duhuriraho. Birasaba ko ABALIDERI b’impinduka birinda kwikunda no gusuzugurana kuko ABENEGIHUGU baduteze amaso yaheze mu kirere. Twirinde kurwanira abayoboke kuko gihe cyo gubashaka turi mu gihugu imbere kizagera.

Ukuri, Ubumwe no Kubabarirana twifuza kugeza ku Banyarwanda bigomba no gutangirira muri twe duharanira impinduka. Nibitunanira icyo kizaba ari igipimo (indicator) cy’uko kugeza ku Banyarwanda benshi b’imbere mu gihugu k’ukuri no kubabarirana bizagorana cyangwa bigatinda kuko ntawe utanga icyo adafite. Ikibanziriza byose ni ukubwizanya UKURI, kwizerana bizagenda biza buhoro buhoro.

Hari amashyaka arenze 20 y’abanyarwanda akorera mu gihugu no hanze, ese kuba mwarashinze ishyaka rishya mwari mwarebye musanga nta rindi shyaka mwajyamo ngo mutange ibitekerezo byanyu? Ni iki gishya mwumva mufite mu ishyaka ryanyu andi mashyaka adafite? Nabonye mu nyandiko mwakoze mushima ubwitange bwa ziriya mpirimbanyi zifunze, ese kuki mutisunze amashyaka yazo ngo abe ariyo mujyamo aho gushinga iryanyu? Hari aho muvuga ngo murashaka kuba INDONGOZI y’impinduka, ubwo ntabwo byaba ari ukwishyira imbere ngo abandi bose babajye inyuma? Ese bivuze ko mushaka kuyobora opposition yose mu mahinduka?

Ubwinshi bw’amashyaka si cyo kibazo gikomeye u Rwanda rufite. Ikibazo gikomeye ni ikibuga cya politiki kirimo ikipe imwe gusa ariyo FPR yikinisha ikicenga ikanibwira ko itsinda ibitego kandi nta yindi kipi biri kumwe, ikibabaje kandi ikanahatira abafana kuyogeza. Iyaba ayo mashyaka 20 uvuze yemererwaga gukorera mu gihugu ngo abanyarwanda bihitiremo ababayobora.

Nkuko ubivuga twe mu ISANGANO dushyigikiye ABALIDERI bafungiye impamvu za politiki. Birumvikana ko hari bimwe mu bitekerezo dusangiye n’ishyaka iri n’iri ndetse n’ibyo dutandukaniyeho. Nguhaye nk’urugero ku byerekeye ihezwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatwa muri ba Officiers bakuru mu gisirikare nta shyaka rijya rizamura iki kibazo abenshi ubanza batekereza imyanya yindi ya gisivire gusa. Iki kibazo ni ipfundo rikomeye. Twe rero tubona cyakemuka mu rwego rwa politiki kandi dufite ‘practical solution’ (igisubizo cyashyirwa mu bikorwa). Ikibazo ni uko abari ku butegetsi bavuniye ibiti mu matwi.

Ibindi bibazo nk’icy’ubutabera bureba uruhande rumwe gusa, ikibazo cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abacu bose, ikibazo cy’icyuho kiyongera hagati y’abakize n’abakennye, ikibazo cyo kubana neza n’ibihugu bituranyi hari byinshi twe mu ISANGANO-ARRDC dufitiye ibisubizo bya politiki kandi bifatika.

Twifuza kuba INDONGOZI z’impinduka kandi tuzaba nazo bidatinze tubikesha abanyarwanda bazayoboka ‘ideology’ yacu nziza. Hari byinshi dufite andi mashyaka adafite cyangwa tukaba dutanga ibisubizo byiza kubarusha.

Ese mu gutangiza iri shyaka niba atari ibanga mwaritangije muri abantu bangahe? Ese ushobora kutubwira bamwe muri bo? Cyangwa n’ishyaka ryawe ku giti cyawe uzashaka abayoboke nyuma?

