Guhakana ubwoko bwawe: ikimenyetso gikomeye cy'ibihe bibi

“Ubundi Sogokuru atarapfa ndetse na Data ajya abimbwira,  ko ubundi dukomoka mu Mutara w’i Ndorwa, noneho nyina wa Sogokuru Nyiramasugi aje gutana n’umugabo we bashwanye aza kuva ahitwa I Gihindamuyaga mu Karere ka Huye bari batuye ajya I Nyaruguru ahakwa k’umutware w’umuhutu wari uhari ariko akaba yari ahetse umwana w’umuhungu w’uruhinja witwaga Habiyambere ari we se wa Sogokuru, uwo mwana akuriraho n’ubwoko bwe buhita buhinduka ubuhutu gutyo kuko nyina yari yahatswe muri abo bahutu.”

Ni muri aya magambo uwanditse iyi nkuru, mu gitangazamakuru Makuruki.rw, Bwana Rafiki Clément, ngo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bwana Anastase Murekezi yatanze ubuhamya imbere y’abakozi bo muri Minisiteri y’Intebe n’ibindi bigo biyishamikiyeho harimo Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’umugore.

Yanditse ko nyuma y’abandi batanze ubuhamya bwabo kuri jenoside, kimwe n’abasobanuye ingengabitekerezo ya jenoside isigaye yigishwa na Dr. Jean Damaseni Bizimana, Minisitiri w’Intebe Bwana Anasitazi Murekezi yasabye abaraho kumutega matwi batarambirwa, maze akabagezaho ubuhamya bw’uko yagize ibyago akava ku bututsi bwe akegekwa ku buhutu, biturutse kuri nyirakuruza wahatswe muri “abo bahutu”

Ndagira ngo mwongere mwibuke ko uyu Anasitazi Murekezi ari na we wasabye imbabazi z’uko mu gihe yigaga hanze y’u Rwanda ngo yaba yarasinye ibaruwa isaba Leta y’u Rwanda kugabanya abanyeshuri b’abatutsi mu mashuri.

Mwongere mwibuke ko uyu Anasitazi Murekezi, haba mu Nama y’Umushyikirano, haba mu mwiherero w’abayobozi, arangwa no kugaragara yandika ,ku buryo wakwibaza ko ari mo gutegura igitabo gikubiyemo ibitekerezo bya Kagame Nyamara ndatekereza ko uwabasha kubona ibyo yandika muri kiriya gihe yatangazwa no kutabonamo ibitekerezo. kuko na nyiri ukubabwira aba yabamarishije ibitutsi ahubwo.

Munatekereze ko uyu Anasitazi Murekezi , ari Minisitiri w’Intebe, guhera mu mwaka wa 2014, maze mubare inama z’abaminisitiri yayoboye zigafata ibyemezo bigashyirwa mu bikorwa, cyane cyane ko umwanya wo kuyobora izi nama atari wo wabuze, kuko Kagame iyi myaka ishize irangiye araye mu Rwanda inshuro nkeya cyane.

Nguyu Anasitazi Murekezi ufite ikibazo gikomeye cyo kuba igisekuruza cye gikomoka mu Mutara (iwabo w’abantu n’inka), akaba abarurwa ku Gikongoro iwabo w’impombo.

Nguyu Anasitazi Murekezi ushengurwa no kuba yarakagombye kuvuka ari umututsi akagira ibyago bakamwandikaho ubuhutu. Ariko kandi akirengagiza ko ari na we watoteje abatutsi asaba ko batakongerwa mu mashuri. Ese ubu iyo abitekereje, nubwo yabisabiye ngo imbabazi yizera ko abo yabibwiye bazimuhaye?

Tugaruke kuri iki gikorwa cye cyo gusobanura ubututsi bwe, yarangiza ngo nibashyigikire gahunda ya Leta ngo yitwa Ndi umunyarwanda. None se uyu munyacyubahiro uzashaka kurya utwa hombi, ariko anacabiranya, uyu ni we wumva ndi umunyarwanda?Ariko se koko kuba umuhutu. umututsi, umutwa bimwaye hehe usibye ibisahiranda bitesha agaciro abandi byitwaje izo ngirwamoko? Byakabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe yitesha agaciro akirirwa yiha amenyo y’abasetsi ngo arimo kurwanira ubututsi, kuko Kagame ari umututsi? Kuki adapima uburemere bw’imyitwarire nk’iriya mu gihe kizaza? Ikindi yakagombye kwibuka ni uko buriya yahindutse ibiganiro mu masalo y’abatutsi, bamwe babukangisha. Buriya ni we ntero ni we nyikirizo, bibaza icyo arwana na cyo. Ese yabajije Kagame agashyiraho itegeko -teka rimusubiza ubututsi bwe, cyangwa na we akabyikorera kuko biri mu bushobozi bwe.

