Gutabariza umuyobozi wa FDU Inkingi Madame Ingabire Victoire Umuhoza .

Kuva kuwa gatandatu ushize tariki ya 24 Nyakanga 2016 Mme Ingabire Victoire Umuhoza ararwaye bikomeye kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza ya 1930 afungiwemo ko yavuzwa ariko kugeza ubu twandika bwatereye agati mu ryinyo! Kuva ejo kandi twari twasabye umuyobozi wa gereza ko niba gereza nta bushobozi ifite batwemerera tukamwivuriza ariko nta gisubizo baraduha.

Nta gushidikanya ko ubu buyobozi bwa gereza ya Nyarugenge bwaba buri ku gitutu cy’ubutegetsi bwa Kigali kugirangi iyi mpirimbanyi ya demukarasi yicwe urubozo na cyane ko ibi bidasanzwe kuko ubundi yajyaga ajyanwa kuvuzwa bitanagombye ko tugomba kumutabariza.

Si igitangaza ku kwibasirwa k’uyu munyapolitiki ariko ni ubwa mbere yibasiwe mu kubuzwa kubona ubuvuzi kuko ibyari bimenyerewe kwari ukumubuza ubundi burenganzira nko gusurwa no kubonana uko bikwiye n’abunganizi be nta nkomyi…

Turasaba ubuyobozi bwa leta y’uRwanda ko bukwiye kujya iteka bwumva ko nta kiri hejuru y’ubuzima bw’umuntu ku buryo bubukiniraho nta nkomyi.

Twongeye gusaba dukomeje ko umuyobozi wa FDU Inkingi yahita ajyanwa kuvurwa kugirango ubuzima bwe burengerwe.

Boniface Twagilimana