Gutekinika(kubeshya) biri mu bizibukirwaho imiyoborere y'Inkotanyi

Gutekinika(kubeshya) biri mu bizibukirwaho imiyoborere y’Inkotanyi ndabona bitangiye gucana ibinyoteri byintabaza(uhegereye wapfa!).

Nawe se dore umuriro w’amashanyarazi uranze ubaye ingume, babanje kutubeshya urugomero rwa Rukarara ngo ruzatanga megawate 9 nyuma ngo havamo eshatu nazo bivugwa ko zitamaze kabiri, ejo bundi Perezida Kagame yarimo ataha urugomero ngo rwa mbere mu gihugu (Nyabarongo ya mbere), ubu biravugwa ko rwamaze kugagara ku buryo n’abanyamakuru barimo kujya kurusura ntibemererwe kuhakandagiza ikirenge ntihagire n’umuyobozi wemera kubavugisha!

Amazi yo Rubanda rwarayibagiwe rwayobotse ibiziba, ibirohwa byo mu gishanga.

Imishinga yose minini rubanda rwabwirwaga ko izaruteza imbere yose yagiye nk’ifuni iheze:

-Kalisimbi,

-ikibuga cy’indege cya Bugesera,

-ikibuga cy’umupira cya Gahanga,

-Kivu watt(gaz methan),

-Nyiramugengeri,

-gari ya moshi…..

Ubu abacuruzi barahutazwa ku buryo nabatanze imisoro basabwa barimo kujujubywa bazira ngo ba rwiyemezamirimo ngo batishyuye!

Ubu abari kunanirwa gucuruza bakabivamo bari kwandikira RRA basaba gusibwa mu bacuruzi bakangirwa bagakomeza kwishyurira za tin number!

Hirya no hino haravurwa za cyamunara z’abananiwe kwishyura inguzanyo kubera inyungu z’umurengera amabanki asaba nyamara abaka izo nguzanyo ntibabasha gukora kubera imbogamizi zitandukanye,

-ibiciro ku masoko birimo gutumbagira umunsi ku wundi,

-ifaranga naryo ririmo guta agaciro ariko BNR ikemeza rubanda ko nta kibazo gikomeye kirimo ko ndetse n’ubukungu buzakomeza gutumbagira!

Ntawe uhisha inzu ngo ahishe umwotsi aho bukera igipindi kiraza kubashirana!

Boniface Twagirimana