Gutumiza Ingabire kuri RIB: Iterabwoba, kurimanganya no kujijisha abanyarwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Ku munsi wo kuba mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 benshi twabonye amakuru avuga ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yahamagawe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).

Benshi tukimara kumenya iyi nkuru twibwiye ko iri tumizwa ryaba rifite aho rihuriye n’izimira rya Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga, inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko yatorotse gereza nyamara ari ubuyobozi bw’ishyaka rye FDU-Inkingi, ari n’abandi bazi neza iyo Gereza ya Mpanga bemeza ko badashira amakenga iryo toroka ndetse bakemeza ko Boniface Twagirimana yishwe cyangwa agashimutwa na Leta y’u Rwanda n’inzego zayo z’umutekano.

Ariko mubyatangajwe na RIB mu itangazo yashyize ahagaragara ntacyo yavuze ku izimira rya Bwana Boniface Twagirimana.

Iterabwoba

Iyo umuntu asomye itangazo rya RIB yitonze ahita akubitwa n’inkuba akibaza byinshi ku mikorere y’uru rwego. Mu gika cya kabiri harimo imvugo iteye cyane kwibaza aho bagira bati:

“By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ese uretse kwigiza nkana uru rwego ruyobewe ko Madame Ingabire ndetse n’abandi bose avugira bafunzwe baregwa ibyaha bifite aho bihuriye na politiki? Aha natira imvugo ya Me Bernard Ntaganda akunze gukoresha mbaza RIB nti ese:

Ari Madame Ingabire n’abo bandi avugira hari uvuga ko akora akazi ko guhinga amateke cyangwa akaba yarafunzwe atitiriwe gukorana byibura n’umutwe wa politiki runaka? Ese amahanga n’ibinyamakuru mpuzamahanga iyo bivuga kw’ifungwa rya Madame Ingabire n’abandi bivuga ko hafunzwe umuhinzi w’amateke cyangwa hafunzwe umunyapolitiki?

Nkaba nibutsa abanyarwanda ko iyi mvugo yadukanywe yo gutera ubwoba abantu ngo ntibakavuge imfungwa za politiki yadukanywe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera, Bwana Evode Uwiringiyimana mu kiganiro yakoranye na Televiziyo y’igihugu (RBA) ku wa 18 Nzeri 2018 aho yihanukiriye akavuga ko mu Rwanda nta mfungwa za politiki zihaba ndetse nta n’umuntu n’umwe ufungwa cyangwa ngo akurikiranwe kubera kuba umunyapolitiki cyangwa gukora politiki.

Iyi mvugo yuje iterabwoba ndetse n’ubwishongozi twavuga ko imeze nko gucanira urutare byakozwe na Kamegeri mbere yo kurukarangwaho, isa nk’iyigiza nkana, none se umunyapolitiki ajya gushinga ishyaka rya politiki adasanzwe azwi? Ese ko ari amahanga n’abandi bita Madame Ingabire n’abandi ba “opposition Leaders” hari ubwo Ingabire ari we ujya gutegeka imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ibihugu ngo bamwite umunyapolitiki cyangwa nibo bamuhitiramo izina babona rimukwiriye?

Muri iyi video Bwana Evode Uwizeyimana asoza ntacyo aduhisha yerekana icyo Madame Victoire Ingabire bateganyirijwe mu gihe bataba ibiragi cyangwa ngo bahinduke abakombambehe ba Leta iyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.

Kuri Bwana Evode Uwizeyimana na Leta ya FPR yayobotse gutanga ibitekerezo bitari mu murongo wa Leta ni ugushora intambara kuri Leta nayo igomba kukurwanya!

Nkaba aha nakwibaza nti: Ijambo rya Perezida Kagame, ibyakorewe Bwana Boniface Twagirimana, gutumiza Madame Ingabire muri RIB n’ibindi ni intambara Leta itangiye kuri Madame Ingabire nk’uko Bwana Evode Uwizeyimana abivuga muri iyi video?

Mu gika cya gatatu cy’iri tangazo mu rurimi rw’icyongereza harimo interuro yuje iterabwoba igira iti: “Failure to do so would trigger appropriate legal action.” Ariko nyamara mu itangazo riri mu Kinyarwanda iyi nteruro ntirimo!  Ese n’ururimi ruke ku buryo yaburiwe ubusobanuro mu Kinyarwanda? Ese ni isoni zo kwanga kwerurira abanyarwanda ngo babwirwe ko Ingabire niyongera kuvuga ko ari umunyapolitiki ari nacyo yafungiwe kimwe n’abandi bagenzi be azabizira?