Hari aho avuga ko ngo ashimira ababyeyi bamureze batamwigisha amacakubiri. Umuntu akaba yakwibaza noneho ko ibyo yasabiye imbabazi yabeshyaga, kuko nta muntu warezwe atigishwa amacakubiri ujya gusinya ibaruwa yo kugabanya abatutsi mu mashuri. Kereka niba yenda kuba mu bahutu byaramushimangiyemo ya ngengabitekerezo ya jenoside ya  Yohani Damaseni Bizimana. Haba hahagazwe kuko utamenya igihe aba ayifite n’igihe yayifashirije hasi, yasubiranye ubututsi bwe.

Mu magambo umuntu yumva ari Nyirakuruza wavuye muri iyo Ndorwa akaza muri Butare. Anasitazi Murekezi ntavuga umwaka, ntanavuga n’amazina y’uwo muhutu wahatse nyirakuruza. Ibi byakabaye ngombwa kuko umuhutu wari ushoboye guhaka yari igikomerezwa muri icyo gihe. Nta n’ubwo yabwiye abamwumvaga amazina y’uwari warabyaye uwo sekuruza waje ahetswe ngo yenda n’abazi ibyo bisekuruza by’iyo mu Ndorwa bashobore kuba bagereranya bati uyu mututsi akomoka kwa Runaka, byose biravangavanze, bigamije kujijisha ngo ariko adacikwa n’ubututsi bwe.

Igitangaje muri iyi nkuru ya Murekezi ni uko yirinda kuvuga icyo ubuhutu bwe bwamumariye, nko kumuhesha amashuri, ahubwo agahindukira ati iyi nzu nkoreramo ifite amateka mabi gusa gusa. Ibi mbona ari ukujijisha no guhakirizwa byokamye abanyarwanda bayobowe n’inda zabo. Mu by’ukuri si uyu Muminisitiri w’Intebe ushobora kubona akarengane abaturage barimo, maze ngo atinyuke akavuge, kuko na we arasa n’urwana intambara ye yo kwemerwa i Bututsi. Ibyo akora byose rero azabikora yigengesereye ngo atitiranwa n’umuhutu, kandi ashaka gutera intambwe agahinduka umututsi. Ariko se iyo yirebye yumva icyo yaba ari cyo cyose kimutwaye iki, ko igikenewe ari ikimuva mu mutwe no mu muikorere. Ni ngombwa koko ko yirirwa yiha amenyo y;abasetsi ngo yambuwe ubututsi bwe!

1419017250U13

“Gahanga, gahanga wishwe n’iki? Kati jyewe nazize urw’abagabo, wowe uzazira akarimi kawe”

Bitwaye iki umuntu kwiyumvamo icyo abantu bose bakubonamo, aho guhora uhindagura nk’uruvu? Birazwi ko abitwa abahutu bakora muri iriya ngoma ya Kagame, aha ariko ndavuga abo bashyize mu myanya igaragara, aba ni abantu basabwa guceceka, kutagira icyo banenga, bakabona abaturage barengana bakabirenza amaso ngo bucye kabiri, bakihorera baramya, nta kintu na kimwe gifite akamaro cyabavamo. Ntibashobora no guha akazi umwana w’umuhutu urangije amashuri, ngo batiteranya. Mu by’ukuri basabwa guhora bacecetse igihe cyose, bakishekesha atari ngombwa.

