Gusezera mu ishyaka no ku mwanya aa Perezida wa FDU-INKINGI BELGIQUE

Me Innocent Twagiramungu

Bruxelles

 

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri wa FDU-INKINGI,

Impamvu : Gusezera mu ishyaka no ku myanya ya Perezida wa FDU-INKINGI BELGIQUE ndetse n’umwe mu bagize Komisiyo y’Amategeko n’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu 

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri,

Kubera impungenge nagejeje ku ishyaka ku itariki ya 25/08/2018 ndetse n’uko nabonye umwuka wari wifashe muri congrès yo ku wa 31/08-02/09/2018 nitabiriye na nyuma y’aho (absence totale de dialogue) , mfashe umwanzuro wo kubasubiza inshingano zose nari mfite mu ishyaka kandi mbamenyesha ko mpagaritse kuba umunyamuryango nkaba ariko mbijeje kudatererana urugamba turiho rwo kuzana demokarasi mu Rwanda no gukura abanyarwanda vuba ku ngoyi n’akandoya  bya FPR.

Nyakubahwa Vice-Perezida wa Kabiri,

N’ubwo hari ibibazo tutumva kimwe ku byerekeranye n’ingamba zo guhuza abatavuga rumwe na Leta (opposition)  zagombye kwihutishwa kurusha uko bimeze ubu ndetse no ku ivugururamatwara, ivugururamikorere n’ikibazo cyo kugirira icyizere abato muri twe ngo bafate ikamba ry’urugamba rwa politiki nyarwanda, mfite icyizere ko hari byinshi tuzakomeza gukorera hamwe aho nzaba ndi hose kugira ngo twuse ikivi vuba.

Mbifurije guteza imbere FDU-INKINGI nsezeyemo nayikundaga kandi mbasezeranya ko ntacyo nzayihemukiraho na gito ndetse mbabwira ko ntazatezuka ku  mirimo mazemo igihe kirekire ndwanira ubumwe bwa opposition dushobora kuzahuriramo ngo dutabare vuba benshi bari ku ngoyi badutegereje.

Mugire amahoro.

 

Bimenyeshejwe: Abagize Bureau Politique ya FDU-INKINGI (bose)

 

Bikorewe i Buruseli ku wa 04/09/2018.

 

 Innocent TWAGIRAMUNGU

1 COMMENT

Comments are closed.