GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE

3. Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by’umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n’ubwoko n’abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu  hagati ya mata na nyakanga buri mwaka  bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda ; banenga umurongo wa politiki mushya nahisemo kugaragarizamo ibyo ntekereza numva byagirira igihugu akamaro.

Bamwe muri bo bavuga ko naba narahindutse umuhutu cyangwa interahamwe ngo kuko nanze guheza inguni nkabo.

Hari n’abavuga batabanje gutekereza cyangwa gusiganuza bakanzura bavuga ngo ni amaco y’inda nk’aho hari ikigo gishinzwe guhemba abanyapolitiki bakorera muri opozisiyo nyamara ntibamenye y’uko ibyo dukora aritwe ubwacu dushoramo ibyo dutunze,igihe n’imbaraga byacu btagira ingano.

Simbarenganyiriza imitekerereze yabo iciriritse cyangwa se  ibyo bambwira kuko sibo bikoresha ubwabo ahubwo ni ikinyoma cya mwene Rusuferi watanzeho abacu igitambo akikuza abo bahutu mudashaka ko havugwa ibyabo nyamara byarabagiriweho mwese mubireba kugirango uwatwicishije n’uwabishe agire ikuzo kwa se, maze twese aduhindure ingaruzwa muheto bityo ingoma ye yogere hose naho mwe mugoswe n’ubwoba bwinshi n’igihunga ntagereranywa aribyo bituma bamwe muri mwe muvuga ibyo mutemera ngo murebe ko bwacya kabiri.

Banyarwanda dusangiye gakondo

Munyemerere mbasobanurira ko  kuba Imana yarampaye umutima-nama wo gushyira mu gaciro nkabasha kwakira mu bwenge no mu mutima wanjye ibyo  Kagame n’abatutsi b’abaheza nguni batabasha kwakira bitangira umuhutu cyangwa se ngo bimpindure interahamwe.

Iyo ngereranyije igipimo cy’ababo bazize inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame n’abacu bazize interahamwe nsanga ibyakozwe n’inkotanyi niba byari bigamije kuduhorera twaba twarahorewe bihagije nako birenze urugero kuburyo nta mpamvu yatuma mukomeza kujundika umujinya ngo mukomeze mumire  bunguri ibyo mubeshywa byose n’abigize abungeri b’ubwoko bagamije kubona uko baturimbura twese batwita ibipinga ngo ni uko tutemera igitugu badutwaza.

Icyangize uwo ndi we magingo aya ni uko namenye kandi nsobanukirwa y’uko umuntu ukunda ubwoko bwe abutoza kubana n’abandi batabuhuje kugirango bose batuze baturane mumudendezo naho ubutoza gusuzugura no kwanga ubundi aba aburahuriraho umuriro ukongotse nk’uw’itanura kuko ibyo byose nta handi biganisha uretse kubukururira urwango ruturuka kuri abo batsikamiwe maze amaherezo y’ibyo byose akaba intambara z’urudaca no guhigana bukware aribyo bidushora muri za jenoside.

Ibyo mvuga n’ibyo nandika ndetse n’ibyo nzakora ntibizanyibagiza ko abacu bishwe nta gicumuro ariko na none nsanga inzika itagira iherezo atariyo izatuma twubaka u Rwanda rwarundi abasokuru bacu bavugaga ko rwatembaga amata n’ubuki ; ibiri amambu nitutarubogora inzira zikigendwa ngo duce inzo nzika n’inzigo, ruzitwa urutemba amarira n’amaraso.

Sinyobewe ko no muri abo bahutu mbabwira naho harimo abakigoswe n’igihu cy’urwango banga abo badahuje ubwoko kubera inzigo twatejwe n’amateka y’urukozasoni ariko ibyo ntibikwiye kuduca intege ngo bidusubize inyuma kuko inzika itavura n’inzigo,

Nitwiyemeza kurwomora twese nk’abitsamuye abo bose bigungiye mu nguni z’indinganire tuzababera urumuri tubakure ibuzimu bajye ibuntu maze bahane ibiganza amaherezo bashinge imiheha itatu kuntango y’ ubumwe nyakuri buzira amacenga.

Banyarwanda dusangiye igihugu

Ndababwiza ukuri y’uko nta Rwanda rw’Abatwa, nta Rwanda rw’Abahutu, nta n’u Rwanda rw’Abatutsi,

Nta Rwanda rw’Abasajya,nta Rwanda rw’Abasopecya,nta Rwanda rw’Abadubayi nta Rwanda rw’Abajepe nta n’u Rwanda rw’Abakiga cyangwa rw’Abanyenduga.

Aka gahugu gato gatatse ibyiza byinshi Imana ikaduhaho gakondo twese kugirango tukabanemo ntawe uhonyoye undi.

