GUTSIRIKA KAGAME

Baterura batya:

“SINDOGA NDAROGORA
NDABANGURIRA INGUMBA
NDABANGUTSA IMANA!”
(Binyurana bitewe n’akarere)
Jye Ubyanditse, ndisegura ku bari bubimenye,
Ntibibababaze, ni ho ibihe bigeze:
“IBANGA RIMENA ABORO
JYE NDAGENURA AGAHISHE
MU NDA Y’INGOMA YORETSE U RWANDA”
DORE IMIHAMURO IGOMBA GUKORWA!

Mwumve neza buri jambo.

Kugira ngo uyu muti ukore, ibi bigomba gukorwa n’abanyarwnda batatu, BASHYIZE UMUTIMA HAMWE! Ni ukuvuga badafitanye urwango! Umwe akitwa Umutwa , undi Umuhutu, undi Umututsi, n’ubwo byaba atari byo, nta cyo bitwaye!

Banyarwanda mwacitse ku icumu rya jenoside b’abatutsi! Umunsi abakorera ingoma iriho bongeye kwica Umututsi, muzihangane, mube intwari, aho gushyingura umurambo we mu irimbi, muzawukorane urugendo, MUWUJYANE MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE, usange yo abandi! Aho muzasanga bawurambitse, muzahasogotere ishashi y’inka cyangwa iy’intama.

Amaraso ya yo muyatware ku ruganzo, mugende muyamurikisha inzira munyuzemo (Kuyatera epfo na ruguguru y’inzira) mukoresheje icyuhahiro, ndetse hagira n’ubatangira ntimuzatinye kuyamutera!

Banyarwanda b’abatwa n’ab’abahutu, umunsi mwatoraguye umurambo wishwe n’ingoma, muzawujyane mu irimbi muwushyingure, hejuru y’imva ya nyakwigendera, muhasogotere ishashi y’intama, muyituke muti

“UMUGOME YABAMBWE RIVA, UMWERE YAGUYE MU GICO CY’IBIKENYA IGICUKU KINISHYE”!
Amaraso y’intama muyisige ku ruhanga, mu gituza , ku ntugu zombi, no ku mukondo! Andi mukayamurikisha inzira Perezida akunda kunyuramo, aza mu karere mutuyemo! Ariko muvuga ya magambo yabanje hejuru! “Sindoga ndarogora…”! Bibaye byiza cyane, mwabona Perezida mukamukora mu ntoki! Ariko uwo muhango ujyana n’imyitwarire yo kwirabura! Birimo no kwitsinda! Atari ibyo, wakuramo umwaku mubi cyane!

ICYITONDERWA: Itungo ryakoreshejwe muri ubwo buryo, ba nyira ryo ntibazarirye! Ahasigaye ni ukumenya abanyamuhango batanduye, bakabahamurira!

SINIFUZA KO HAGIRA UWICWA, ARIKO IYO IMIHAMURO IZA KUBA YARAKOZWE MBERE, BYARI KWOROHA, NKO MURI IBI BIHE BY’AMATORA!

Ubuhoro Ubuhoro

Nyagasaza Siliveri,
i Rubungo.

1 COMMENT

  1. Ibi babyita kuvangirwa ngaho numukomeze MUFINDAFINDE !
    NDI UMUNYARWANDA yo iZakomeza kwesa imihigo, ITSINDE ubwo bufindo bwanyu.

Comments are closed.