Haravugwa igihuha cy’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

    Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016 abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga batunguwe no kumva inkuru zivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi!

    Ayo makuru yacicikanaga hakoreshejwe whatsapp natwe muri The Rwandan yatugezeho ariko tubanza gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, twabajije umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.

    Nyuma yo kumenya ibi natwe twibajije uwaba afite inyungu mu gukwiza iki gihuha n’icyo yaba agamije.

    Benshi twaganiriye bahamya ko ari byabindi bita guhirika ikibuye bigamije kurangaza abantu ngo bibagirwe ibirimo kuba ubu birukankire mu gushaka amakuru kuri icyo gihuha. Abandi bati bashakaga ngo barebe abishima babafunge, abandi bati ni ukugira ngo bazabice bavuge ko bari bagiye gutoroka n’ibindi n’ibindi… Mbese buri wese yabisobanuraga uko abyumva.

    Mushobora kwiyumvira namwe icyo gihuha hano hasi namwe mugashungura:

     

     

    Marc Matabaro

    Email: [email protected]