Gusezera kuri KIZITO MIHIGO I Buruseli mu Bubiligi.

Saa yine : guhurira ku ngoro y’ubutabera, Place Poelart 1, 1000 Bruxelles

Saa sita : Misa mu kiliziya ST Roch, chaussée d’anvers 60, 1000 Bruxelles

Saa munani: Kumusezeraho , Passage44, boulevard du Jardin botanique 44 , 1000 bxl

Umunsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 22/02/2020, ni umunsi abanyarwanda baba hirya no hino mu bihugu by’i Burayi bazazirikanira hamwe umurage w’urukundo rwa Kizito Mihigo, witabye Imana aguye mu buroko tariki ya 17/02/2020 nk’uko byatangajwe na polici y’igihugu.  Imana yanze kumuhomba, ihitamo kumushyira iruhande rwayo aho agiye gukomereza gusabira isi urukundo n’ituze.

Iyo nkuru y’incamugongo imaze kumenyekana, amashyirahamwe ndetse n’abantu batandukanye, bahise bateganya uburyo bwo gusezera kuri Kizito.

Nyuma y’iyo mihango,  abantu bazaganira k’umuco wo kudahana mu Rwanda, bamwe bemeza ko uri mu ntandaro y’urupfu rwa Kizito Mihigo.

Kubera ko amatangazo yerekeranye n’umunsi w’ejo wo kuwa 22/02/2020 atatambukiye rimwe, benshi mwagiye mukeka ko gahunda zizagongana. Oya, kuko turabihamirizwa na Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware,  umwe mu bagize amashyirahamwe ategura gahunda yo gusezera kuri Kizito n’iy’ikiganiro-mpaka k’umuco wo kudahana ngo uri mu Rwanda.

Mushobora kumva Bwana Gustave Mbonyumutwa Mutware hano hasi: