Guverineri JMV Gatabazi ahamya ko nta bantu FPR yiciye muri stade i Byumba!

Guverineri w'intara y'amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi

Yanditswe na Marc Matabaro

Akoresheje urubuga rwa Twitter, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi ndetse uvuka mu cyahoze ari Byumba, Komini Kiyombe ahitwa ku Mulindi yarihanukiriye mu gusubiza umunyakanada w’umunyamakuru Judi Rever yemeza ko abantu bari begeranyirijwe muri Stade i Byumba n’ingabo za FPR mu 1994 bakiriho ahubwo ubu ubuzima bwabo bwabaye bwiza buhinduwe n’ishyaka FPR-Inkotanyi!

Gatabazi ntagarukira aho ahubwo abaza ngo ni inde warinze ibihumbi by’abantu bari muri stade i Byumba ndetse akabaha ibyo kurya n’aho kwikinga.

Kuba Jean Marie Vienney Gatabazi hari byinshi by’amafuti yavugaga bigafatwa nko kwihahira gusa, ubu byamaze kugaragara ko hari umurongo ntarengwa yamaze kurenga ku buryo ageze aho ashyanuka akavugira FPR n’ibyo itamusabye ku buryo yakwisanga ejo hazaza he hose aharangije mu nteruro zitarenze 2 ku rubuga rwa twitter.

Nifuzaga kwibutsa Jean Marie Vianney Gatabazi ibyo wenda yirengagiza cyangwa yibagiwe kubera ko ubwenge bwe yabwimuriye mu gifu.

Muri make ubwicanyi bwo mu mujyi wa Byumba bamwe bahakana bwagenze bute?

Nyuma y’isohoka mu mijyi wa Byumba kw’Ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) n’ifatwa ry’umujyi wa Byumba n’uduce tuhegereye n’ingabo za FPR, habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasiviri bukozwe n’ingabo za FPR ahantu hatandukanye, ariko aho byari birenze ukwemera ni muri stade ya Byumba.

Hari ku itariki ya 23 Mata 1994, ku itegeko rya Général Major Paul Kagame wari umukuru w’ingabo za FPR hatoranijwe abasirikare bizewe bagomba kujya mu gikorwa cyo kwica abaturage batuye mu mujyi wa Byumba no hafi yaho.

Icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyashinzwe Lieutenant Emmanuel Ntingingwa, wabanje guhamagarwa na Kagame ubwe akamwihera amategeko yo guteranyiriza muri Stade ya Byumba abaturage bose batuye hafi aho bose bakicwa.

Abasirikare ba FPR bazengurutse imisozi yose n’imihana yegereye umujyi wa Byumba, bakura abaturage mu ngo zabo bakabashorera babajyana kuri Stade ya Byumba ahitwa ku Mukeri, urwitwazo rwari ugusaka intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ndetse hiyongeyeho na bamwe mu baturage batashoboye guhunga bavuye mu nkambi z’abavuye mu byabo bari mu nkambi zari zegereye Kigali Nyacyonga n’izindi atari bariciwe mu nzira.

Uruganda rwa Minoterie ahahambwe abantu benshi

Abaturage bari benshi ku buryo stade yari yuzuye. Lieutenant Emmanuel Ntingingwa n’abasirikare bagera ku 100, bafatanije n’abarindaga Kagame, abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya APR bari baturutse ku Mulindi bayobowe na Lieutenant Eustache Ngenzi, abasirikare bo muri Military Police ndetse n’abakada nibo bakoze ubwo bwicanyi.

Abasirikare ba FPR bagose Stade ya Byumba yari yuzuyemo abaturage maze babategeka kuryama hasi. Babanje kwicisha abo baturage udufuni ariko kuko abaturage bari benshi cyane bahisemo gukoresha mitrailleuse/machine gun, mu mwanya muto aho muri stade haguye abantu bakabakaba 2500.

Si aho gusa habaye ubwicanyi mujyi wa Byumba, kuko abaturage batari bitabiriye inama yo kuri stade biciwe ku rusengero rwa EER mu mujyi wa Byumba, abo baturage bishwe n’abari bashinzwe kurinda Kagame bayobowe na Lieutenant James Ahimbisibwe na Lieutenant Steven Mugisha.

I Kageyo, Meshero, Mukarange, Kisaro, Buhambe na Ecole Sociale de Byumba, amashuri abanza ya Kibali, aho habereye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera hafi ku 6000. Ubwo bwicanyi bwayobowe na ba Lt Col Rwahama Mutabazi, Lt Col Augustin Gashayija, Major Steven Balinda, Capitaine Denis Karera, Capitaine Dan Munyuza.

Imirambo y’abishwe yapakiwe amakamyo ijya guhambwa mu byobo byari kuri ruganda rw’umucuruzi Kabuga Félicien rwakoraga ifarini, indi mirambo yatwikiwe mu kigo cya gisirikare cya Byumba.

Abaturage b’i Byumba batinyaga inkotanyi kubera ubwicanyi zari zarabakoreye kuva mu 1990, noneho kugira ngo abaturage badatinya ngo bahunge hakoreshejwe amayeri yo kubatumira ngo babahe imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi, iyo hazaga bake ntibabicaga babasabaga kubwira n’abandi bakaza gufata imfashanyo, nyuma hamara kuza benshi bakurikiye imfashanyo bakabona kubica.

Kubera ko abasirikare bari babwiwe ko nta batutsi baba i Byumba ngo hatuye abahutu gusa, ntabwo biriwe batoranya hari n’abatutsi bishwe muri ubu bwicanyi.

Aha niho haje kuva imvugo yakoreshwaga ibo wabazaga umuntu aho abo mu muryango we bogie yagusubizaga agira ati: “BITABYE INAMA”

1 COMMENT

  1. Urakoze gusubira mu mateka mabi kandi abanyarwanda benshi bazi. Murumuna wange niho yaguye.
    Uliya mu motsi, akeka yuko arusha ubutoni Patric karegeya-Bizimungu pasteur-Seth Sendashonga-Rujugiro-Rwigara assinapol,etc…….Utazi Kagame aramubalirwa.

Comments are closed.