Hagati ya Major Théogène Rutayomba na Gen Kayumba Nyamwasa ni nde uvuga ukuri?

Mu Kinyarwanda bacaga umugani bagira bati: Akumiro ni amavunja! Mu byukuri babaga bashaka kwerekana ko amavunja ari indwara mbi ariko iterwa n’umwanda kandi ushobora kwirindwa. Umuntu rero urwara amavunja birashoboka ko yagerageza akirinda uwo mwanda maze agasa n’abandi.

Uyu mugani ariko ushobora no kuwukoresha no mu buzima busanzwe. Cyane cyane iyo wumijwe n’ibintu bikabije kuba bibi byakabaye byakosorwa. Aha ndavuga ibikorwa cyangwa se amagambo mabi atakabaye avugwa. Ni muri urwo rwego rero ntangazwa buri gihe n’amagambo avugwa n’uyu mugabo wahoze mu zari ingabo za RPA (Rwandan Patriotic Army) ariwe Major Theogène Rutayomba ubu akaba abarizwa mu muryango wa RNC (Rwanda National Congress).

Mwibuka muri benshi amagambo aherutse kuvugira kuri radio Itahuka avuga ngo abahutu 80% barishe! Gusa mushimira ko yahise yivuguruza bitarenze kabiri, maze ibyari 80% bihinduka hagati ya 10% na 15% nubwo njyewe nabyo ntabyemera keretse umunsi hashyizweho komisiyo itagize aho ibogamiye maze tukamenya ukuri nyako.

Ikinteye kwandika iyi nyandiko rero nuko uyu mugabo yirengagiza ukuri kandi akuzi(niko ntekereza), ndetse ukumva akoresha imvugo ikanganye cyane ivanze no kwishongora kuburyo wakeka ko akibeshya ko akiri muri RPA!

Mu kiganiro aheruka kugirana na radiyo yitwa Ikondera Libre, Major Rutayomba abajijwe niba yarabwiwe ibyihanurwa ry’indege ya Habyarimana yagize ati: ” Ubwo se bagombaga  kubitubwira? Cyangwa twari tubizi! Ntabyo batubwiye twari tubizi. Njyewe ntawabimbwiye nari mbizi. Ubwo mu magambo make ni ibyo ngibyo. Ntawabimbwiye nari mbizi ko izagwa(indege). Yego wenda nshobora kuba ntarinzi umunsi, ariko byibura mu minsi itatu, njyewe nari mbizi. Ibikoresho birasa indege nitwe twabipakiye“! 

Major Rutayomba kandi akomeza yemeza ko uwari umuyobozi we atari abizi! Tubibutse ko Major Rutayomba yari akuriye umutwe ushinzwe kurinda umuyobozi wari uwa DMI (Directorate of Military Intelligence) ariwe General Kayumba Nyamwasa. Major Rutayomba yagize ati:”Umuntu witwa general Kayumba Nyamwasa yabaga mu mishyikirano. Niyo yazaga ku mulindi yazaga muri consultation icyumweru, iminsi ingahe bagahita basubirayo… Kayumba se ubundi yari kubirwirwa ni iki, na nde kandi yari mu mishyikirano? Ibintu byakorwaga muri CND (Conseil National de Development), byakorwaga na Kabarebe, Kagame na Kayonga“.

Ubwo se koko ibyo bikoresho bihanura indege byageze muri batayo yari iyobowe na general Kayumba Nyamwasa atabizi koko???

Igitangaje ariko, mu kiganiro mbarankuru general Kayumba Nyamwasa yagiranye na Jane Corbin umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye mu cyo yise “Rwanda’s untold story” aribyo bivuze ngo “Ibitaravuzwe ku Rwanda” uyu mugabo wahoze ayobora DMI ndetse n’igisirikare cyose muri rusange yabivuze ukundi.

Jane Corbin yabajije general Kayumba niba yaba azi uri inyuma yihanurwa ry’indege ya Habyarimana maze asubiza muri aya magambo:”Ni Paul Kagame. Ntagushidikanya. Yego nibyo ijana ku ijana 100%“. Jane Corbin arongera ati: Wari munama iyo migambi itegurwa? Nyamwasa ati:”Yego nari… ndabizi. Nari mu mwanya wo kubimenya. Na we (Kagame) arabizi ko nari mu mwanya wo kubimenya“. Jane Corbin arongera ati: Nuramuka ubibwiye umucamanza nawe bikaba byagushinja waba witeguye kubivuga? Kayumba ati: ” Mhh… yego. Birumvikana nibiramuka najye bimpama, kuberaki se ntabivuga? Nkeka ko ukuri ariko gukenewe“.

