Gutereka inzoga abacitse ku icumu bigiye gufatwa nk'ingengabitekerezo ya Genocide

Perezida wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko kuri ubu Ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye yigaragaza no muri bamwe mu bayobozi mu bundi buryo kuko hari abafata abarokotse bakabatereka amayoga aho kubakorera ibibateza imbere.

Ati” Hari abayobozi bigize abana beza, aho gushyira imihanda, amashanyarazi, n’ibikorwa by’iterambere ahari imidugudu y’abarokotse Jenoside, bagahengera ku mugoroba bakabatereka amajerekani y’urwagwa, maze twa dusaza twaheranywe n’agahinda tukavuga ngo dore abayobozi beza. Abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bari kubaka ubundi buryo.”

inkuru irambuye>>