Haguma Umwami Ingoma irabazwa!

Thomas Sankara Habyalimana

Hari umusaza nkunda cyane yajyaga atubwira muri za mirongo cyenda tumaze gukuraho ubutegetsi Bwa MRND, ati nubwo mwirarira ngo mwakoze akazi, mbona nta cyo mwakoze !

Tuti ese kuki mzee? Ati n’ubu Ruracumitwa n’inkungu! Ibyo yavugaga ni ukuri, n’umunyabwenjye Salomo yarabihanuye, ubwo yitegerezaga igihugu cy’amasezerano y’urubyaro rwe ati: “Hariho ibintu bitatu bitigisa isi, Ndetse ni bine itabasha kwihanganira:Umugaragu iyo ahindutse umwami, Umupfapfa iyo aguye ivutu, umugore w’igicamuke iyo atashye mu nzu, N’umuja iyo azunguye nyirabuja.” Ibyo byose mwarabyiboneye nubu murabibona i Rwanda.

None se rubanda rw’Umwami, muramaraje rwose mubaye rubanda rw’umwega? N’abirahira ko batari ab’umwega, bararahira cyane bati “Nta mwami dushaka.” Kandi Umwega aganje?

Murahagarara mukirenga, mukarahira muti: “Nta bwami dushaka mu Rwanda”, ngo ubwami bwaraciwe, bwararangiye. Ubwo mwumva mutari abanyamafuti abantu murwanya ubwami mutarebesha amaso? Niba mushaka kurwana mwarwanyije ubwo mureba?

Murashaka kurwanya umwami Imana? Ni intambara mushaka? Arayibaha rwose. Mukenyere kigabo murwane utsindwa ayoboke. Muti ntiturwanya Imana nimutwereke aho iri murebe ko tutayoboka? Mwa bapfapfa mwe se, ntimwasomye ibyo Yesaya yahanuye avuga ko Imana ari Imana yihisha! Kandi mumenye ko Imana igira gahunda igakorera mu bantu. Ababushakaga mwese mwarabwigeze burabananira. Muti ntimwari Abami mwari aba Repubulika, batorwa 100%, badafite gahunda yo kwegura uretse kwicirwa kubutegetsi, aka wa mugani ngo akaboko gafashe ingoma kayirekura bagaciye!

Mwibuke aho ruzingiye, mwabishaka mutabishaka, ubwami ni ubw’Imana abandi ni abanyazi. Mwibuke ko Mutara Rudahigwa yabutanze ku Mana ubwo yabweguriraga Kristo Umwami. Imana ibonye ntawuyitayeho irabareka ikomeza ubwami bw’ikimenyetso kuri Kigeli Ndahindurwa mu buhungiro, Irareka abandi bikorera ibyabo, Urwanda bararworeka.

Ubwo Kigeli atanze, ntakabuza bene Gahindiro TWESE turigera ingoma. Kwa Musinga bitegure, kwa Rwabugiri nuko naho kwa Rwogera turi tayari ndetse na bene se bose bajye ho. Amaherezo turaza kumenya aho Jambo, umwuzukuruza wa Dawidi yihishe.

Sibyo gusa kandi namwe ubwo mugiye guhaguruka murwane, umwega nawe aramire ingoma, amaherezo haraca uwambaye! Kandi birarangira urokotse ashaka amahoro nta bintu byo kwikanyiza, bwa bwibone n’ubukunguzi bwabashize mo. Ubwami? Murabunywa nk’umuti!

Habyalimana Thomas Sankara

1 COMMENT

Comments are closed.