Nonese koko ubu iyo Major Rutayomba yihanukira akavuga ko shebuja Nyamwasa atari kubimenya kandi nyiri ubwite avuga ko yari mu mwanya mwiza wo kubimenya, aba ashaka kuvuga iki? Kandi ariko nibwira ko ari ubuhenda abana, kuko ntakuntu Major Rutayomba yari kubimenya mbere y’iminsi itatu nk’uko abyivugira haruguru, maze umuyobozi we ntabimenye!

Gusa kongera kuvuga ku iraswa ry’indege sicyo nari ngambiriye cyane kuko byagarutsweho kenshi. Gusa sinari kureka bigenda gutyo gusa cyane ko uyu mugabo akunda kwivuguruza cyane kandi twese tuzi icyo DMI yari cyo, ndetse nuyu munsi iyo DMI yirirwa icura inkumbi.

Nakwibutsa kandi Major Rutayomba ko turi mu isi y’ikorana-buhanga (Wolrd Digital) aho udashobora guhisha ikintu uko wishakiye. Mu minsi ishize nigeze kubabwira ko dukwiye kwitondera ibyo tuvugira ku mbuga nkoranya-mbaga. Nkubu ibyo tuvuga, twandika ntaho bijya rero dukwiye kwitondera ibyo dutangariza abatwumva. Ikindi kandi abanyarwanda bubu barajijutse batandukanye n’abanyarwanda bo hambere.

Ikindi kandi nta muntu uyobewe uwahanuye indege ya Habyarimana nabo bari kumwe. Gusa mbona abanyarwanda atari nabyo dukeneye cyane kuko abantu bacu bapfuye kugeza na nubu ntibateze kugaruka. Gusa dukeneye ukuri kandi mbona ariko kuzakiza abasigaye ndetse bikazafasha n’abazadukomokaho.

Ikindi kandi nakwibwirira Major Rutayomba, ni uko Abanyarwanda bazi ukuri. Abatutsi, Abatwa n’Abahutu buri wese azi uwamwiciye. Gusa tubonye amakuru yinyongera kubyo tuzi kandi yivugiwe namwe mwabonaga aho bitegurirwa byakomora imitima ya benshi. Kwirirwa mwisobanura mushaka gusisibiranya ibimenyetso ntacyo bizatumarira ndetse namwe ubwanyu.

Ikindi kandi nabwira general Kayumba Nyamwasa ndetse na Major Rutayomba nuko gukora politiki yubakiye kubinyoma ntaho izageza u Rwanda. Abagize uruhare bose mw’iyicwa ry’Abanyarwanda bakagombye kuvugisha ukuri maze uwakosheje wese (umuhutu & umututsi) akabihanirwa cyangwa akababarirwa ariko abanje gusaba imbabazi abahemukiwe kuko dushaka kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ni mureke gukomeza kwigiza nkana ngo iyicwa ry’abahutu ntiryari rigambiriwe. Koko Nyamwasa we ngo abahutu barapfuye ariko ntibyari bigambiriwe!!! Ubu se za nama mwakoreshaga mwarangiza mugatsemba no kugeza kunda ivuka byabaga byateguwe nande?Iyo biba gutungurana ntabwo byajyaga gukorwa muburyo bumwe kandi mugihugu hose. Kuko muri hanze y’u Rwanda muti byakozwe na Kayonga, Kagame na Kabarebe! Ubu Kayonga na Kabarebe nabo bahunze bavuga ko ari Kagame! Kagame yahunga nawe ati ni Rwigema na Kayitare!!

Twibutse abantu kandi ko izi nama zabyaye kwitaba Imana zateguwe neza mu gihugu hose ndete no kugera muri Congo. Hari nandi makuru yagiye agaragara mu gihe Genocide yakorwaga aho hagiye hagaragara ibyobo binini mu ngo zimwe na zimwe z’Abatutsi kuburyo nabyo bikwiye kuzakorwaho ubushakashatsi maze ukuri nyako kukajya ahagaragara.

Banyarwanda ba nyarwandakazi, yaba abato ndetse n’abakuru mureke duhagurukire rimwe nk’abitsamuye turwanye imbuto z’umwijima maze twubake u Rwanda runogeye buri wese. Yaba umututsi, yaba umuhutu n’umutwa ndetse n’abanyamahanga twese twisanzure mu gihugu cyacu maze dutahirize umugozi umwe. Nimuhagurukire rimwe twamagane ikinyoma kandi duce umuco wo kudahana. Nimureke tubwizanye ukuri kandi dufate mu mugongo uwahohotewe kandi twige no kubabarira abaduhemukiye ariko gusabana imbabazi tuvugisha ukuri ni byo bizubaka umuryango nyarwanda.

Mugire amahoro.

Umusomyi