Gutinda byo abanyarwanda barabigaye ingabo zabo; byaba byiza hatabayeho no kubagaya guhera! : Gervais Condo

Gervais Condo

Tujya twumva mu mateka ko kera, umuntu wubakishaga ingoro y’umwami, iyo iyo ngoro yamaraga kwuzura, wawundi wayubakishije bahitaga bamutobora amaso . Impamvu si iyindi ni uko uwo muntu yabaga azi inguni zose z’iyo ngoro, noneho kugirango ejo hatazagira umukoresha ngo abe yamufasha kujya gukora yo ikibi bagahita bamutobora ayo maso ngo atazagira icyo yaheraho yibuka igishushanyo cy’iyo nzu.

Ntaho bitandukaniye n’iyigizwayo ndetse n’ifungwa rya bariya basilikare. Abenshi ni abantu bazi Kagame kuruta uko yiyizi. Ni abantu bagize uruhare rwo gushyiraho ingamba z’inzego n’ibikoresho byo kurinda umutekano we. Ni abantu akeka ko uwashaka guhirika ubutegetsi bwe akoresheje ingufu aribo yanyuraho. Noneho kubera ubwoba aterwa n’amabi yagiye akora hirya no hino, agahora yikanga buri kanya ko hari abagiye kumugirira nabi. Iyo bigeze aho abo akeka ko abagizi ba nabi ababona hose. Ngabo abanyepolitiki batavuga rumwe na we, ngabo abo we bwite yahemukiye kandi abenshi baragize uruhare rukomeye mu kumwicaza mu ntebe arimo iki gihe, n’abandi…

Noneho hakiyongera ho abo yita abashinzwe umutekano we bahora bapiganira gutona kurusha abandi imbeye ya Kagame. Iyo bamaze iminsi ntawe bajya gusiga ibara ari amaco yo gucamakazwa ngo bamwereke ko ari indashyikirwa mu kazi ko kurinda ubutegetsi bwe, bigaragara ko ntacyo bamaze bikaba byabaviramo gutakaza icyizere n’akazi.

Ariko muri ibi byose n’izindi mpamvu zitagaragara, igikomeye ni uko agamba kwumvisha buri muturarwanda wese cyane cyane abo basirikare bakuru ko ntacyo yikopa, ko bose ariwe ubahatse! Agaturuka ku bafite amapeti yo hejuru akabahindura “intozo” ashobora gutegeka kubunda, ntizibunde gusa ahubwo ntizibashe no kwinyagambura, ikigamijwe ari ukubwira abo bakuriye ati: namwe mwumvire aho.

Iyo bigeze aha umuntu aribaza mwebwe basilikare mwiyemeje kurengera u Rwanda n’abanyarwanda, niba mutabasha kwirengera ubwanyui, aho ibyo kurengera abanyarwanda byo murabikora cyangwa muzabikora uko byakabaye? Mu yandi magambo, niba mutabasha kwihesha agaciro mutagombye gusaba imbabazi z’ibyaha mutakoze, aho abo banyarwanda muzabasha kubasubiza agaciro bambuwe izuba riva?

Iwacu ngo: ntawuvuma iritararenga! Gutinda byo abanyarwanda barabigaye ingabo zabo; byaba byiza hatabayeho no kubagaya guhera!

Gervais Condo