Gusubiza : Ese aho Padiri Thomas Nahimana ntiyaba yigiza nkana?

Nyuma yo gusoma inkuru iri kuri leprophete ifite umutwe ugira uti: “Niba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b’inzirakarengane?” nsanze ngomba kugira icyo musubiza kuko nkeka ko yigiza nkana cyangwa akaba yitiranya umukino wa politiki yinjiyemo n’umurimo w’ubusaseridoti!

Muri iyi nyandiko ngufi irimo ibitekerezo byanjye, namara kuyisoma, ndamusaba kutazankurikiza imijugujugu ngo gusa n’uko ntumvise ibintu kimwe nawe kuko ndi umwe mubakunda inyandiko ze.

Ubundi ko nigeze kumva Thomas Nahimana avuga ko ikibazo Atari Paulo Kagame ahubwo ari agatsiko k’abantu bake; iyi nyandiko ye akaba ashaka ko bikiza Paulo Kagame wenyine bite? Yaba yarahinduye imyumvire kuri iyi ngingo sinabimenya?

Tugarutse ku iriya nyandiko navuze reka mbanze mugaragarize ko namunenze kuba afata ko ibintu atarimo bidasobanutse neza mwibutse ko ashobora kumva ko ibintu bisobanutse nyamara abandi babona bidasobanutse cyangwa akabona ko ibintu bidasobanutse nyamara hari abandi benshi babona ko bisobanutse.

Mu nyandiko ye aragira ati: “Ubwo bushake bwo kwihutisha impinduka bwateye bamwe kwisuganya huti huti mu mpuzamashyaka zitarasobanuka neza zibumbiye ahanini ku gitekerezo cy’uko bagomba « kurema imitwe y’ingabo bagatera u Rwanda ! ”. Bwana Thomas Nahimana hano arihuta nk’uwayobye.

Ese Bwana Nahimana yabwiwe n’iki ko ari ibya huti huti? Ubundi ayo mashyaka yari asanzwe amuha raporo ku bikorwa byayo ku buryo izo mpuzamashaka zaje zimutunguye? Kuki ashaka gusobanukirwa n’ibikorwa by’andi mashyaka ku buryo ageraho akumva bitarasobanuka kuko we ubwe atarasobanukirwa nibyo barimo?

Hari aho yageze yibaza ibibazo ntekereza ko igisubizo cyacyo cyari ku muyobora bigatuma yandika bike. Icyo kibazo n’iki: “Ese koko Abanyarwanda bari ku ngoyi mu Rwanda bakeneye intambara isesa andi maraso nk’igisubizo cy’ibibazo bifitiye ?”

Mushubije namurangira umwanditsi Didas Gasana mu kinyamakuru Umuseso yigeze kwibaza ati: Kuki abanyarwanda bageze aho bifuza intambara kandi isesa amaraso? Igisubizo cy’ikibazo cya Thomas Nahimana kirimo aho. Niba igisubizo kidahagije reka murangire igitabo cy’umuhanga Thomas Malthus (1766 – 1834) mu gitabo cye yise An Essay on the Principle of Population azasanga ko intambara ari bumwe mu buryo Imana yateganije bwo gukemura ibibazo by’ikiremwamuntu.

Umutungo/ ibiribwa byiyongera gake, abantu bakiyongera cyane; iyo ibitunga abantu byabaye bike bitakibahaza, ibibazo birarota umuti ukaba uw’uko abo bantu bagabanutse! Bagabanuka bate? Iyo bagize amahirwe intambara irarota, ibyorezo by’indwara, impanuka kamere,… biraza bikabagabanya hagasigara abashoboye guhazwa n’umutungo uhari-niko Thomas Malthus abivuga. Ndetse n’Imana yagiye ikoresha kenshi intambara mu bihe bya cyera; niyo usomye Bibiliya usanga huzuyemo amateka y’intambara. Ndetse yaba mu Islam cyangwa mubakirisitu habaho n’izitwa intambara ntagatifu .

