Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y’u Rwanda

Seth Sendashonga

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Tariki ya 16/05/1998 – tariki ya 16/05/2020 : Imyaka 22 irashize Seth Sendashonga yishwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w’abayobozi n’abakozi bakuru b’igihugu cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’uburenganzira busesuye bya buri munyarwanda. Ibyo bitekerezo birangwa no gushyira imbere inyungu z’igihugu yabigaragaje kuva akiri muto, arabikurana, bimuteza ibibazo byinshi byamuviriyemo impamvu yo gufata inzira y’ubuhungiro, mu w’1975, abikomeza kandi abishyiramo ngufu nyinshi mu bihe bikomeye yari muri guverinoma ya FPR (1994-1995) kugeza ubwo ananijwe akegura akongera gufata iy’ubuhungiro, abo yahunze bakamusanga i Nairobi, muri Kenya, bakamwica.

Nk’uko bisanzwe kuri iyi tariki ngarukamwaka, ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, Iscid asbl mu mvugo ihinnye), kimaze gusuzuma ibibazo bikomeye byugarije igihugu cyacu, cyageneye abanyarwanda aho bari hose ndetse n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

1) Nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rumaze ruvuye mu ntambara yashyize FPR Inkotanyi ku butegetsi, Iscid asbl ihangayikishijwe no kubona hari ibimenyetso byinshi byerekana ko amahoro arambye akiri kure nk’ukwezi. Iyicwa rya Kizito Mihigo, umucikacumu waririmbaga akanigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, akicwa na leta azira ko abangamiye politiki yo kuryanisha abanyarwanda, ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke nta rutangira bafite mu gutegura imigambi yose yatuma baguma ku butegetsi. Mu bindi bimenyetso twavuga nk’amadisikuru ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu akangurira abanyarwanda intambara y’amoko, ayo madisikuru atagira urwego na rumwe ruyobora igihugu ruyamagana cyangwa ngo ruyagorore. Nyuma y’ijambo rya jenerali James Kabarebe, umujyanama wa perezida Kagame, wasabye urubyiruko rw’abatutsi guhora rwitegura kurwana n’impunzi z’abahutu bari mu mahanga, imbuga nkoranyambaga ubu zirimo gukwirakwiza ijambo ry’undi muyobozi : Dr Dusingizemungu Jean Pierre, perezida wa Ibuka, ishyirahamwe rikomeye cyane ryitirirwa abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi ariko mu by’ukuri akaba ari igikoresho gikomeye muri politiki ya FPR. Uwo muyobozi arabwira abacikacumu ko bamwe muri bo bakwiye gukora akazi gahoraho (kandi kabatunze) ko guhiga abakekwaho kugira uruhare muri jenoside aho bari hose n’iyo baba baragizwe abere n’inkiko. Bivuga ko nta n’agaciro ahaubucamanza igihe cyose butemera ibirego bugejejweho bishinja abantu ibyaha bya jenoside. Mu mvugo irimo amagambo atyaye arasaba abanyamuryango ba Ibuka kujagajaga isi yose aho abanyarwanda bahungiye, bityo ngo « abashyikirizwa ubutabera bagashyikirizwa ubutabera, abahungetwa bagahungetwa, abateshwa umutwe bagateshwa umutwe n’ibindi byashoboka bikaba byakorwa ». Ibyo bindi « byashoboka » mu marenga yacu y’ikinyarwanda byumvikanye ko ari ibikorwa by’ubwicanyi birimo gutegurwa. Amateka igihugu cyacu cyanyuzemo atwereka ko iyo amagambo nk’aya avuzwe ku mugaragaro ibiyihishe inyuma biba ari byinshi.

2)  Iscid asbl yongeye kwibutsa abantu bose ko jenoside yahekuye u Rwanda ari ubwicanyi bwakorewe bamwe mu baturage bazira icyo baricyo, bazira kuvuka mu bwoko runaka kandi ntacyo bakoze kugirango bavuke muri ubwo bwoko. Ni muri urwo rwego Iscid asbl itangazwa no kumva Dr Jean Damascène Bizimana, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, hamwe n’abandi bazwiho gukaza umurego mu kwamamaza ingoma ya FPR, badahwema kwibasira urubyiruko rwibumbiye muri Jambo asbl babita ko ari abana bakuriye mu ngengabitekerezo ya jenoside kubera imiryango bakomokamo. Urwo rubyiruko rurimo abana bo mu moko y’abahutu n’abatutsi bahujwe no gushakira hamwe icyakunga abanyarwanda. Bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo ku bibazo biri mu gihugu no ku bisubizo bumva byaba biboneye. Dr Jean Damascène Bizimana n’abandi batekereza nkawe kandi byitwa ko bafite imirimo ikomeye yo kurwanya icyatuma amahano yabaye mu gihugu atazasubira bari bakwiye gutanga urugero bakamenya ko kurwanya jenoside nyabyo ari ukumvisha buri wese ko nta mpamvu n’imwe umuntu yakwicwa cyangwa ngo atotezwe azira ubwoko bwe, umuryango avukamo, uwo yashatsemo, akarere cyangwa idini rye.