Kurimanganya no guhonyora amategeko

Mu gika cya gatatu cy’itangazo rya RIB baragira bati:

“Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”

Ubwabyo ibi RIB ivuga ni irimanganya ndetse nta n’ubwo bihuye n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Ese aha RIB yahataga ibibazo Madame Ingabire yunganiwe n’umunyamategeko? Ese yari akurikiranyweho ikihe cyaha batadusobanurira hano ingingo zigiteganya n’izigihana?

Ibi bisabwa n’amategeko batasobanuye n’ibiki? Ni ukudasura umuryango wa Rwigara babanye muri Gereza cyangwa kutajya mu rubanza rwabo? Ni ukutajya gusenga cyangwa mu isoko ngo ahure n’abanyarwanda bamwishimiye bamugaragarize urugwiro? Ni ukudasubiza ibibazo by’itangazamakuru mu gihe umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye? Ni ukutavugana se n’abo bahuje ishyaka bari mu mahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo bamusuhuze cyangwa bamuhe amakuru y’ibyabaye adahari? Ni ukutavuga ko yazize politique kimwe n’abandi asabira gufungurwa?

Gutandukira mu nshingano no gushaka guteranya Madame Ingabire n’aabanyarwanda n’impunzi

Mu gika cya kane cy’itangazo rya RIB baraglra bati:

“Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.”

Ese RIB yabaye urwego rushinzwe Diaspora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari? Ese Ingabire igihe yazaga mu Rwanda bwa mbere yabanje guca muri “Come and See, Go and Tell” program? Ese uretse kurimanganya abana ba Madame Ingabire RIB ibona ikihutirwa mbere yo kubonana n’umubyeyi wabo ari ukujya kwifotoranya na ba Gen Kabarebe na Ibingira cyangwa kujya kwerekwa indaki Perezida Kagame yihishagamo za 105mm za Capitaine Bugingo? Cyangwa gusobanurirwa na Bampoliki ibyo aganira na nyina?

Iyi nteruro isoza y’iri tangazo iragaragaza ikimeze nka Propaganda yo gushaka gushora Madame Ingabire muri gahunda za FPR (atabibasabye) hagamijwe cyane cyane kwerekana ko yarangije kujya mu kwaha kw’abamufatiye inkota ku gakanu no gushyira urujijo mu banyarwanda baba hanze y’igihugu bumva ko ibya ngombwa byose bitaruzura ngo basure u Rwanda bizeye umutekano n’ubwisanzure bwabo.

Uko bigaragara barashaka kumuteranya n’ishyaka rye n’abakunzi be ngo asigare wenyine nta n’amahanga akimufata nk’umunyapolitiki ukomeye maze bamukande ari wenyine. Ndetse bamuteshe umutwe ku buryo avuga cyangwa akora ibintu atatekereje neza ngo babidodemo ibyaha byamusubiza muri Gereza mu gihe ataruciye ngo arumire.

Umwanzuro

Mu gusoza iyi nyandiko nakwibaza ibibazo bihita binitangira ibisubizo:

-Ese Ingabire niba atari umunyapolitiki akaba nta n’icyo ari cyo mu gihugu kuki RIP imutumaho ikanateza ubwega ishyira ku mbuga amatangazo mu ndimi hafi ya zose? (uretse igifaransa barimo baharanira kuyobora umuryango w’ibihugu bikivuga)

-Ese abanyarwanda bitabye kuri RIB bose hasohorwa amatangazo nk’ayasohowe Madame Ingabire yagiyeyo? Ese abahamagarwa muri RIB bose baganirizwa kuri gahunda bafitiye abana babo n’uburyo bagomba gusura u Rwanda?

-Niba RIB yagiranye imishyikirano na Ingabire hagakorwa itangazo, byari bikwiriye ko iryo tangazo rishyirwaho umukono n’impande zombi (joint statement). Ngo bamwumvishije ko ibyo yatangaje ko urubanza rwe ari urwa politiki ari icyaha ashobora guhanirwa, maze nawe ngo asubiza ko byatewe n’ubujiji mu by’amategeko kandi yagiriwe inama mbi! Ni iki kitwemeza ko Ingabire yemeye biriya bintu? Nta cyo.

-Ese Perezida Kagame ko yise Madame Ingabire umustar, yumva ari umustar mu biki niba atari muri politiki? Ko Kizito Mihigo we ari umustar mu kuririmba.