Hagati ya Perezida Joseph Kabila wa Congo na Paul Kagame w’u Rwanda ninde uganisha igihugu cye aheza?

Kabila aratuje naho Kagame arakoresha imbaraga z’umurengera

Ejo hashize nibwo isi yose muri rusange na Congo by’umwihariko bariye babonye igisubizo bari bategereje igihe kirekire ubwo Perezida Kabila yerekanaga ko byibuze afite ubushake bwo kugarura demokarasi mu karere atitaye ku ngaruka yazagira nyuma y’amatora.

Abantu benshi bahise bakeka ko akoze sisitemu ya Putin nubwo ntawabihakana ariko kandi ntanuwabyemeza atarabona iherezo ry’uyu mukino wacecekesheje abatavuga rumwe nawe ndetse n’amahanga yamwotsaga igitutu. Ubwo ishyaka riri kubutegetsi ryahitagamo Ramazani abanyekongo benshi biruhukije bashingiye ku kuba ibyo basabye Kabila byibuze yubahirije ho kimwe kandi cy’ingenzi.

Ubwo hari benshi bakekaga ko yongera kwiyamamaza maze igihugu kikinjira mw’icuraburindi nk’uko benshi babibonaga ndetse hari n’igihugu cy’igituranyi cyari gitegereje ngo kibone aho gihera gihungabanya umutekano wa Congo. Kagame wacu we yahisemo guhindura itegeko-nshinga atitaye ku ngaruka zishobora kuba nyuma. 

Muri ino nyandiko ndagereranya aba bayobozi bombi bayoboye ibihugu byabo kuva muri 2001 kuri Kabila na 2000 Kagame. Aha nirinze kuvuga ko Kagame ayoboye kuva muri 1994. 

Kabila Kagame
2001-2018 2000-2024 cyangwa (2034?)
Yubashye itegeko-nshinga Yararihinduye
Itangazamakuru rigeregeza kunenga Itangazamakuru zisingiza FPR
Abatavuga rumwe nawe benshi bari mu gihugu Barishwe, Barafunzwe cyangwa barahahunze 
Abahoze ari abasangirangendo be baracyakorana cyangwa baramurwanya ariko ntabica Abenshi yarabishe abandi barahunga abasigaye abagira ibiragi cyangwa abashyira ku gatebe
Avuga amagambo y’ihumure Avuga ko azica ku manywa y’ihangu
Abayobozi b’igisirikare bava mu moko yose Hafi ya bose ni abo mu bwoko bumwe
Abantu barigaragambya Ntawemerewe kwigaragambya
Gukorera abanyagihugu? Kwita ku banyamahanga
Kwikubira ubutunzi bw’igihugu? Kwikubira ubutunzi bw’igihugu
Ingendo nke zo mu mahanga Guhora mu ndege no gusesagura ku mutungo
Kubaha abagize guverinoma ye Kubagaraguza agati imbere y’itangazamakuru
Kwemera ibitagenda mu gihugu Guhora ahakana buri kimwe cyose anengwa
Kutihutisha iterambere  Gutekinika imibare y’iterambere
Ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma Guhuzagurika muri politike z’uburezi n’ireme ryapfuye
Politike y’ubuhinzi ihamye Gukenesha abaturage
Ibura ry’imihanda Kubaka imiturirwa idafitiye akamaro abanyarwanda
Kutita ku buzima bw’abanyekongo  Ubwisungane mu kwivuza?

 

 Iyo urebye ibi n’ibindi nibagiwe uherako wanzura ko amaherezo y’aba bayobozi bombi azatandukana cyane. Kabila afite amahirwe yo kuva ku butegetsi mu mahoro naho Kagame biraca amarenga ko azavanwaho ku ngufu nk’uko bimaze kuba umurage w’abanyarwanda.

Iki kigereranyo kigaragaza bidasubirwaho ko u Rwanda rugana ahantu habi cyane naho Congo iratanga ikizere ko ibintu byahinduka. N’ubwo ntawabura kuvuga ko amatora ashobora kubyara imvururu ariko ibizaba byose Kabila azaba yiturije ku buryo ahubwo azaza nk’umuhuza. Binaniranye agakomeza kuyobora nk’uko itegeko nshinga ribivuga. Naho Kagame ubwoba ni bwose ku hazoza he. Ikibabaje ni uko Kagame amateka azisubiramo bityo abanyarwanda bakongera kuhazaharira. 

Prosper