Guharanira umwanya muri Francophonie byahinduye amateur ya Genocide yakorewe abatutsi?

Dr Jean Damascène Bizimana

Ndabaza Dr Jean Damascène Bizimana, Ibuka, AERG, GAERG n’andi mashyirahamwe arengera inyungu z’abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ku ihakana ry’igice kimwe cy’amateka yayo bikozwe na leta y’agatsiko kubera inyungu zako muri OIF.  

Ejo nibwo amateka ya jenoside yakorewe abatutsi yaraye ahindutse ndetse ntawabura kuvuga ko aya mahano yasimbujwe OIF. Iri hakana ry’igice kimwe kigize amateka ya jenoside yakorewe abatutsi noneho ryakozwe n’ubuyobozi bw’igihugu ku mugaragaro ku bufatanye n’u Bufaransa kubera inyungu za buri ruhande.

Ubusanzwe ubwumvikane nk’ubu bukorwa by’umwihariko mu bucuruzi  rimwe na rimwe bikorwa muri politique cyane cyane mu gihe cy’intambara aho impande zihanganye zihererekana infungwa cyangwa ahantu runaka higaruriwe. Ku kibazo cya jenoside nta hantu na hamwe byari byakorwa ahubwo hakorwa za komisiyo z’ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro ariko byibuze abanyabyaha bagize uruhari rukomeye bagacirwa imanza. Mu rwego rwo guha ubutabera abagizweho ingaruka zayo. Kubera izo mpamvu ibyaraye bibaye twabyita ihakana ry’igice kimwe cy’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.  

Abanyarwanda baribuka inshuro bashyizwe mu mihanda bamagana abafaransa binyujijwe muri za Ibuka n’andi mashyirahamwe y’abarokotse jenoside. Muri ibyo bihe byose impamvu yari imwe: uruhari rw’abafaransa muri jenoside. Za raporo zarakozwe amazina y’abafaransa “bagize uruhari ashyirwa ku karubanda” byose bigamije kuburizamo raporo y’ihanurwa ry’indege yaritwaye Habyarimana.

Benshi mu abanyarwanda muri rusange n’abacikacumu by’umwihariko twari tuzi ko koko ibyo leta yacu ikora ari ugusigasira amateka ya jenoside. Uko minsi yahitaga niko bamwe muri twe twatangiye kubona ko harimo umukino n’akagambane tutari bwagasobanukirwa neza. Muribuka ko Kagame yavuze kenshi ko u Bufaransa budashaka ko bumvikana. Icyo gihe twibazaga impamvu yakumvikana n’abo leta yitaga “abanyabyaha”. Nibwo rero byatangiye kugaraga ko Kagame yifuzaga kumvikana n’u Bufaransa kugirango arengere agatwe ke ku kiguzi cyose gishoboka haba no kwirengangiza jenoside. Hari amagambo yagiye avuga yagaragazaga umugambi we nkaho yagize ati “mwebwe abacikacumu mukwiye kubika amarangamutima yanyu mu tubati”. Ibi yabivugaga asubiza abacikacumu ubwo binubiraga gahunda zo kwibuka, gushaka ubutabera n’ibindi. Ariko ntabwo bitangaje kubera yakirije amaboko yombi ba Kigurube na Camarade n’abandi. 

Ntibyateye kabiri atangira gutumiza abantu «bakoze jonoside » kuza mu Rwanda abizeza ko ntacyo bazaba. Ndibuka abacikacumu ntako batagize ngo abo bantu bashyikirizwe ubutabera ariko biba ibyubusa. Ahubwo bakagororerwa mu gihe imirango myinshi y’abacikacumu yabuze aho yegeka umusaya naho kurya byo ari ingorabahizi. Nubwo byari bimeze bityo igihe cyo kwibuka byibuze Kagame yumvikanaga asa nuharanira inyungu z’abacitse kw’icumu, byaye byokajya!!. Ibyiza yaba yarakoreye abacikacumu n’uko abafaransa batari bwaremera « ubwumvika kuri jenoside ».  Byacaga amarenga ko igihe cyose bizaba ngombwa amateka ya jenoside agatsimuzwa izindi nyungu nubwo tutari bwamenye izo arizo. 

