Haravugwa imirwano ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 aravuga ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 hiriwe imirwano ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe hafi y’Akarere ka Nyaruguru.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku musirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF) wo mu rwego rwo hasi (Private) ukorera mu ntara y’Amajyepfo ni uko koko habaye imirwano ndetse yaguyemo abasirikare ba RDF abandi barakomereka ariko nta makuru yashoboye kubona ku mibare cyangwa aho inkomere zajyanywe kuvurirwa.

Aya makuru kandi arashimangirwa n’umuturage ndetse uri mu nzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyaruguru wabwiye umwe banyamakuru ko bumvise urusaku rw’amasasu menshi ndetse ngo mugenzi we ukorera mu murenge umwe wegereye ishyamba rya Nyungwe yamubwiye ko yabaye ahungishije umuryango we kubera ko abona ibintu bikomeye.

Mu gihe ibitero bikomeje kwiyongera abayobozi b’u Rwanda bakomeje kubikerensa bemeza ko nta gikuba cyacitse atari ibitero ahubwo ari abajuru gusa baba baje kwiba bavuye mu gihugu cy’u Burundi.

Ku ruhande rw’abakekwa kuba bagaba ibyo bitero bo muri MRCD nk’uko amakuru The Rwandan yatangaje mu minsi ishize abivuga ntabwo kugeza ubu bari bagira icyo batangaza gifatika kuri ibi bitero ariko mu kiganiro cyaciye kuri Radio Ubumwe ku wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2017, Bwana Paul Rusesabagina, Perezida wa MRCD na Callixte Nsabimana, Visi Perezida wa kabiri wa MRCD babaye nk’abaca amarenga ku bijyanye n’ibi bitero n’ubwo batemeye cyangwa ngo bahakane ko hari aho bahuriye nabyo ntibabuze kugaragaza akanyamuneza no kuvuga bannyega amagambo ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi b’u Rwanda bakunze gutangaza kenshi ko igihugu kirinzwe bihagije ntawabona aho amenera.

Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ava mu banyamakuru bakorera mu Rwanda ni uko harimo kuvugwa cyane ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bo hejuru ndetse ngo barimo Perezida Kagame batishimiye uburyo amakuru kuri biriya bitero arimo gutangazwa kandi bo bifuzaga ko yagirwa ibanga. Ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mu minsi iri mbere ku buryo nta munyamakuru uzongera gutanganza amakuru ku bijyanye na biriya bitero atayiherewe n’abashinzwe umutekano.

Tubitege amaso!

5 COMMENTS

  1. muhorana amaraso muntoki zanyu ariko ntacyo muzageraho ngo Imirwano ikomeye ariko namwe mwaje mukarwana mukumva uko bimera. Interahamwe gusa.

Comments are closed.