Igitekerezo cyo gushinga ishyaka rivugira by’ukuri abanyarwanda bose nkimaranye imyaka irenga ibiri mbere y’uko mpunga mva mu Rwanda. Hanyuma nakomeje kugenda negera abantu buhoro buhoro. Mu gutangiza ku mugaragaro (proclamation) byabaye kuri iyi tariki ya 30/10/2012 bifite igisobanuro cyo guha message ubutegetsi bw’Agatsiko ka Kagame ko gufunga umwe mu barideri b’impinduka bitazaca intege abashaka impinduka twese. Gufunga Victoire Ingabire Umuhoza atari wo muti w’ibibazo u Rwanda rufite. Ko kandi kumufunga byatumye havuka ba ‘Ingabire barenze 8’. Eeeeeh Icyo mvuga uracyumva, kandi abakora inzira yo gushaka impinduka bazakomeza kwiyongera.

Abashinze ISANGANO-ARRDC turi abantu benshi (imibare yabo sinyifite aha) kuko bari mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu Rwanda no mu mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Afurika n’ahandi kw’isi. Uko tuzakomeza gusobanura IMIGABO N’IMIGAMBI yacu kandi niko bazagenda biyongera.

Ubu kuri uru rwego turakorana n’Abahuzabikorwa b’ISANGANO-ARRDC mu bihugu bahungiyemo cyangwa batuyemo. Dufite na ‘equipe’ twise iyo gutangaza ibikorwa by’ibanze byo gutangiza ISANGANO-ARRDC irimo abantu bagera kuri 15. Ntabwo ndi njyenyine rero. Mu minsi mike turateganya gukoresha inama izatora Komite n’izindi nzego z’ISANGANO-ARRDC.

Mwakoresheje kenshi ijambo nouvelle génération/new generation. Aho ntabwo mwaba mufite gahunda yo guheza abashesha akanguhe cyangwa abantu bamaze igihe kinini muri politiki?

JMV Minani
Mbere na mbere muri za ‘principes’ z’ISANGANO-ARRDC ntabwo duheza. Uko igitekerezo cyaba kimeze kose kirakirwa cyaba kigoramye kikagororwa kugirango kijyane n’ibihe turimo. Dukoresha ijambo ‘Nouvelle génération/New generation’ kuko ISANGANO-ARRDC ryashinzwe n’abo twita abanyapolitike bashyashya, bafite ibitekerezo bishya ariko batirengagiza amateka y’u Rwanda ya vuba aha n’aya kera. Mw’ISANGANO-ARRDC dushaka gushishikariza abakiri bato kutareka politiki iba umwihariko w’abasheshe akanguhe ndetse n’abo twita ko ngo bamaze igihe kinini muri politiki. Ni byiza ko ‘Nouvelle génération/New generation’ yinjira muri politiki kugirango bashyiremo amaraso mashya, u Rwanda rutazanagira icyuho abo basheshe akanguhe batakiriho. Abasheshe akanguhe hamwe n’aba ‘Nouvelle génération/New generation’ karibu mwese mw’ISANGANO-ARRDC ntiduheza.

Mu bizaranga ishyaka ryanyu nabonyemo Repubulika, ni ukuvuga ko murwanya umwami n’abamushyigikiye? Mubona akwiriye uwuhe mwanya mu mahinduka mwifuza?

Nibyo ISANGANO-ARRDC ifite motto/ devise igira iti ‘Amahirwe angana ku Banyarwanda bose mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi na Repubulika’. Gusa twifuriza u Rwanda ko rwakomeza kugendera kuri ‘republican system’ kuko ni system nziza ikoreshwa n’ibihugu byinshi byakataje mu iterambere ndetse n’abaturanyi benshi bacu muri Afurika. Nubwo muri iyi minsi Repubulika y’u Rwanda iyobowe n’Agatsiko katsikamiye Abanyarwanda ariko ntawanyemeza ko ikibazo cy’u Rwanda ari uko ari Repubulika. Ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite si amoko ahubwo ni ubutegetsi butagendera kuri demokarasi, kandi budasangiwe mu bice ABANEGIHUGU BOSE bibonamo. Hari umugani ugira uti: ‘agakunze ababiri karabateranya’. Twe rero mw’ISANGANO-ARRDC turavuga ngo aho kugirango kabateranye bakagabana.

