HAGEZWEHO ABITWA ABAHUTU: Ubuse bwa Politike nya RWANDA.

Byanditswe na Louise UWACU.

Ngo nuko rero Rudasingwa ati: muzi n’ ikindi se burya bwose habayeho na genocide yakorewe abitwa Abahutu ? Ati n’ ikimenyi menyi Abatutsi bose bayikoze n’ abayiteguye bose ni bene wacu, ni inshuti zanjye, twarabanye twarakoranye, muzaze mbibabwire byose neza ? Ese Rudasingwa kuki utari warabivuze kare kose ? Kuki wategereje umaze gushwana n’ abo bicanyi bose urega akaba aribwo utangaza ko ari abicanyi ?

Rudasingwa ati erega iyo umuntu akorana n’ abicanyi ntago ashobora kuvuga ubwicanyi bwabo kandi akibakeneye agikorana nabo. Aliko ubu kuko bindambiye kuba umwere njyenyine nkikijwe n’ abajenosideri gusa gusa, cyakoze ubu nkaba narabavuyemo narihimbiye ishyaka ryanjye n’ abandi bagabo babiri gutya… ubu bwo rwose ndumva maze kugira uwo mutima wo kubivugaho pe.

Cyane cyane ko nsigaye nibera no muri America, igihugu cya ba bandi muzi bahatubereye cyane mu gupfa kwacu twese, kandi bakaba bakinaducumbikiye iwabo ! Murahazi aho ? Ni heza cyane mazeyo iminsi rwose, kandi nasanze bafite demokarasi nk’iyo dushaka kuzatahana iwacu ! Ikibazo rero cyonyine dufite ubu kikaba ari uko umuyobozi w’ U Rwanda uriho ubu yitwa ko yarokoye abitwa Abatutsi kandi isi yose irabimushimira !

Ubwo se koko murumva tuzamukuraho dute natwe tudashatse ukuntu twagira abanyarwanda twitirirwa ko twatabaye ? Murumva rero ko iyi politike yo kuvuga kw’ isi hose ko habayeho na genocide y’ Abahutu ni politike izatuma dutsinda rupiyefu ! Ubwo se ntimubona aho byagejeje abandi iyi myaka yose ?

Nkuko kandi musanzwe mubizi abanyarwanda benshi baracyari mu mwijima, ibintu by’ amoko baracyabikurikira cyane… Twabumvisha dute rero ko aritwe bayobozi bakenewe iyi turufu y’ amoko natwe tutayikinnye ? Rwose mutwumve neza sibyo ? Si ukwanga Abatutsi bene wacu, cyangwa gukunda Abahutu birenze uko namwe mubakunda, nkuko bamwe basigaye birirwa bamvuga ngo nigize umukunzi w’ Abahutu reka da !

Ibi babyita politike banyaRwanda banyaRwandaKazi ! Munyumve neza rwose kandi mudushyigikire mwese ari Abahutu ari n’ Abatutsi kuko rwose twebwe iwacu nta by’ amoko tugira. Nuko kandi mwibuke ko nubwo uyu mukino dukina wo ushaje, ishyaka ryo ni “new”… intsinzi njye ndayibona intsinzi rwose yaje … Abasenga ahubwo ubwo nimusubire ku mavi tuzatsinda da. Kuko nyine nubwo ibyo mvuga mwe mutari mubizi …

Imana Yo isanzwe ibizi byose ! Murakoze.

Political Satire made in Rwanda. 
Ubuse bwa Politike nya Rwanda.

Byanditswe na Louise UWACU. 
Impfura ya Data na Mama. 
Umwana w’ Imana. 

uwacu.com 

#Imana.