Gutabariza abakobwa bitabira Miss Rwanda

Yanditswe na Prince Muzatsinda 

Mu Rwanda rwacu ijambo ‘miss Rwanda’ rimaze kuba ikimenyabose. Ibi  biterwa n’uko riba buri mwaka kandi rikamamazwa bihagije mu bitangazamakuru bya leta ndetse n’ibyigenga. Abaritegura bavuga ko nta kindi riba rigamije uretse gushakisha umukobwa (nyampinga) uhiga abandi mu bwiza agahabwa ikamba aho yiha imihigo ko azakoresha izina rye ahindura imibereho y’abenegihugu ndetse no guhesha isura nziza  u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. 

Muti rero ikibazo ni ikihe ?

Mu by’ukuri n’ubwo abiyamamaza baba bazi ko ririya rushanwa ari iryo kubateza imbere no kubagira ibyamamare , siko bimeze kuko uretse umwe  cyangwa batatu ba mbere muri bo baba bagize amahirwe aho uwa mbere  atwara ikamba ry’ubwiza agahembwa na minisiteri y’umuco ibinyujije mu bategura ririya rushanwa ndetse n’ibisonga bye bikaba byabona amahirwe yo kwiga ku buntu cyangwa guhabwa kontaro mu bigo by’ubucuruzi bakabyamamariza,  abandi birangira bahindutse ibicuruzwa aho bazimanirwa abashoramari baba bashaka gushora imari mu Rwanda. Ibi bikorwa mu ibanga rikomeye aho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibinyuza mu nzego zishinzwe ubutasi maze nazo zigakoresha abagore bibisahiranda bakirara muri twa dukobwa tugifite amabere ashinze bakadushukisha amafaranga bigatuma bamwe muri bo (badafite imitima ikomeye) bemera kwishora muri ubwo busambanyi.  Bityo bagahinduka ibicuruzwa nk’uko twabibwiwe n’umwe mu bashinzwe kujonjora aba bana!

Uyu muntu wahaye amakuru  The Rwandan  akomeza avuga ko aba bana bamaze imyaka itandatu bacuruzwa muri ubu buryo . Aha ngo buri mwaka uko irushanwa ribaye hari itsinda riba rigomba kujonjora abo bana akenshi baba biganjemo abakomoka mu miryango itifashije ariko bafite uburanga. Yemwe ngo ntabwo ibi bigarukira mu Rwanda gusa kuko ngo no hanze yarwo bajyanwayo bayobowe na bamwe mu bakozi ba RDB ndetse na zimwe mu ntasi kabuhariwe zikorera hanze y’u Rwanda. Aha ngo bajyanwa cyane mu bihugu birimo abaherwe benshi aho babakangurirwa gushora imari mu Rwanda, ariko bakanyuzamo bakabibira no kukabanga k’utwo tunyogwe baba bitwaje. Ibihugu bikunzwe kwibandwaho ngo ni  iby’abarabu kuko ngo hariyo abashoramari benshi kandi ngo bakaba bazwiho gukunda udukobwa tukiri duto nka turiya mujya mubona muri miss Rwanda.

Bahabwa amabwiriza y’uko bari bufate abakiliya

Uwaduhaye aya makuru avuga ko aba bana b’abakobwa babanza kwigishwa ibyo abo banyamahanga bakunda gukorerwa mu gitanda; harimo nko kubabwira ko iyo umuzungu utamurigase igitsina(sucer) ntacyo uba umukoreye, kubabuza gukoresha agakingirizo ahubwo bakibuka kuza gufata ibinini bituma batandura ibirwara ngo kuko agakingirizo kabishya imibonano n’ibindi bikorwa bidahesha ikiremwamuntu agaciro. ibi byose ngo babitegekwa  kugira ngo baze kubashimisha bityo bajye basura kandi bashore imari mu Rwanda batagononwa. 

Iyo ubyanze ushobora kwicwa kuko kizira kumvira ubusa intasi za Kagame !

N’ubwo abenshi muri aba bana ngo bijya bibagora gusimbuka uyu mworera, ngo hari bake bahitamo kubyanga. Gusa ngo bene aba ntibikunze kubahira kuko iyo batishwe bahindurirwa indi mirimo isanzwe ikorwa n’intasi kugira ngo batazajya hanze bakamena amabanga. 

Ngayo nguko babyeyi babyaye icyo bita miss Rwanda. Abwirwa benshi akumva bene yo!