Ku bijyanye n’Ikibazo cy’Umwami Kigeli V Ndahindurwa J.B. nk’umuntu wigeze kuba umukuru w’igihugu akwiye icyubahiro. Ntabwo tumurwanya ariko ku bijyanye no gutegeka U Rwanda ibyo sinjye ubitanga kuko azi neza ibyo Abanyarwanda bemeje mu matora ya Kamarampaka/Referendum yo kuwa 25/09/1961. Mwifuriza gutahuka mu Rwanda nkuko nanjye mbyifuza umutekano wanjye uramutse wizewe. Ndetse aramutse yifuje kugira uruhare muri politike byaturuka ku bushake bwe kuko ari uburenganzira bwe.

Amashyaka menshi akorera hanze y’igihugu ese namwe mufite gahunda yo gukorera hanze cyangwa mufite gahunda yo kujya gukorera mu gihugu?

Mu Rwanda niho dufite abayoboke benshi ndetse na Vice-President w’agateganyo wanjye niho ari. Duhereye ku ngero za bakuru bacu nka PS-Imberakuri, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi nta n’uwabura no kuvuga na Green Party (nubwo ntakimenya ibyayo muri iki gihe) nta kizere dufite cyo kwemererwa kwandikwa na mukeba wacu FPR. Ntayitinya itarungurutse buriya tuzagerageza. Nk’uko ubizi ibihe bisimbura ibindi. Wibuke ko n’iyo FPR-Inkotanyi itegeka uyu munsi, guhera yavuka 1987 kugeza 1994 ntaho yari yanditse mu mashyaka mu Rwanda. Gusa uburyo bakoresheje bwo kumena amaraso ntabwo aribwo twe dushyize imbere.

Byagaragaye kenshi ko kugira ngo abantu bashobore gukora Revolution nk’uko mu bivuga bisaba ko baba bashyigikiwe n’ibihugu by’amahanga, mwe hari igihugu mwumva kizabafasha muri icyo gikorwa?

Revolisiyo ihera mu mitekerereze (revolution of ideas). Ihinduramitekerereze rirakenewe mu buryo bwihutirwa. Za ‘revolutions’ nk’iziherutse cyangwa ziri kuba mu bihugu by’Abarabu n’ubwo hari amasomo amwe n’amwe twakuramo ariko ntabwo arizo nifuriza Igihugu cyanjye u Rwanda. Revolisiyo dushyize imbere ni ikozwe n’Abenegihugu mu mahoro bayobowe n’ABALIDERI batari mu kavuyo, bagakuraho ubutegetsi bw’Agatsiko bakitorera abayobozi babo kandi iyo revolisiyo ikazana impinduka mu buzima bw’igihugu cyane cyane mu bukungu n’iterambere. Iyo revolisiyo rero niyo yacocerwamo ibibazo by’u Rwanda by’uyu munsi tukanatekereza n’ibyazadushyikira kera tukabicoca. Za Rukokoma bamwe bavuga cyangwa njye icyo nakwita ‘INAMA Z’UKURI NO KUBABARIRANA’ zizaba muri iyo revolisiyo. Ubwo wowe wumva yamara nk’imyaka ingahe? Ntabwo byafata munsi y’imyaka 4. Ibyo bisaba ariko ko mu mezi ya mbere Agatsiko kabanza kuva ku butegetsi hakabaho ubutegetsi butowe ariko bufite inshingano yo kurangiza iyo revolisiyo mu bwitonzi. Uwo wari umusogongero kandi nta banga mennye kuko ibanga mfite ndifitiye ABANYARWANDA BOSE. Iby’ingenzi byo kunyuza mu itangazamakuru tuzajya tubibabwira buhoro buhoro.

