HAGATI YA KAYUMBA NA MUSONERA NI NDE UFITE IGIHUNGA?

Yanditswe na Ben Barugahare

“HAGATI YA KAYUMBA NA MUSONERA NI NDE UFITE IGIHUNGA?”

Uyu ni umutwe w’ikiganiro Bwana Joseph Ngarambe na Bwana Jonathan Musonera bakoreye kuri Radio Ishakwe, ijwi ry’ishyaka ISHAKWE RWANDA FREEDOM MOVEMENT.

Iki kiganiro cyakozwe ku itariki ya 2 Ukwakira 2017 mu mugoroba abakigizemo uruhare bavuga ko bagiteguye mu rwego rwo gusubiza inyandiko yari yanditswe ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 na Bwana Murwanashyaka Ildephonse yiswe: Menya Impamvu Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bumvikanye bafite Igihunga n’ Impungenge nyuma y’ Amajwi ya Dan Munyuza,.

Muri icyo kiganiro haribasirwa ikinyamakuru Rugali.com ndetse na Lt Gen Kayumba Nyamwasa umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC, ariko ikibazo nyamukuru uko bigaragara ni amajwi yafashwe umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Dan Munyuza.

Iyi ntambara y’amajwi hagati y’abantu bahoze mu ishyaka rimwe rya RNC imaze gusa nk’iyibazwaho na benshi ku buryo abantu bibaza amaherezo y’ibi bintu bagashoberwa n’ubwo abayobozi bo hejuru ba RNC basa nk’abatagaragara muri iki kibazo ku mugaragaro. Buri ruhande rwivugira ko rufite andi majwi menshi ashobora kwambuka ubusa uruhande bahanganye ndetse haniteguwe no kwandikwa izindi nyandiko nyinshi dore ko ukwihanganairana kwamaze kuba guke.

Ku rundi ruhande ariko ikibazo benshi bibaza ni ukumenya icyo abayobozi b’u Rwanda bavuga cyangwa ibyemezo bafashe nyuma yo kumva umwe mu bayobozi ba polisi agwa mu mutego ku nshuro ya kabiri agafatwa amajwi arimo agambana kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.