Nubwo asa n’uwamagana abashaka kuzana intambara mu Rwanda zigasesa amaraso y’inzirakarengane, ndasanga yigiza nkana kuko nawe uburyo ashishikaza abanyarwanda gukoresha nabwo byagaragaye henshi ko busesa amaraso. Arashishikaza abanyarwanda kujya mu mihanda bakigaragambya; nyamara aziko ahenshi byabaye abaturage bagiye baraswa bikomeye abarokotse bakagenda mu mivu y’amaraso

Urugero: ibyabaye mu gihugu cyitwa Bahrain turabyibuka ko abaturage bigaragambije bamagana ubwami bwa ba nyamuke ariko bakaraswa kugeza bicujije icyatumye babaho? Muri Misiri/Egiputa ntamaraso y’inzira karengana yatembye? None ariyibagiza ibyabaye vuba aha muri Ukraine aho perezida aherutse kubwira abaturage ko agiye kubarasa kugeza kuwa nyuma nibadahagarika imyigaragambyo? Icyizere afite cy’uko abanyarwanda nibajya mu mihanda kugaragariza leta ibitagenda inzego z’umutekano zitazabarasa n’ikihe? Aha ndasanga yigiza nkana!

Itandukaniro ry’imyigaragambyo asaba abanyarwanda n’intambara avuga n’uko hamwe haseswa amaraso y’abatitwaje imbunda (abigaragambya) ahandi haseseka kenshi amaraso y’abitwaje imbunda n’abaturage rimwe na rimwe b’aho imirwano yabereye.

Hari ahandi Thomas Nahimana agira ati: “…Babona se guhera iyo za Gisenyi ari yo nzira ya bugufi igera kuri Kagame wiyicariye iwe i Kigali, arya ibye n’ibyo yibye ntawe umuhagaze hejuru ?” Ese Thomas Nahimana yaba yibagiwe ko Inkotanyi zahereye m’Umutara zikaruhukira i Kanombe mu ngoro ya Yuvenali Habyarimana.

Yarangije mu mwanzuro agira ati:” Abatekereza guteza intambara mu Rwanda ngo bashaka impinduka yihuse, nibafate intwaro barwane n’ingabo zirinda Nyirabayazana uzwi neza, ariko bareke kogera uburimiro ku baturage b’inzirakarengane.”

None Bwana Thomas Nahimana, asanga abo avuga bafite imigambi yo gutera bahereye aho Kagame atuye aribwo hatameneka amaraso y’abanyarwanda? Hariya I Kigali abatungira agatoki ngo bazabe ariho bahera nta banyarwanda bahagwa b’inzirakarengane? Ese ubundi ko abisobanura neza akavuga n’aho bazahera barwana abizi ate? Barabimubwiye ko bazahera I Gisenyi?

Hari aho agera bikansetsa cyane; nk’aho agira ati:” Intambara isaba byinshi : igihe, ibirwanisho, abarwanyi, igihugu kibacumbikira, amafaranga menshi,…aho abavuga ko intambara ariyo nzira « efficace » ibyo byose barabitekereza ?”. Ndatekereza ko uwatekereza intambara wese ibi aribyo bibazo by’ibanze agomba guheraho gutekereza na mbere y’uko ashaka abasirikare. Sinzi rero impamvu Thomas Nahimana yiha gutanga isomo nk’iri atarigeze arwana intambara iyariyo yose cyangwa ngo atunge imbunda (niko mbitekereza da niba yarayitunze wenda byagira uruvugiro).

Gusa hari ikibazo kimwe nashimye kandi umuntu uwariwe wese woogeza, niba koko hari aboogeza intambara bagombye kwibaza: “Aho abarusha abandi koogeza intambara, ubwabo « bashoboye » kuyirwana ? Cyangwa ni ukuryoherwa no gushyushya imitwe y’Abanyarwanda gusa, bigasa no kogeza umupira utabaye ?” Ndibaza intambara Thomas avuga barimo koogeza n’iyihe? Ese hari abarimo koogeza intambara idahari ko umupira bawogeza urimo gukinwa?

Jye rero nafashye iyi nyandiko ya Thomas Nahimana mu rwego rw’inyandiko zigamije gushyushya abanyarwanda imitwe gusa. Adutera ubwoba ko byacitse hari intambara igiye kwanduka vuba bityo bitubuze kujya guhinga dufite ubwoba ko tutazasarura.

Birababaje!

Kazubwenge JMV

Juba/ South Sudan