Gukunda igihugu no kwihesha agaciro nyabyo

Mu gihe abashyigikiye umunyagitugu Perezida Kagame bakomeje kwemeza ko uwo bagize imana yabo ahebuje mu gukunda igihugu, byanteye kwibaza ubuzima uwo Rudasumbwa abamo, amahoteli ahenze araramo, amamodoka ahinduranya nk’uhinduranya imyenda, amadege n’ibindi. Nibwo nahisemo kwerekana urugero rwaba icyitegererezo cyo kwiyoroshya no gukunda abenegihugu.

Perezida w’igihugu cya Uruguay, Bwana José Mujica agendera mu modoka ya Volkswagen Beetle ya yindi iwacu twita igikeri. Umushahara we ni 12,500$ ariko akoresha 1,250$ gusa ayandi akayatanga mu gufasha ibikorwa bitandukanye byo gufasha abababaye. Kandi igihugu cye ntabwo gikennye dore ko n’umurwa mukuru Montevideo wubatse bigezweho

Sankara yagendaga muri Renault 5
Thomas Sankara, wategetse igihugu cya Burkinafaso, yagenda mu modoka ya Renault 5, kandi iyo yakoraga ingendo mu mahanga yagenderaga mu ndege mu myanya ihendutse (classe touriste) kandi iyo yajyaga i New York mu manama ya ONU yajyaga buri gihe gusura agace kabamo abakene mu mujyi wa New York kitwa Harlem.

Gukunda igihugu nyabyo bijyana no kwigomwa no kureba ineza y’abanyagihugu aho kubasonga ngo wishyirire mu mufuka ubeho mu buzima bw’umurengwe ngo urihesha agaciro ukibagirwa ko igihugu cyawe gikennye gitunzwe n’inkunga z’amahanga. Umukuru w’igihugu yagombye kwitangira abaturage aho kubabera umuzigo.

G.Maurice

6 COMMENTS

  1. ariko mana iryo shari ko rirenze,ubuse iyo mwandika bino mubona muba mukunda igihugu cyanyu cyangwa abagituye,mu reke president yibereho mu mahoro,arabikwiye ahubwo ariyorashya ndiwe,iyo nagyendeyemo ku wambere siyo nagyenderamo kuwakabiri mbega nahora mpinduranya uko iminsi yabaye ubuse mwe aho muri muriko murwanira uwo mwanya kugyira ngo bigende bite?kugyira mugyendere muri renaut nti mukabeshye namwe muwubonye mwakora ibirenze arabikwiye nongere ngo arabikwiye,kwiha agaciro sikugyendera muri renaut ndugu yangu va mu bujiji

  2. Kagame yararurwaniye, maze ahindura ingaruzwamuheto abarurimo bose. Nimumureke rero aruyobore uko ashaka. Yababwiye ko mutamushobora ari mu ntambara cyangwa mu matora.
    Ngo uguhiga ubutwari muratabarana, umugabo azamugire nawe ingaruzwamuheto maze turebe!
    Nimugabanye gusakuriza kuri mudasobwa, maze murebe uko mwa songa mbere mpaka Muhazi naho ubundi bizaba nka bya bindi ngo :”umutontomo w’imbwa ntubuza abahigi guhita”.

  3. EREga Uwavuze ngo abatajya i Bwami babeshywa byinshi…Ahubwo bazambwire umuntu wahimmbe izina ryitwa RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE namugurira icupa, si ugutukana cg kubahuka ariko tujye tuvuga ibintu mu mazina yabyo.
    Bijya gucika yabanje kuvuga ngo bakureho Imodoka za Leta zahabwa abandi bayobozi, hanyuma we ati ariko ngomba kuba mubatarebwa niryo tegeko,,,afite imodoka zirenze 3 yemerwa n’amategeko,,,ariko se ziba zigura anagahe…AGEZE MU MISHAHARA BWO ni agahomamunwa keretse Uwiteka wenyine,,,,bigera mu bucuruzi nibuka agura imigabane muri BK ubundi prezida afatwa neza ngo atazagira irari ry’ibintu ariko se banyarwanda…bimeze gute…Murebe mu Kiyovu yirukanye abahatuye bose,,,yewe icyamubangamiye ni Paruwasi Katdrali na eveshe ariko nabyo ubanza ariko bamusabye gusaba Papa akaba nuko ati ubanza ibi byaba ari uguhiga inzovu…
    Ikigega agaciro yashyizemo 2,5 milioni ariko se iyo wumva Leta …nako ntibisobanutse ubanza ari nak bya bindi…umugabo bamutuye urwagwa rwiza yumvise ruryoshye ati reka mbanze nkureho 1/10 cyanjye nuko yenda akajerekani bari bogeje neza ngo babone uko bagahoma kari karapfumutse…arasuka aruzuza nuko asangira n’abandi urusigaye ariko yirya icyara ati ..ntacyo kandi turaza kukagererageza n’ab’iwanjye bya rubanda inyota ibyica…nuko uko yakagahengetse mu rutara agiye kukareba asanga n’ubutaka bwakanyoye ntibunagihumura ukuka k’inzoga…yose yaramenetse..sijye wahera
    Nyamara abareba barebe kandi bakenge kariya KAGEGA NIBA ATARI AAGATUNZI GATUNDA URUCERI RW’ABAKENE.

  4. Yemwe mwese mutarumva akamaro kigihugu cyanyu birabagoyepe! esebuiya imfashanyo tubona bakaza nokuzirya mwebwe bibamariyiki? gukunda igihugu sugukunda abazungu..ahubwo nukwitanga nkaho mwagikuye mugatanga bamwe amarasoyanyu ngo kive muncuraburindi, zabicanyi. ukurigucamuziko ntigushya. Kagame numuvyeyi abanyarwanda, ntabwo yakagombwe kuvugwaho ivyomuikwandika bimusevya. mbega abanyarwanda , akakanya muribagiwe koko??? uwahagaritse Genocide???? sha ntawanezereza rubanda koko!!! ariko imana ikunda urwanda..izakomeza irubungabunge..kandi ukurikuratsinda! murakoze

  5. nongeyeho kubabwirako, kubona abanyarwanda babakene bemera kugumana agaciro kabo..ntabwa ari kagame. ahubwo bararambiwe noguhora babeshwa nubutegetsi. nimureke ibigambo vyangu..nimuhe agaciro urwanda rwatuvyaye..ubundi mukore nkabikorera.

  6. Ese abazungo kombona nabo iwabo vybananiye? bazishinga gufasha Urwanda nabobatarya? aharamagera harageruye kumugani wabarundi. nimugerageze mwitere agateka ..naho ubundi Kagame numuntu nkatwe twese. ahubwo ahangayikishijwe natwe. mukudushakira ubuzima muzira umuze. nindese mwaduha uzaza amuruta????? kuyavuga siko kuyamara koko!

Comments are closed.