Haïti: Umupolisi w’Umunyarwanda yabonetse yapfuye nyuma yo kwica mugenzi we

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Haïti, MINUSTAH, zatangije iperereza ku rupfu rwa Sergent Aloys Nsengiyumva basanze umurambo we, tariki 23 Nzeri 2012, hanze y’ikigo cyabo, uyu yari yaburiwe irengero nyuma yo gukomeretsa akica mugenzi we Sergent Bisangwa Hassan tariki 19 Nzeri.

Mu itangazo ryasohowe n’urubuga rw’ingabo ziri mu butumwa bwa MINUSTAH, bavuga ko bataramenya impamvu yatumye Nsengiyumva yica mugenzi we Bisangwa bavanye mu Rwanda mu Ukuboza 2011.

Radio Kiskeya y’i Port-au-Prince yatangaje ko Sergent Aloys Nsengiyumva yaba yariyahuye nyuma yo kubona amahano yakoze no kumenya ko ari gushakishwa ngo aryozwe urupfu rw’umunyarwanda mugenzi we.

Urupfu rwa Bisangwa Hassan, wasize umugore n’abana babiri, rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize, bivugwa ko yarashwe na mugenzi we ariko ku buryo budasobanutse. Ibi ngo ni ubwambere byari bibaye kuri aba banyarwanda bari muri Haïti mu butumwa bwa Loni (UN).

Colonel Tabasky Diouf uyoboye ubu butumwa bwa Loni by’agateganyo yatangaje ko babajwe cyane n’ibyabaye kandi bihanganishije imiryango ya bano bapolisi.

Muri Haïti hari abasirikare n’abapolisi bose bagera ku 10 000 boherejwe yo na Loni kuva mu 2004 gucunga igaruka ry’amahoro muri iki gihugu.

u Rwanda ubu rufiteyo abapolisi 160. Police y’u Rwanda ivuga ko hari igice cy’aba kiteguraga gutaha tariki 28 Nzeri 2012, kikazasimburwa n’abandi bazagenda kuwa kane tariki 27 Nzeri 2012.

u Rwanda ni igihugu cya gatandatu ku Isi mu gutanga ingabo zo gucunga amahoro ahatandukanye. Abasirikare n’abapolisi bagera ku 3 200 bari mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Liberia, Sierra Leon, Sudan, South y’Epfo ndetse na Cote d’Ivoire mu burumwa bwa UN cyangwa Umuryango wa Africa y’unze Ubumwe.

Jean Paul GASHUMBA
UMUSEKE.COM