Habaye impinduka nini muri Guverinoma y’u Rwanda

ITANGAZO

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, 

None ku wa 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abayobozi mu buryo bukurikira: 

I.             ABAGIZE GUVERINOMA:

I.1. Abaminisitiri: 

1.    Dr. NGAMIJE Daniel: Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health; 

2.    Dr.UWAMARIYA Valentine:Minisitiri w’Uburezi/ Minister of Education;

3.    Dr. BAYISENGE Jeannette: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/Minister of Gender and Family Promotion; 

4.    Madame MPAMBARA Inès: Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in Charge of Cabinet Affairs;

5.    Madamu KAYISIRE Marie-Solange: Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/ Minister in Charge of Emergency Management.

I.2. Abanyamabanga ba Leta: 

1.    Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in Charge of Constitutional and Legal Affairs. 

2.    Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta/Minister of State in the Ministry of Finance and Economic Planning in Charge of the National Treasury;

3.    Lt.  Col. Dr. MPUNGA Tharcisse: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in Charge of Primary Healthcare; 

4.    Bwana TWAGIRAYEZU Gaspard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in the Ministry of Education in Charge Primary and Secondary Education;

5.    Madame IRERE Claudette: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro/ Minister of State in the Ministry of Education in Charge Technical and Vocational Education and Training. 

II.            ABANDI BAYOBOZI

1.   Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;

2.   Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;

3.   Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda/Director General of Rwanda Social Security Board; 

4.   Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima/Executive Secretary of the Human Resources for Health Secretariat. Uru rwego rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Ministeri y’Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’Abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

5.   Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri  y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation;

6.   Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga /Head of Science and Technology Commission;

7.   Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda/Deputy Director in Charge of Fund Management in Rwanda Social Security Board.

 Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Gashyantare 2020; 

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME, 

Minisitiri w’Intebe

Dr. EdouardNGIRENTE