Hakwiye kumenyekana imibare nyayo y’abazize Genocide yakorewe abatutsi n’abayirokotse

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Basomyi,

Dr Bizimana Jean Damascène ou mieux CNLG, ikwiye gufashwa guharanira ko abishwe muri genocide yakorewe abatutsi, babarurwa mu mazina yabo muri buri Murenge w’uRwanda, bityo tukajya tubibuka kandi bakazibukwa ubuziraherezo mu mazina yabo no mu buzima babayeho, aho kujya tubibuka nk’imibare itagira amazina n’amasura.

Hari imibare ivuga kubazize genocide yakorewe abatutsi no kubayirokotse, ijya itangazwa n’ibinyamakuru, bivuga ko biyikuye kwa Dr Bizimana Jean Damascène uvuga mw’izina rya CNLG. Niba koko bene iyi mibare source yayo ari Bizimana, nawe akwiye kujya atangaza source yayo.

Akwiye kandi mbere yo gutangaza imibare kuri iyi ngingo très sensible, kujya abanza akayikorera analyse critique ndetse akayiganaho n’abandi bantu, bityo iyo analyse ikajya imufasha kwirinda gutangaza imibare sur un sujet sacré/très sensible rimwe na rimwe ikosheje cyane.

Nk’ibi ngo abarenga 9.000 mu batutsi de sexe masculin barokotse genocide, ngo abishi babaciye igitsina, umuntu wese uzi kuganiriza no kuganira n’imbare, ahita abona ko uyu mubare wa 9.000, nta kuri kwawo, ça frise le fantasme dans un domaine sacré.

Genocide ikirangira twabashije gukora estimation y’abatutsi bayirokotse n’uburyo bayirokotse, twari tugamije ubuvugizi ngo baramirwe, batuzwe neza, etc..; nshingiye kuri informations twagize icyo gihe cyo muri ariya mezi ya nyuma ya genocide, by’umwihariko informations ku kuntu barokotse, aho barokokeye, aho bari bari (bamwe bari bakiri iBurundi, Nyarushishi, Bisesero n’ahandi…) n’uwabarokoye, ndemeza ko uyu mubare ngo wabakaswe igitsina ungana na 9.000, ukabije kurenga cyane umubare nyakuri wabashinyaguriwe hakoreshejwe ubwo buryo. Ubu rero abantu banyuranye bagiye kwadukana kujya batangaza ngo nk’uko babimenyeshejwe na expert Bizimana, mu Rwanda hari abatutsi barokotse genocide barenga 9.000, abishi bashinyaguriye babaca igitsina…..

Ku byerekeye imibare y’abishwe, mu nkuru ya Kigali Today ivuga ko ikesha Bizimana nawe akaba ayikesha ibarura ryakozwe na MINALOC mu mwaka wa 2002, ngo abatutsi bishwe ni 1.074.057, ku rundi ruhande hari ikinyamakuru giherutse kuvuga ko umuhanga Bizimana yanditse ko bangana na 1.364.020.

“In 100days in ’94: (1.364.020)Tutsis were killed.

Butare: 382.757;
Kibuye: 265.000;
Kibungo: 182.287;
Gikongoro:131.331;
Cyangugu: 95.443;
Kigali Ngari: 94.729;
Gitarama: 90.728;
Umujyi wa Kigali: 56.052;
Ruhengeri: 43.143;
Gisenyi: 12.120;
Byumba: 7.380.

Iyi mibare yagarajwe mu gitabo ‘Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, cyanditswe na Dr. Jean Damascène Bizimana, impuguke mu mategeko.”

Kugirango izi estimations fort critiquables quant à certains chiffres avancés, zisimbuzwe informations z’ukuri kandi zuzuye, ntekereza ko byihutirwa ko abacu bishwe n’abagenosideri, bakorerwa ibarura rinoze maze buri murenge w’uRwanda ukamenya kandi ugakora urutonde rw’amazina yabo, tukazajya tubibuka mu mazina yabo kuri buri murenge w’Rwanda none no mu bihe bizaza ubuziraherezo. Iki gikorwa gouvenement y’uRwanda igikoze, yaba itunganije imwe mu nshingano nziza kandi zikomeye.

Tatien Ndolimana Miheto

2 COMMENTS

  1. Iri barura ntabwo Leta yarikora kuko imibare nyayo ntawe ushaka ko imenyekana. Igitangaje ni ko uwanditse iyi article ashaka ko hamenyekana gusa abatutsi bapfuye muri génocide. Abahutu bo bapfuye ntabwo ari abantu. Hari icyo byatwara kumenya umubare wabo n’amazina yabo ndetse nabo bakibukwa?

  2. Ariko murasetsa koko, Ubu se imyaka ko ishize irenga 24 inkotanyi ziririmba ko zahagaritse jenoside, kuki zitavugisha ukuri ngo byibuze zidutangarize amazina y’abo zatabaye (abakiriho). Naho itekiniika rya rpf ntiryatuma imibare nyayo ijya ahagaragara. Ese ubundi abashyira hejuru ngo abatutsi bagamije iki ko mu gihugu cyacu nt’amoko abamo. Nimwemere ko habayeho jenoside y’abanyarwanda yateguwe ikanashyirwa mubikorwa n’agatsiko karikayobowe na Paulo Kagame nawe wagenderaga ku mabwiriza ya bampatsibihugu.

Comments are closed.