Harasabwa ubushakashatsi ku bagabo bakora uburaya (Abapfubuzi)

Bikunze kuvugwa ko igitsina gore ari cyo gikora umwuga w’uburaya, nyamara ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishingamategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu Rwanda (RPRPD) ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kuri SIDA (UNAIDS) bwagaragaje ko hari n’igitsina gabo gikora uburaya, harimo n’abakunze kwitwa abapfubuzi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu ngoro Nshingamategeko tariki ya 19 Ukwakira 2012, hagaragazwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’indaya z’abagore, bamwe mu ba Senateri n’aba Depite, bifuje ko hakorwa ubushakashatsi ku gitsina gabo gikora uwo mwuga.

Senateri Tito Rutaremara ati “ni ngombwa ko hakorwa ubushakashatsi ku bantu bitwa abapfubuzi. Abo nibo usanga bategereje abagore baza kubagura. Abo bagore si abakene ahubwo ni abakire, akenshi baza bafite imodoka kandi nziza cyane”.

Abapfubuzi, nk’uko bivugwa ni abagabo bakira abagore batanyuzwe n’abagabo babo mu mibonano mpuzabitsina.

Akomeza avuga ko abo bagabo cyangwa abasore bagurisha imibiri yabo batabura kwitwa indaya, kuko bagurwa n’abifite.

Depite Rose Mukantabana, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ati “indaya ni umuntu ugurisha umubiri we agamije ikiguzi. Umubiri si igicuruzwa nk’ibindi bisanzwe, ahubwo ubikora aba akoze uburaya. Niyo mpamvu hagomba kuba ubushakashatsi kuri iryo tsinda ry’abantu rigizwe n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina babihuje n’abagurwa n’abagore bafite ingeso y’ubusambanyi abo bita abapfubuzi”.

Akomeza avuga ko umubare w’abagabo barangwa n’izo ngeso ushobora kuba munini kuko umugore umwe ashobora kuryamana n’abagabo barenze babiri ku munsi.

Abdou Nyampeta

igihe.com

 

2 COMMENTS

  1. Ahubwo se ko abagore babuze, ngo umuntu abapfubure. Rwose umugore wifuza umupfubuzi anyandikire hano,ubundi muryohereze

Comments are closed.