“Gukurikirana abishe Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe mu ndege ntibirangiye” Dr Innocent Biruka

Abafaransa babiri Nathalie Poux na Jean-Marc Herbaut bari bashinzwe gukora iperereza ku gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yahitanye ba Perezida Yuvenali Habyalimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abo bari kumwe, bamaze gutangaza ko bahagaritse uko gushakisha abahitanye abo bantu.

Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe tariki ya 06 Mata 1994. Iri perereza ryakorwaga n’abafaransa ryatangiye mu w’1998. Abacamanza bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa bagiye basimburana uko imyaka yicumaga.

Kwicwa k’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda, byubuye imirwano n’intambara n’ubwicanyi bwageze ku kigero cya jenoside. Kuri Dr Innocent Biruka, ntabwo gukurikirana abagize uruhare muri kiriya gikorwa birangiriye hariya.

Mwakumva uko yabisobanuriye mugenzi wacu Célestin Sebahire mu kiganiro bagiranye.