Dukwiye kumenya ko uko ibihe bisimburana ari nako ibintu bigenda bihinduka kandi n’imyumvire y’abantu ikarushaho gutera imbere bityo natwe twitoze guhindura imyumvire

Imana ijya kurema amoko atatu ikayatuza mu gihugu kimwe ntiyibeshye ahubwo yagira ngo twuzuzanye bityo  umuhinzi agaburire abanyarwanda bose,umworozi akamire abaruvuka bose naho umubumbyi ababonere inkono zo guteka ibyo baganuye byose.

Mbere y’umwaduko w’abera iwacu na mbere y’ubukoloni, byarashobokaga ko umututsi  aba umutware (maitre) naho umuhutu akaba umucakara

Abariho mu myaka ya za 1959 mwabonye y’uko bishoboka ko uwari ukandamijwe ashobora kwigaranzura uwamutwaraga naho uwo wigaranzuwe akayoboka ishyanga cyangwa se agakorerwaho iringaniza.

Burya ngo iby’isi ni gatebe gatoki ;

Mumwaka w’ 1994 nyuma y’amahano yagwiririye abatutsi bahoze mu gihugu imbere agashyira ku ntebe abatutsi baruhoze inyuma Imana yarongeye ibatiza ubutegetsi igirango ibagerageze ntimwabimenya none mwaguye mu mutego wa Sekibi mukoresha nabi ububasha mwatijwe muratsindwa kumugaragaro.

Ndababwiza ukuri ko ntakundi mwaramira intsinzi muririmba kenshi uretse kwemera gusaranganya n’abo mwita abanzi kuko nibyo bizatuma mugoheka.

Nta kintu kimbabaza nko kuba mucibwa amarenga ko ingoma y’ikinyoma igeze ku ndunduro ntimubimenye ahubwo mukaba mugiye kurwiyambika mwitera igisuzuguriro gitewe no gutsimbarara kubigiye kubacika izuba riva

Batutsi  bavandimwe  Imana ntigira inzika

Ko mperuka muvuga ko mureba kure, harabura iki ngo muce bugufi mwitandukanye n’ababashuka bityo mwemere musaranganye n’abahutu ejo mutazabura byose nk’ingata imennye  kubera umujinya w’Imana?

Imana yabakuyeho amaboko dore yahagurukije amahanga yose ngo arebe icyatuma muca bugufi nimwanga abameneshe boshye bihehe aho munyuze hose mukurikizwe induru.

Aya si amarenga mbacira ahubwo ndabona ingoma y’ikinyoma Imana yayirekuye bityo ikaba igiye guhagurutsa izindi ntwari  ngo ziyirimbure amanywa ava kandi zihagarikiwe n’isi yose

Niyo mpamvu nifuje kubaburira ngo mwitandukanye nayo ihirime yonyine itabahirimana cyangwa ikabahirima hejuru muzira kunangira.

Sinifuza kubabona mwangara amahanga muhunga ikimwaro kandi ntawabaheje muri iyi nkubiri yo kurwanya ikibi mu Rwanda,

Sinifuza kubabona mwabaye abagererwa kandi byari gushoboka ko dufatana urunana nabo mubeshywa ko ari abanzi tukabasha gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu

Mugire ubutwari kandi ndabizi ko atari ubwo mutira cyangwa mwitirirwe maze mwirinde  kwishisha abandi banyarwanda baheze ishyanga cyane cyane abari mu mashyamba ya Kongo nabo ntibayatuye kubushake bwabo kuko ntawanze kuba mu rwa Gasabo.

Bibabeshya ntamwicanyi ukiba mu mashyamba bose bibera i Kigali kandi abenshi  muri bo nibo babatwara iyo muri guverinoma,no mu nteko n’ahandi ntarondoye  bamwe muri bo murabazi barangwa no kwihutura gushyashya biyita abanyarwanda mugisigo cy’injji bise ngo “NDI UMUNYARWANDA” nk’aho mbere bari abanyamahanga ngo kubera ko bemeye ubucakara bw’umwidishyi nawe akemera kubahishira.

Reka nsoze nibariza babandi dusangiye intimba twatewe n’ijuru ryatugwiriye hagati ya mata na nyakanga 1994 nti niba abiyita abacu baturira mu rwacu aho umunsi twakwiye imishwaro twerekeza ishyanga ntibazatumira bunguri iyo mu makambi?

Oya ntibikabe nta mututsi ukwiye gusubira ishyanga azize kunangira ngo bitume yishyura ingaruka z’ibibazo atateje ababiteje bihanitse mu magorofa birundarundiye iyo mu mahanga igihe basahuraga igihugu basakuma ibyo gitunze byose nk’isuri yo mu itumba

Mpiniye aho ngo ntabarambira uzumva yatsinda umutima unangiye azanyegere twisungane dushake icyahesha ishema u Rwanda kitavanguye abana barwo.

 

Bikorewe Mayotte kuwa 24/11/2013

AKISHULI ABDALLAH

Wifuza kunyandikira  ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,adresse yanjye ni [email protected]

Telefone : 00262639030023

Cyangwa ukansanga kuri SKYPE na  Face book: Abdallah Akishuli