Iyo rero utinyutse ukavuga ibintu nk’ibi uba wishyize ahaga, maze igihe cyagera ugasubirana agaciro kawe ka nyako. Ni ho rero wibuka wa mugani wa ka gahanga kavugaga, maze umuntu w’inturumbutsi aza kukavugisha kamushubije, yihutira kujya kubivuga ibwami ko yabonye agahanga kavuga. Umwami n’ingabo baje ngo akabereke, bahageze bakavugishije kanga kuvuga. Umwami afatwa n’umujinya ahita yica uwo mugabo. Amaze gupfa, agahanga kati narakubwiye ko jyewe nishwe n’urw’abagabo, wowe ukazazira akarimi kawe. Sinzi icyo ababurana amoko ngo barebwe neza bapfa no kuba abagabo nyabagabo. None se ntimwumva ko uwo mugabo akora uko ashoboye kose ngo ave mu gipande cyanzwe, gisuzugurwa maze yisimbukuruze maze ashyirwe mu yindi ntera. Nk’aho yaharaniye ko mu Rwanda aya maco y’inda ashingiye ku moko yavaho hakajyaho ubuyobozi bushingiye ku bushobozi, butavangura kandi budahohotera uwo ari we wese, ahubwo arimo kurwana intambara y’inda ye yo kugira ngo yemerwe nk’umututsi. Ibi ariko nta cyo bizamumarira, nta n’icyo byageza ku Rwanda. Ni na ho mpera mvuga ko iyo hageze ko umuntu yihakana ubwoko bwe, icyo gihe ibintu biba bimeze nabi. Byarabaye muri za 65 kuzamura kugeza muri za 80, abatutsi bihutura ngo babone amashuri n’akazi. Niba n’ubu ariko bimeze rero ni ukuvuga ko ibihe bisa, nta ho twavuye nta ho twagiye, ahubwo twasubiye inyuma.

U Rwanda twifuza ni uruzaba rutakirangwamo ayo makenya y’amacakubiri yimakajwe n’iyi ngoma ya Kagame, ari na yo isahuriramo. Uyu mugabo yari akwiye kumenya ko uriya mwanya arimo awukesha ubwoko bwe bw’ubuhutu, nubwo tuzi ko ari abategetsi b’imiteguro gusa, ariko nibura abamubona bakeka ko ari Minisitiri w’Intebe. Nibaramuka bamushubije ubututsi bwe rero ahihibiranira, bazanamugenera umwanya umukwiye. Bazamushyira aho abahutu bize bari, kuko yibishije ubuhutu, kandi arahazi; cyangwa se abamutanze mu bututsi bazamusaba kubarinda imyaka babumazemo batagera ku butegetsi. Sinzi niba ari byo bizamwungura.

Nkaba mboneyeho gusabira uriya mwanya Depite Bamporiki we w’umuhutu utavangiye kandi uhora abiririmba, maze Kagame akaba afite uzamuhakwaho kugeza barundukanye.

murekezi1

Ikindi nasaba Anasitazi Murekezi niba agikomeje umwanya we ni uko yakwerekana koko ko ariwe uyobora Guverinoma, maze aho gusigiriza amakosa agaragara buri munsi, aho abaturage bahora ku munigo, we ategereje umushahara we ukomoka ku misoro yabo, ahubwo agafata ibyemezo byacambwa na we akegura.

Ariko aba yareguye:

-Mu gihe abanyarwanda bahungira muri Uganda na Tanzaniya kubera inzara; cyangwa bikabazwa we na Minisitiri ushinzwe ubuhinzi;
-Abaturage bahawe imbuto zidahuye n’uturere tw’ubuhinzi, maze aho kweza bakicwa n’inzara (hamwe na Minisitiri w’Ubuhinzi);
-Abanyeshuri birukanirwa amafaranga y’ishuri, bamwe barihirwa abandi baribagiranye (Uburezi n’Imibereho y’abaturage);
-Abaturage baraswa, abandi bakarigiswa, abandi bakaboneka bareremba muri Rweru (Umutekano);
-Abaturage basenyerwa ntibabone ingurane zabo ( Imari n’Imibereho y’Abaturage);
-Abanyururu bafungiye ubusa, cyangwa amadosiye yabo yarabuze, cyangwa bararangije ibihano ntibarenganurwe (Ubutabera);
-U Rwanda rugaterwa hagapfa abapolisi n’abasirikari ntibibwirwe abaturage (Ingabo);
-Gushyamirana n’amahanga yose, Leta ikayikoma ngo ngaha n’ibihugu byose byateraniye ku Rwanda, Rungana se iki? (Perezidansi);
-Igihugu kigira amashyaka arwanya ubutegetsi ariko yose akayoborerwa kuri Sekeretariya ya FPR n’ibindi n’ibindi

Bwana Anasitazi Murekezi namara kumenya icyo ahamagariwe gukora mu mwanya arimo, nashaka azaburane ubututsi bwe, ariko azajye yibuka ko n’abamubanjirije nta ko batari baragize baramya, ariko bikanga bakagawa.

Abanyafurika n’abanyarwanda baravuga ngo “Kuba mu ruzi kw’ingiga y’igiti ntikwayihinduye ingona”.

Emmanuel Senga.