Guinée:Umunyarwanda wakoreraga ONU mu kurwanya Ebola yitabye Imana

Amakuru ava mu gihugu cya Guinée aravuga ko Bwana Marcel Rudasingwa ufite inkomoko mu Rwanda, yasanzwe mu cyumba cye mu ihoteli i Conakry muri Guinée yitabye Imana. Aya makuru akaba anemezwa n’abategetsi bo muri icyo gihugu.

Bwana Marcel Rudasingwa, yari yashinzwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki Moon kuyobora igikorwa cyo kurwanya icyorezo cy’indwara ya Ebola muri Guinée mu kwezi gushize k’Ukwakira.

Marcel Rudasingwa, yari ashinzwe igihugu cya Guinée, Peter Jan Graaff, ukomoka mu buhorandi ashinzwe Liberia naho Amadou Kamara, wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ashinzwe Sierra Leone. Mu kazi kabo aba bakozi ba ONU bari bahawe inshingano zo gufasha za Leta z’ibihugu byibasiwe na Ebola guhangana nayo mu kiswe Mission des Nations Unies pour l’action d’urgence contre Ebola (MINUAUCE).

Bwana Rudasingwa yakoze imyaka irenga 20 mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe abana  (UNICEF), aho yakoze mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Mali, Guinée na Danemark.

Kugeza ubu ariko ntabwo haratangazwa icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugabo.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]