pastedGraphic_1.png
JP Dusingizemungu wa IBUKA

Aba bagabo bombi bakoreshejwe muri za gahunda zo gushinja ubufaransa mu bihe bitandukanye. Abacikacumu bumvaga bitaweho muri gahunda yo kumenya ukuri kubyababaye ariko birangiye bisa nibisubiye irudubi. Hano umuntu yakwibariza aba bagabo bombi niba bazinumira bityo ukuri ku mateka ya jenoside  u Rwanda ruhuriyeho n’u Bufaransa akibagirana kubera inyungu za Kagame. Birashoboka ko bazakomeza amatangazo ya nyirarureshwa mu rwego rwo kujijisha abacikacumu ariko mu byukuri wa mugani wa Kagame batakicyitaye ku marangamutima yabo. Kurundi ruhande aba bagabo ntabwo bazoroherwa na busa kwiyibagiza akazi bakoze n’amateka. Ese mu gihe cyo kwibuka ubwo bazaba bari iyo za Bisesero na za Nyamagabe bizaborohera kurangiza imbwirwaruhame batavuze abafaransa? Niba kandi bazabishobora ese bazabuza abaturage kuvuga kuri ayo mateka?. 

Abayozi ba AERG na GAERG bazihanganira iri hakanwa ry’aya mateka rikozwe n’ubuyobozi bw’igihugu?

Iyi miryango yombi igizwe n’urubyiruko rw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi benshi muri bo barize abandi bafite imirimo ikomeye muri leta ndetse muribo bakoreshwa mu nzego zitandukanye z’iperereza bagereka kuri bagenzi babo ibyaha bitandukanye.  Abayobozi b’aya mashyirahamwe bumvikana kenshi bashinja ubufaransa kugira uruhari muri jenoside. Aha wakwibaza niba bazashobora kwikura muri iri korosi riteye agahinda, ntagushidikanya ko bamwe muribo bazayoboka umurongo wa leta y’agatsiko ariko kandi bandi abenshi muri bo bashobora kwisanga muri za gereza cyangwa mu buhungiro. 

Abacikacumu muri rusange barabyitwaramo bate?

Bimaze kugaragara ko abacikacumu bamaze gusobanukirwa ko leta y’agatsiko itabafitite impuhwe ahubwo irangajwe n’inyungu. Impamvu mvuga ibi ni ubwicanyi bwagiye bubakorerwa kuva muri 1994, ngabo ba Kabera, Rwigara, Rwabukamba, Major Kayitare, Gashagaza, JD Mucyo, Ingabire Charles……Noneho hiyongereyemo ihakana ry’igice kimwe cy’amateka ya jenoside. Birashoboka ko hagiye gukurikiraho ibibazo bikomeye hagati y’ubuyobuzi bw’u Rwanda n’abacikacumu bitewe nuko bamaze kumenya ukuri. Bitewe n’aho ibihe bigeze ntagushidikanya ko iyi yaba imbarutso yo kubwira agatsiko ko igihe ari iki. Kakoze byinshi bibi byitirirwa abacikacumu ariko uyu munsi bigomba guhagarara ndetse ahubwo bagaharanira kwivugira amateka yabo aho kuyagira ubucuruzi muri politique agamije kurinda agatwe ke. 

Ndabaza ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubushakashatsi kuri jenoside niba bazemera kwirengagiza iki gice cy’amateka akomeye cyane cyane muri za Kibuye na Gikongoro. Ndahamya ko bazakomeza kubeshyabeshya ariko amaherezo bazabona ko ari ubugambanyi bakorera abanyarwanda. 

Reka ndangirize kuri wa mushinja binyoma wiyita umushakashatsi Tom Ndahiro niba azongera guhutera avuga abafaransa. Ikibabaje ni uko abanyarwanda benshi bahora babyinishwa muzunga batazi ibyo barimo. Igihe cyose leta y’agatsiko ihinduye indimi nabo usanga biha gusobanura ibyo batazi. Nfite impungenge ko kuri mandate ya kabiri ya Mushikiwabo ku mwanya wa OIF noneho agatsiko kazakuraho burundu inyito ya jenoside bikitwa intambara. 

Prosper

Umusomyi wa The Rwandan