Ku bijyanye ni Inkunga y’amahanga n’incuti z’abanyarwanda mu kutwunganira nayo ntabwo twayisubiza inyuma, ariko wibuke ko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda bariho kandi izo mfashanyo ntizariho, n’ubwo ba sogokuruza babagaho mu buja kubera ubutegetsi bubi bwariho ariko bari bitunze. Gusa sinshaka kwishongora nkuko P. Kagame abikora, imfashanyo nziza ntitwazanga.

Nkurikije ibyo mwanditse mu nyandiko yanyu hari aho mwavuze ko mushyize imbere ubukungu butabangamira ibidukikije ndetse n’ibijyanye no kurwanya ubusumbane hagati y’abantu mu bukungu, ko bizwi ko abazungu bakunze kwitabira ibijyanye n’ibidukikije ako kantu ntabwo mwagashyizemo ngo murebe ko babafasha ku bijyanye n’umutungo n’ibindi?

Demokarasi twifuza kuzanira u Rwanda ni demokarasi iri kumwe n’ubukungu butoshye (green economy) kuko demokarasi yonyine ntabwo wayishyira mu isafuriya ngo utekere abana cyangwa uyibahe barihe ‘minerval kw’ishuri’. Demokarasi twifuriza kuzanira u Rwanda igendana n’Iterambere risaranganyijwe hose mu Rwanda kandi iryo terambere rishingira mbere na mbere ku BENEGIHUGU aribo bafite umwanya wa mbere mu bidukikije. Kwihaza mu biribwa, amazi meza, amashanyarazi, ubutaka dukoresha mu guhinga, korora, kubaka, umutungo kamere n’ibindi…, ibyo byose ni ibidukikije. Gusa Leta iyobowe na FPR ibisobanura nabi ku buryo nk’abacuruzi n’abahinzi-borozi benshi bakurijemo kutishimira gahunda nyinshi za REMA zo kurengera ibidukikije. Twe rero mw’ISANGANO-ARRDC tubifitiye ibisubizo.

Hari andi mashyaka muteganya gukorana nayo? Niba ahari n’ayahe? Ese hari amashyaka cyangwa abantu runaka mudashobora gukorana n’iyo byagenda gute?

Tuzakorana n’abanyarwanda bose baba abibumbiye mu mashyaka cyangwa batayarimo, abari mu yindi miryango iharanira impinduka zinyuze muri demokarasi. Abo tudahuje umurongo ntabwo ari intandaro y’amakimbirane. Kandi tuzubaha buri wese mu gitekerezo atanze ahakenewe kugororwa hagororwe.

Mu gusoza nifuzaga ko watubwira muri make ingamba ishyaka ryanyu rifite kuri izi ngingo zikurikira:
-Ubukungu
-Ubutabera
-Imibereho myiza y’abaturage
-Umutekano
-Uburezi
-Ububanyi n’amahanga
-Uburenganzira bw’ikiremwamuntu
-Ubumwe n’ubwiyunge
-Imiyoborere myiza na Demokarasi

Wakwihangana iki kibazo nkazakigusubiza mu buryo burambuye mu minsi iri imbere kuko buri ngingo muzo mutubazaho isaba umwanya muremure. ISANGANO-ARRDC rifite ingamba zishimishije kandi nyinshi kuri buri ngingo. Byafata igihe kirekire kandi bikarambira abasomyi b’iki kinyamakuru. Mu bitwemereye ni aho ubutaha rero!

Murakoze kudushimira kandi natwe dushimiye cyane Ikinyamakuru TheRwandan uyu mwanya iduhaye ngo tuganire tubabwire icyerekezo abagize ISANGANO-ARRDC bafitiye u Rwanda n’Abanyarwanda bose.
Murakoze mugire Urukundo n’Amahoro!

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Igihe kirageje kugirango abanyarwanda baruhuke intimba iri kumitima yabo.Abanyarwanda rero biteguye gufatanya n’abakunda u Rwanda nta buryarya nku bwa FPR.Turikumwe mu bitekerezo kabone niyo naba igitmbo ariko abasigaye bakaba mumahoro,bubahana basaranganya duke imana yaduhaye.Murakoze murakarama

Comments are closed.