3)  Iscidasblirasangaletay’uRwanda,ahogukomezaguhemberaamacakubiri n’inzangano mu banyarwanda hashingiwe ku mateka y’intambara n’ingaruka zayo bivugwa mu buryo bubogamye, ikwiye gushaka gahunda zihamye zikemura ku buryo budasubirwaho ibibazo byatewe n’iyo ntambara : harimo gushyiraho ubutegetsi buhumuriza abanyarwanda bose, nta vangura, ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntuubwisanzure bwa buri wese n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubutegetsi bwubahiriza amahame ya demokarasi. Iscid asbl irashimangira ko ubutegetsi bwubahiriza ayo mahame aribwo bwonyine bushobora kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, ni bwo bushobora gukemura ikibazo cy’ubuhunzi. Ntabwo ikibazo cy’impunzi ubu ziyongereye cyane kurusha izariho mbere y’1994 cyakemurwa no kuzihiga zibuzwa amahwemo mu bihugu zahungiyemo hirya no hino ku isi. Impunzi ni abanyarwanda bifuza gutaha mu gihugu cyabo mu mahoro cyangwa bakaguma aho bari ariko badatinya gusura bene wabo igihe cyose babyifuza. Icyo izo mpunzi zifuza ni ubutegetsi buboneye mu gihugu zahunze. Tuributsa ko ubu impunzi atari ubwoko bumwe gusa kandi zose zidafite isano n’ubutegetsi bwariho mbere y’uko FPR itsinda intambara. Kuva imyaka 26 ishize nta gihe abanyarwanda batatorotse igihugu bahunga ingoma y’igitugu yica abaturage, abandi bakaburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ubusa. Izo mpamvu zitera ubuhunzi nizo zikwiye kwitabwaho hakubakwa igihugu buri muturage yishimiye kubamo.

4) Icyorezo cya Covid-19 kirimo guhitana abantu benshi ku isi kandi gifite ingaruka nyinshi ku bukungu no ku mibereho y’abaturage. Mu Rwanda cyasanze hari ibibazo byinshi by’ubukene ndetse n’inzara biterwa n’impamvu zinyuranye harimo kuba imipaka y’u Rwanda n’ibihugu bibiri dusanzwe duhahirana cyane, u Bugande n’u Burundi, yarafunzwe kubera ibibazo bya politiki. Icyorezo cyaje cyiyongera ku bibazo bisanzwe mu gihugu uretse ko cyo cyafunze umupaka wo mu kirere (ibibuga by’indege) bikaba bifite ingaruka ziremereye ku bukerarugendo no ku zindi ngendo z’ubucuruzi ndetse n’inama mpuzamahanga byinjizaga amadovize. Icyo ni igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Ibyo bibaye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, imirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo no mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru aho bamwe mu basilikare bakuru ba FDLR, aba FLN ndetse n’aba RNC (cyangwa abitirirwa RNC) bishwe cyangwa bagakomeretswa, abandi bagafatwa bakajyanwa mu Rwanda. Ibyo na none biraba mu gihe havugwa indi mirwano cyangwa igisa nayo hagati y’inyeshyamba za Red Tabara zitoreje mu Rwanda zigamije guhirika ubutegetsi bw’i Burundi. Izo nyeshyamba nazo zibarirwa mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hasa n’ahahindutse ikotaniro.

5) Iscid asbl irasanga ibyo bibazo byose bivuzwe haruguru hamwe n’ibindi bitutumba (hagati y’u Rwanda na Tanzaniya urujya n’uruza rw’amakamyo atwara imizigo rusa n’urwahagaze muri iki gihe) ari ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa FPR bukwiye kwemera inzira yo gushaka amahoro arambye bushyira imbere politiki zibanisha abanyarwanda hagati yabo ubwabo ndetse no hagati y’u Rwanda n’ibihugu duhana imbibi. Mu by’ukuri nyuma y’imyaka 26 FPR imaze yonyine ku butegetsi hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y’u Rwanda. Iyo mpinduka icyo isaba ni ubushake bw’abanyarwanda ubwabo no gushyira mu gaciro. Impinduka inyuze mu mivu y’amaraso twabonye ububi bwayo kandi turacyahanganye nabwo. Birakwiye ko dukura isomo mu mateka yacu tugashaka uko twubaka igihugu kizima tuzaraga abana n’abuzukuru bacu.

Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 15/05/2020

Jean-Claude Kabagema

Président wa Iscid asbl