Guhangana n’Ibiza Bibaye Ingorabahizi mu Rwanda

Leta y’u Rwanda iremeza ko kubera ikibazo cy’amikoro adahagije bikigoranye guhita ikemura burundu ikibazo cy’ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake n’ibindi. Mu kiganiro ministre w’intebe Bwana Edouard Ngirente yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukemura ikibazo buhoro buhoro

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agaragaza ingamba leta y’u Rwanda ifite ku kibazo cy’ibiza byayogoje igihugu cyose, ministiri w’intebe bwana Edouard Ngirente yatangaje ko ahanini ibi biza byatewe n’imvura isa n’iyatunguranye ku yari yitezwe.

Aravuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ikiriho ari ukureba uko abaturage batuye mu manegeka bakimuka abafite ubushobozi bakiyimura abakene leta ikabafasha.

Imibare kugeza na n’ubu y’abashobora kwimuka ntiramenyekana kandi umukuru wa Guverinoma aravuga ko ari ibintu bizagenda buhoro buhoro kubera ikibazo cy’amikoro adahagije ya leta

Ku baturage bakinangira banga kwimuka Umukuru wa guverinoma yashimangiye ko kugeza ubu nta na rimwe leta yakwihanganira ko hari umuturage wahitanwa n’ibiza.

Muri gahunda irambye yo gukemura ikibazo leta y’u Rwanda iravuga ko yatangije kubaka imidugudu y’icyitegererezo ahantu hatari mu manegeka. Ni gahunda izakomeza.

Ubusanzwe umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali uza mu myanya y’imbere mu m ijyi isukuye kandi itekanye. Ku rundi ruhande iyo bigeze ku biza ubuzima bwa bamwe busa n’ubuhagaze kubera ikibaya cya Nyabarongo. Mu 2016 na bwo igihe Ibiza byasaga n’ibyahagaritse ubuzima bw’abatari bake ikiraro cyari cyafunzwe kubera Ibiza ku buryo hari n’abamaze iminsi barara muri gare ya Nyabugogo. Icyo gihe ubutegetsi bwizezaga ko bugiye gukemura ikibazo mu maguru mashya.

Na magingo aya igisubizo kuri iki kibazo kiracyari mu nyigo. Ariko bikomeza guca amarenga ko cyaba gishingiye ku mikoro make.

Kugeza ubu imibare ya minisiteri yita ku biza mu Rwanda iragaragaza ko kuva iyi mvura idasanzwe yatangira kugwa imaze guhitana abantu basaga 200 n’amazu abarirwa mu 10,000. Leta y’u Rwanda iravuga ko mu butabazi bw’ibanze kuri ibi biza bumaze kugendaho miliyoni zisaga 300 z’amafaranga.

Hagati aho mu itangazo ryagenewe abanyamakuru dukesha ibiro bya amasade ya USA mu Rwanda riravuga ko Bwana Peter Vroom ambasaderi wa Amerika I Kigali mu Rwanda atangaza ko igihugu cye cyateye inkunga u Rwanda ingana na 50,000 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 40 z’amafaranga muri gahunda yo guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Kugeza ubu ariko nanone, haracyari ikibazo cy’ikomeye gishingiye ku iteganyagihe ryamenyesha bya nyabyo umunsi ku wundi uko rubanda bagombye kwitwara.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru ari i Kigali mu Rwanda.