Gushyigikira Gen Karenzi Karake ni ubufatanyacyaha;

Munyarwanda, Munyarwandakazi,

aho uri hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo

Mbanje kugusuhuza. Komera.!

Muvandimwe rero nkoherereje aya mafoto kugira ngo tugaragarize abanyarawanda n’abanyamahanga uko ingoma RPF ikomeje gusahura abaturage b’abanyarwanda  yitwaje ikibazo cya Karake Karenzi, umwe mu bicanyi ruharwa mu Rwanda uherutse gufatirwa i Londres.

Aya mafoto mubona  aha yafatiwe mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, Kuwa gatandatu tariki 27.06.2015 umunsi w’umuganda rusange. Uwo munsi wonyine intore za RPF zashoboye gusahura mu baturage amafaranga arenga ibihumbi magana abiri (+ 200,000 Frw).

image (1)

Abari ku ifoto no  2:

1) Depite Mutesi Anitha (Umugore wambaye ingofero),

2)Depite Mporanyi Theobald (Umugabo wambaye ingofero na lunettes),

3)Mayor wa Kayonza Mugabo John (umugabo wambaye T-shirt itukura),

4)Gitifu wa Gahini Murangira Saveri (umugabo wambaye t-shirt y’umukara n’umweru),

5)Ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Juru Mukambayire Jeannette (umugore w’imisatsi miremire),

6) Kiyonga Sebineza (ufite indangurura majwi) yahoze ari gitifu w’Akagari ka Juru.

7) Hari kandi abandi barimo uhagarariye police n’uhagarariye ingo mu Karere ka Kayonza. N’abaturage basanzwe

RPF iri gukora icyaha cy’ubwambuzi bushukana: 

Impamvu tugomba gutangaza ubusahuzi bw’aba bicanyi n’izi:

– Karenzi Karake akurikiranwe n’inkiko ubwicanyi yakoreye abanyarwanda
n’abanyamahanga.

– Karenzi Karake yarekuwe by’agateganyo kuko ingwate yasabwe yatanzwe.
Amafaranga yakwa ni ayo gukora ik? Ko iyo ngwate azayisubizwa.

– Mwibuke ko, RPF yasahuye abaturage mu cyiswe “Agaciro Development
fund” . Aya mafaranga yamariye iki abaturage?

– Abacuruzi bakoreshejwe mu guhuma abaturage amaso ngo basahurwe
mwibuke ko bacururiza RPF.

Yari umunyarwanda uri mu Rwanda utashatse ko izina rye rimenyekana

Binyujijwe kuri JMV Minani uri mu Budage

Murakoze kandi mukomeze kwihangana