GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YAVUGURUWE.

Uhereye i bumoso: Bwana Abdallah AKISHULI, umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa rubanda, Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE, Ministre w’intebe, Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

  1. Ashingiye ku bubasha ahabwa na « CHARTE » igenga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yasinyiwe i Paris taliki ya 23 Gashyantare 2017 cyane cyane mu ngingo zayo 14,15 na 16 ;
  2. Ashingiye ku myitwarire igayitse y’Umunyagitugu Paul Kagame wakomeje kunangira umutima ntiyite ku nama nziza yo gukingura urubuga rwa politiki yagiriwe na Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro ahubwo akiyemeza kugundira ubutegetsi mu nyungu ze bwite agamije kuzabukurwaho n’urupfu gusa ;
  3. Ashingiye ku byemezo by’inama ya Guverinoma ya rubanda yo kuwa 23/04/2017 yashyizeho « Urukiko Rwa Rubanda » rushinzwe gukurikirana « abayobozi » bashinjwa ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu n’ibyaha bya jenoside byakorewe abanyarwanda guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990, bikaba kugeza ubu bitarahanwa n’inkiko ;
  4. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho abayobozi b’inzego nkuru z’ « Urukiko Rwa Rubanda » ku buryo bukurikira:
    1. Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda (Procureur Général): Bwana Abdallah AKISHULI
    2. Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda: Bwana Vénant NKURUNZIZA
  5. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyize mu myanya aba Ministre ku buryo bukurikira:
    1. Ministre w’Intebe ufite n’Ububanyi n’Amahanga mu nshingano : Madame Immaculée Kansiime UWIZEYE
    2. Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
    3. Minisitiri w’Ubutabera: Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Ministre Justin SAFARI
      Min.Justin Safari(Kentuchy, USA)
      Min.Justin Safari(Kentucky, USA)
    4. Minisitiri w’Umuco, Umuryango, Guteza imbere umwari n’umutegarugori: Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
    5. Minisitiri w’Itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
    6. Ministre w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
    7. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Iterambere ry’Umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
    8. Minisitiri w’Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
    9. Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
    10. Minisitiri ushinzwe Kurengera Impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE
    11. Minisitiri w’Ibikorwa-remezo n’Imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
    12. Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho myiza y’Abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU
  6. ABAVUGIZI BA GUVERINOMA :
    1. Bwana Chaste GAHUNDE
    2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
    3. Madame Marine UWIMANA

Bikorewe i Paris tariki ya 31/07/17
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, umuvugizi wa Guverinoma