Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yafashe ingamba zikakaye

Inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yemeje gahunda n’ibikorwa byihutirwa

Ku cyumweru tariki ya 2 Mata (4) 2017  hateranye inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro  iyobowe na Perezida Padiri Thomas NAHIMANA yiga kandi ifata ingamba ku ngingo zikurikira :

  1. Kumva raporo y’ibyavuye mu ruzinduko intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zagiriye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 30 ukwezi kwa gatatu (3) 2017.
  2. Kwemeza no kunoza ingengabihe y’ibikorwa bikurikira itariki ya 23 Werurwe (3) 2017
  3. Kuganira kuri gahunda ngarukamwaka y’icyunamo

 

1)      Abagize inama bagejejweho uko uruzinduko rwo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika rwagenze:

a)uko bakiriwe neza,

b) uko basobanuye ibibazo bikomeye bibangamiye Abanyarwanda muri iki gihe , baba abari mu gihugu muri rusange ndetse n’impunzi ku buryo bw’umwihariko, ibyo bibazo bikaba bishingiye ahanini  ku butegetsi bubi bw’umunyagitugu Paul Kagamé wiyemeje kuzapfira ku ntebe y’umukuru w’igihugu ,

c)inama zubaka bagiriwe

d) Abagize inama bashimiye itsinda rya Guverinoma rigizwe na Perezida Padiri Thomas NAHIMANA, Minisitiri w’Uburezi Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA na Minisitiri w’ubukungu n’ubucuruzi Madame Marine UWIMANA ryakoze ubutumwa bwiza. Inama ya Guverinoma kandi yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zagize uruhare mu gutunganya urwo rugendo.

2)      Inama ya Guverinoma, nyuma yo kubona ko Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kadakozwa ibyerekeye « gukingura urubuga rwa politiki nta mananiza bitarenze taliki ya 23/03/2017» nk’uko bikubiye mu ngingo ya XII, igika cya mbere n’icya kabiri by’itangazo rishyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yemeje  » ingamba zikakaye » zigamije kugamburuza Agatsiko gakomeje gucura bufuni na buhoro  Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

3)      Inama ya Guverinoma yize kandi kuri gahunda ngarukamwaka y’icyunamo :

a) Inama ya Guverinoma isanga nta Munyarwanda ushyira mu gaciro wakwirengagiza amateka mabi igihugu cyacu cyagize, nanone ariko bikaba bikwiye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko badakomeza kugirwa imbohe z’ayo amateka mabi, ko ahubwo bakwiye gushishikarizwa gushyira ingufu mu kubaka ejo hazaza heza.  Bityo bikaba bikwiye ko hashakwa umuti nyawo wakiza umuryango nyarwanda imizi yose iganisha ku mwiryane ariyo ivangura, ihezwa rya bamwe, kwizirika ku butegetsi, kwikubira ibyiza by’igihugu, n’ibindi.

b) Inama ya Guverinoma yagaye cyane Agatsiko kayobowe na Jenerali Paul KAGAME gakoresha « icyunamo no kwibuka » kagamije guhoza Abanyarwanda mu maganya no mu buja bwo guhora bakomera Umunyagitugu amashyi ngo iyo batamugira ntibaba bakiriho. Koko rero aho gushaka icyatuma ubumwe bw’abanyarwanda busagamba, FPR Inkotanyi na Paul KAGAME bakomeje gukoresha gahunda z’icyunamo no kwibuka mu guhembera umujinya n’uburakari biganisha mu kwihorera no kwimakaza inzangano mu benegihugu.

c) Inama ya Guverinoma yemeje ko hakwiye uburyo bushya bwo « kwibuka abanyarwanda bose bishwe » hagamijwe guha icyubahiro ubuzima bwa buri munyarwanda no kunga abenegihugu ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere aho guhora mu ndwano zidashira.

d) Inama ya Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda « umurongo mushya » wo « kwibuka » mu buryo bunoze kandi bufitiye igihugu cyacu akamaro.

Bikorewe i Paris, kuwa 04/04/17

Chaste GAHUNDE

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru